Heb 12

Imana idufata nk’abana bayo

1 Natwe rero ubwo tuzengurutswe n’imbaga ingana ityo y’abahamije ibyo bizera, tureke ibitubuza gutambuka n’ibyaha bikunda kutuganza, maze twihatire kwiruka turangize gusiganwatwateganyirijwe tudacogoye.

2 Duhange Yezu amaso we nkomoko y’ukwizera kwacu, akaba ari na we ukunonosora. Yihanganiye kubambwa ku musaraba ntiyita ku isoni bimutera, kuko yazirikanaga ibyishimo abikiwe. Ubu yicaye iburyo bw’intebe ya cyami y’Imana.

3 Nuko nimumwibuke, muzirikane ukuntu yihanganiye kurwanywa bene ako kageni n’abanyabyaha, kugira ngo mudacogora mugacika n’intege.

4 Erega mu ntambara muhanganye n’ibyaha, ntimuragera aho kumena amaraso yanyu!

5 Kandi rero mwibagiwe ya magambo yo kubakomeza Imana yababwiye nk’ubwira abana be iti:

“Mwana wanjye, igihe Nyagasani aguhana ubyiteho,

ntucibwe intege n’uko agucyashye.

6 Koko rero Nyagasani acyaha uwo akunda,

uwo yemera wese ko ari umwana we ni we acishaho umunyafu.”

7 Noneho mwihanganire guhanwa n’Imana, kuko ari uko ibafata nk’abana bayo. Mbese ye, wabona umwana udahanwa na se?

8 Niba rero mudahanwa nk’uko umwana wese ahanwa na se, ntimuba muri abana b’Imana nyakuri, ahubwo muba mubaye ibibyarirano.

9 Ba data batubyaye ku buryo busanzwe ko baduhanaga tukabubaha, ubwo se Data watubyaye ku buryo bwa Mwuka, ntitugomba kurushaho kwemera kugengwa na we ngo tubeho?

10 Ba data baduhanaga uko babyumvaga na bwo by’igihe gito, naho uguhana kw’Imana Data bidufitiye akamaro ko kugira ngo tugire uruhare ku buziranenge bwayo.

11 Nta muntu uhanwa ngo muri ako kanya bimushimishe, ahubwo biramubabaza. Nyamara ababyitoje amaherezo bibabyarira amahoro n’ubutungane.

Amabwiriza n’imiburo

12 Kubera iyo mpamvu nimukomeze amaboko ananiwe n’amavi adandabirana.

13 Muhange inzira zigororotse, kugira ngo ucumbagira ukuguru kwe kudahuhuka ahubwo gukire.

14 Mwihatire kubana n’abantu bose mu mahoro no kuba abaziranenge, kuko nta n’umwe utari we uzabona Nyagasani.

15 Murabe maso kugira ngo hatagira ucogora ngo yivutse ubuntu Imana igira. Ntihakagire umuntu uba nk’umuzi mubi ushibuka ukēra imbuto zisharira, maze agateza impagarara mu bantu, akanduza rubanda.

16 Ntihakagire umuntu uba umusambanyi, cyangwa usuzugura iby’Imana nka Ezawu. Ezawu uwo yari umwana w’impfura, maze ubutware bwe bw’umwana w’impfura abugurana igaburo rimwe.

17 Muzi ko bitinze yashatse ko se amuraga umugisha umukwiye maze ntawuhabwe. Ntiyari agishoboye guhindura ibyo yari yarakoze nubwo yabishatse arira.

18 Mwe rero ntimuri nk’Abisiraheli ba kera, ngo mube mwegereye umusozi wa Sinayi umuntu yakoza intoki. Aho ni ho babonaga umuriro ugurumana n’umwijima w’icuraburindi, bakumva n’umuyaga w’ishuheri

19 n’impanda zivuga n’ijwi rirangīra. Abumvise iryo jwi basabye bakomeje ko ritongera kuvuga rwose.

20 Ntibabashaga kwihanganira kumva ijwi ry’uvugira mu ijuru agira ati: “Uzakora kuri uyu musozi wese azicishwa amabuye, niriba n’itungo muzarigenze mutyo.”

21 Ibyo babonaga byari biteye ubwoba koko, ku buryo na Musa yavuze ati: “Ndatinye cyane, ndahinda umushyitsi.”

22 Ahubwo mwegereye umusozi Siyoni n’umurwa w’Imana, nzima ari wo Yeruzalemu yo mu ijuru, n’abamarayika ibihumbi n’ibihumbi bakoraniye mu mwidagaduro.

23 Mwegereye n’imbaga y’abana b’impfura b’Imana amazina yabo akaba yanditswe mu ijuru. Mwegereye kandi Imana umucamanza wa bose, n’abapfuye ari intungane bagizwe indakemwa.

24 Ndetse mwegereye na Yezu Umuhuza w’Imana n’abagengwa n’Isezerano rishya, n’amaraso ye yamishwe adusabira ibyiza kurusha aya Abeli.

25 Muramenye ntimwange kumva uvuga! Abanze kumva uwababuriye ku isi ntibanze no guhanwa. Twe rero byaba bikabije. Twazahungira he igihano niba twirengagiza utuburira wo mu ijuru?

26 Cya gihe ijwi ry’Imana ryatigishije isi, na n’ubu ni yo ituburira, iti: “Hasigaye rimwe gusa, sintigise isi yonyine, ahubwo nzatigisa n’ijuru.”

27 Iryo jambo ngo: “Hasigaye rimwe …”, rigaragaza ko ibyaremwe byose bizatigiswa bikavanwaho, kugira ngo hagumeho ibidashobora guhungabanywa n’umutingito.

28 Dushimire Imana rero ko yaduhaye ubwami budashobora guhungabanywa. Bityo tuyisengeuko ishaka, tuyubaha kandi tuyitinya.

29 Erega Imana yacu ni nk’umuriro ukongora!

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/HEB/12-7ddeca1669f19431edfba5be9fbf4df5.mp3?version_id=387—