Heb 3

Umwana w’Imana aruta Musa

1 Bavandimwe, Imana yarabatoranyije ibahamagarira guhabwa umugabane w’ibyiza by’ijuru. Nuko rero nimuzirikane Yezu, uwo Imana yagize Intumwa yayo n’Umutambyi mukuru, kandi akaba ari we dukesha kwemera ibyayo mu ruhame.

2 Ni indahemuka ku Mana yamuhamagariye uwo murimo, kimwe na Musa wabaye indahemuka mu byo yamushinze byose.

3 Nk’uko umwubatsi ahabwa icyubahiro kirenze icy’inzu yubatse, ni na ko Yezu akwiye guhabwa ikuzo risumba irya Musa.

4 Inzu yose igira uwayubatse, naho Imana ni yo mwubatsi wa byose.

5 Musa yabaye indahemuka, ari umugaragu wo gukorera inzu yose y’Imana, ashinzwe kugaragaza ibyari kuzavugwa na yo.

6 Naho Kristo we yabaye indahemuka, ari Umwana wayo ushinzwe gutegeka inzu yayo. Iyo nzu ni twe niba dukomeye ku byo twiringiye dushize amanga [kugeza ku iherezo].

Ikiruhuko cyagenewe abantu b’Imana

7 Ni cyo gituma mu Byanditswe Mwuka Muziranenge avuga ati:

“Uyu munsi nimwumva icyo Imana ibabwira,

8 ntimunangire imitima nka cya gihe cy’imyivumbagatanyo,

wa munsi mwangeragezaga mu butayu,

9 ubwo ba sokuruza bangeragezaga bampinyuza,

nubwo bari biboneye ibyo nakoze.

10 Ni cyo cyatumye ndakarira ab’icyo gihe imyaka mirongo ine.

Ni ko kuvuga nti: ‘Bahora bateshuka,

ntibagenza uko nshaka.’

11 Nuko ndahirana uburakari nti:

‘Ntibateze kwinjira aho kuruhukira nagennye.’ ”

12 Bavandimwe, muramenye ntihakagire n’umwe muri mwe wagira umutima mubi utizera bigatuma yimūra Imana nzima.

13 Ahubwo mukomezanye buri munsi mu gihe cyose hacyitwa “uyu munsi”, kugira ngo hatagira uwo ibyaha bishuka akinangira.

14 Twahawe gukorana na Kristo, niba tukimufitiye icyizere twatangiranye kuzageza ku iherezo.

15 Dore uko Ibyanditswe bibivuga:

“Uyu munsi nimwumva icyo ibabwira,

ntimwinangire imitima nka cya gihe cy’imyivumbagatanyo.”

16 Ni ba nde bumvise ijwi ry’Imana nyamara bakivumbagatanya? Ni ba bandi bose bavuye mu Misiri bayobowe na Musa!

17 Ni ba nde se Imana yarakariye imyaka mirongo ine? Ni ba bandi bacumuye, imirambo yabo igakwira mu butayu!

18 Ni ba nde se kandi Imana yarahiye ko batazinjira ha hantu ho kuruhukira yagennye? Ni ba bandi banze kuyumvira!

19 Tubona kandi ko batabashije kuhinjira, bitewe n’uko batizera Imana.

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/HEB/3-769caf851899d005b4e044d8d60dffe5.mp3?version_id=387—