Gushimisha Imana uko bikwiye
1 Ntimuhweme gukundana bya kivandimwe.
2 Ntimukibagirwe no kwakira abashyitsi. Erega hari bamwe babikoze, basanga bakiriye abamarayika batabizi!
3 Muzirikane abanyururu nk’aho mufunganywe na bo. Mwibuke n’abagirirwa nabi, muzirikane ko namwe mufite umubiri.
4 Gushyingiranwa kubahwe n’abantu bose, kandi he kugira uwo mu bashakanye wandavuza uburiri bwabo asambana, kuko ibyomanzi n’abasambanyi Imana izabacira urubanza.
5 Ntimugatwarwe n’inyota y’ifaranga ahubwo munyurwe n’ibyo mufite, kuko Imana yavuze iti: “Sinzabasiga, nta n’ubwo nzabatererana na gato.”
6 Ni cyo gituma tuvuga nta cyo twishisha tuti:
“Nyagasani ni we unshyigikiye,
nta cyo nzatinya, umuntu se yantwara iki?”
7 Mujye mwibuka abayobozi banyu babagejejeho Ijambo ry’Imana. Muzirikane uko babayeho n’uko bapfuye, maze mukurikize urugero rwo kwizera Imana kwabo.
8 Yezu Kristo uko yari ari ejo na none ni ko ari, ni na ko azahora iteka ryose.
9 Ntimugateshwe inzira n’inyigisho zitari zimwe z’inzaduka. Icyiza ni uko imitima yacu yatungwa n’ubuntu Imana igira, aho gutungwa n’ibyokurya twategetswe n’amategeko kandi nta cyo bimarira abayakurikiza.
10 Twe dufite urutambiro rundi, abatambyi bakora mu Ihema risanzwe ntibemerewe kurya ku bitambirwa kuri rwo.
11 Ubusanzwe Umutambyi mukuru ajyana amaraso y’amatungo atuwe Imana mu Cyumba kizira inenge cyane, akayatanga ho impongano y’ibyaha, naho inyama zigatwikirwa inyuma y’inkambi.
12 Ni cyo gituma Yezu yaraguye inyuma y’irembo rya Yeruzalemu, kugira ngo rubanda abegurire Imana akoresheje amaraso ye bwite.
13 Noneho rero nimucyo dusohoke tumusange inyuma y’inkambi, twemeye guteshwa agaciro nka we.
14 Erega nta mujyi uhoraho dufite hano ku isi, ahubwo twifuza umujyi uteganyijwe kuzaboneka!
15 Nuko rero ntiduhweme gutura Imana ibitambo by’ishimwe tubikesha Yezu. Ni ukuvuga ngo tujye tuyogeza mu ruhame, bibe ari byo bisesekara ku minwa yacu.
16 Ntimukibagirwe kugira neza no gusangira ibyo mufite, kuko bene ibyo ari byo bitambo bishimisha Imana.
17 Mwumvire ababayobora kandi mwemere kugengwa na bo, kuko ari bo bashinzwe ubugingo bwanyu bakazabubazwa n’Imana. Mubumvire kugira ngo babakorere bishimye batinuba, kuko babakoreye binuba mwe nta kamaro byabagirira.
18 Mukomeze kudusabira. Turahamya ko nta kibi imitima yacu iturega, kuko kwifata neza igihe cyose ari icyo dushaka.
19 Ndabinginze murusheho kunsabira, kugira ngo Imana ingarureiwanyu bidatinze.
Gusaba umugisha
20-21 Umwami wacu Yezu ari we mushumba mukuru w’intama, Imana yamuzuye mu bapfuye kubera amaraso ye ahamya Isezerano ryayo ridakuka. Iyo Mana itanga amahoro ibashoboze ibyiza byose, kugira ngo mukore ibyo ishaka. Nuko isohoze muri twe umurimo uyishimisha ikoresheje Yezu Kristo. Ikuzo ribe irye iteka ryose. Amina.
Umwanzuro n’indamutso
22 Bavandimwe, ibyo nanditse byo kubakomeza ndabasaba kubyitaho. Erega uru rwandiko ntabwo ari rurerure!
23 Mumenye kandi ko umuvandimwe wacu Timoteyo yafunguwe. Naramuka angezeho vuba tuzazana kubasura.
24 Muramutse ababayobora bose, kimwe n’intore zose za Nyagasani. Abavandimwe bo mu Butaliyani barabatashya.
25 Nyagasani nagumye kubagirira ubuntu mwese.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/HEB/13-13fa3cb37df4b7e163abc1627988f0e5.mp3?version_id=387—