Heb 2

Kutirengagiza agakiza gakomeye k’Imana

1 Ni cyo gituma tugomba kwita cyane ku byo twumvise, kugira ngo tutayoba tukagenda buheriheri.

2 Ubutumwa bwavuzwe n’abamarayikabwari bukaze, ku buryo ababucumuyeho ntibabwumvire, bahawe igihano kibakwiriye.

3 None se twebwe tuzarokoka dute niba twirengagiza agakiza gakomeye gatyo? Ibyerekeye ako gakiza byabanje gutangazwa na Nyagasani, maze ababyumvise batwemeza ko ari ukuri.

4 Imana na yo ishyigikira ibyo bemeje itanga ibimenyetso, ikora ibitangaza n’ibindi bikorwa by’ububasha bitari bimwe, inagaba impano za Mwuka Muziranenge uko ishatse.

Uwayoboye abantu ku gakiza

5 Erega si abamarayika Imana yahaye kugenga isi izabaho, ari na yo tuvuga!

6 Ahubwo mu Byanditswe hari uwavuze ati:

“Mana, mbese umuntu ni iki byatuma umuzirikana,

ikiremwamuntu ni iki byatuma ucyitaho?

7 Habuzeho gato ngo umuntu umugire nk’abamarayika,

wamutamirije ikamba ry’ikuzo n’icyubahiro,

8 byose urabimuha kugira ngo abigenge.”

Igihe Imana yeguriraga umuntu ibintu byose nta na kimwe yasize. Nyamara kugeza ubu ntiturabona koko umuntu agenga byose.

9 Ahubwo Yezu ni we tubona, yacishijwe bugufi, abamarayika bamusumba ho gato. Kwari ukugira ngo anyure mu rupfu, abigiriye abantu bose – ubwo ni bwo buntu Imana yagize. Ariko none yambitswe ikuzo n’icyubahiro nk’ikamba, abitewe n’urupfu yapfuye.

10 Imana yaremye byose ibigira ibyayo. Byari bikwiye rero ko itunganya Yezu bidasubirwaho imucishije mu mibabaro, kuko ari we wagenewe kuyobora abantu ku gakiza. Kwari ukugira ngo Imana igeze ku ikuzo ryayo abantu benshi yagize abana bayo.

11 Ari Yezu ugeza abantu ku Mana ari n’abo ayigezaho, bose bafite inkomoko imwe. Ni cyo gituma Yezu atagira isoni zo kuvuga ko ari abavandimwe be.

12 Nuko akabwira Imana ati:

“Nzakuratira abavandimwe banjye,

ngusingize mu ikoraniro ry’abayoboke bawe.”

13 Akongera akavuga ati:

“Imana ni yo nzaba mfitiye icyizere”,

kandi ati:

“Dore ndi hano hamwe n’abana Imana yampaye.”

14 Ubwo rero abo yagize abana bayo bahūzwa no kugira umubiri n’amaraso, Yezu na we ubwe yabihuriyeho na bo. Kwari ukugira ngo kubera urupfu rwe anyage Satani ubushobozi, we wagengaga imbaraga z’urupfu,

15 maze avane mu buja ababubayemo kuva bakivuka babitewe no gutinya urupfu.

16 Erega si abamarayika yaje kugoboka, ahubwo ni urubyaro rwa Aburahamu!

17 Kubera iyo mpamvu yagombaga guhinduka, akamera nk’abavandimwe be ku buryo bwose, kugira ngo abe Umutambyi mukuru udahemuka kandi ugira imbabazi, ahagararire abantu imbere y’Imana, ahongerere ibyaha byabo kugira ngo bababarirwe.

18 Nuko rero abasha kugoboka abageragezwa, kubera ko na we yageragejweakababazwa.

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/HEB/2-98368ba4e28e90dcb25aea5d9604bfb4.mp3?version_id=387—