Imana ituma Umwana wayo ku bantu bayo
1 Kera Imana yamenyesheje ba sogokuruza ibyayo kenshi no ku buryo bwinshi, ibatumyeho abahanuzi.
2 Ariko ubu tugeze mu gihe cy’imperuka, yatumenyesheje ibyayo idutumyeho Umwana wayo. Uwo ni we yateganyije guha byose ho umunani, kandi ni na we yakoresheje kurema byose.
3 Uwo Mwana w’Imana ni we urabagirana ho ikuzo ryayo, ni na we ubonekwaho n’imiterere yayo nyakuri. Ni we ushyigikiye ibintu byose kubera ububasha bw’ijambo rye. Arangije umurimo wo kweza abantu akabahanaguraho ibyaha, yicaye mu ijuru ku ntebe ya cyami iburyo bw’Imana nyir’ubuhangange.
Umwana w’Imana asumba abamarayika
4 Imana yahaye uwo Mwana wayo gusumba kure abamarayika, nk’uko izina yahawe risumba iryabo.
5 Koko nta mumarayika n’umwe Imana yigeze ibwira iti:
“Ni wowe Mwana wanjye,
kuva uyu munsi ndi So.”
Cyangwa se ngo ivuge iti:
“Jyewe nzamubera Se,
na we ambere umwana.”
6 Nyamara kandi igihe Imana yoherezaga impfura yayo ku isi, yaravuze iti:
“Abamarayika bose b’Imana nibamuramye.”
7 Ku byerekeye abamarayika yaravuze iti:
“Igira abamarayika bayo imiyaga,
abo bagaragu bayo ibagira ibirimi by’umuriro.”
8 Naho ku byerekeye Umwana wayo iravuga iti:
“Mana, ingoma yawe ihoraho iteka ryose,
abantu bawe ubategekesha ubutabera.
9 Ukunda ubutungane ukanga ubugome,
ni yo mpamvu Imana ari yo Mana yawe yagusīze amavuta,
yakurobanuye muri bagenzi bawe, igusendereza ibyishimo.”
10 Na none iti:
“Nyagasani, mbere na mbere wahanze isi,
ijuru na ryo ni umurimo w’intoki zawe.
11 Ibyo bizashiraho ariko wowe uzahoraho,
byose bizasaza nk’umwambaro.
12 Uzabizingazinga nk’uzingazinga umwenda,
bizahindurwa nk’uko imyambaro ihinduranywa.
Ariko wowe uzahora uri uko wahoze,
ntuzigera ugira iherezo.”
13 Nta mumarayika n’umwe Imana yigeze ibwira iti:
“Icara ku ntebe ya cyami iburyo bwanjye,
nanjye nzahindura abanzi bawe nk’akabahoukandagizaho ibirenge.”
14 None se abamarayika ni iki? Bose ni ingabo zo mu ijuru zikorera Imana, zatumwe gufasha abagenewe guhabwa agakiza ho umunani.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/HEB/1-36b67220e2e0737ec81ddcc7c6c1b53a.mp3?version_id=387—