Heb 4

1 Haracyariho Isezerano ryo kwinjira aho kuruhukira Imana yagennye. Nuko rero twitonde, hato hatazaboneka n’umwe muri mwe waryivutsa.

2 Erega natwe twabwiwe Ubutumwa bwiza nk’uko ba bandi ba kera babubwiwe! Bo nta cyo bwabamariye, kuko igihe babwumvaga batabwemeye ngo bizere Imana.

3 Naho twebwe abayizeye, twinjira aho kuruhukira yagennye. Aho ni ha handi yavuze iti:

“Ndahiranye uburakari nti:

‘Ntibateze kwinjira aho kuruhukira nagennye.’ ”

Ni ko Imana yabivuze, nubwo kuva isi ikiremwa yari yararangije gukora umurimo wayo,

4 koko kandi, hari aho Ibyanditswe bivuga ibyerekeye umunsi wa karindwi biti: “Ku munsi wa karindwi, Imana iruhuka imirimo yose yari yakoze.”

5 Aho na none Ibyanditswe birongera biti: “Ntibazinjira aho kuruhukira nagennye.”

6 Aba mbere bagejejweho Ubutumwa bwiza ntibinjiye aho hantu kubera kutumvira Imana kwabo. Bityo haracyari umwanya w’abandi bashaka kuhinjira.

7 Ni cyo gituma Imana yongeye gushyiraho umunsi, ari wo “uyu munsi.” Bitinze cyane yongeye kubivuga nka mbere, ikoresheje Dawidi wavuze ati:

“Uyu munsi nimwumva icyo Imana ibabwira,

ntimwinangire imitima.”

8 Koko kandi iyo Yozuweaza kubageza aho baruhukira, Imana ntiyari kuzashyiraho undi munsi.

9 Nuko rero haracyariho isabato ari cyo kiruhuko kigenewe abantu b’Imana,

10 kuko uwinjiye aho kuruhukira Imana yagennye aba aruhutse imirimo ye, nk’uko Imana yaruhutse iyayo.

11 Nuko rero twihatire kwinjira aho hantu ho kuruhukira, kugira ngo hatagira n’umwe ukurikiza urugero rwa ba bandi batumviye Imana, maze akīvutsa icyo kiruhuko.

12 Ijambo ry’Imana ni rizima kandi rifite imbaraga, rirusha gutyara inkota zose zifite ubugi impande zombi. Ricengera mu muntu rikagera mu mahuriro y’ubuzima n’umwuka, no ku y’ingingo n’umusokoro, kandi rigatahura ibyo umutima utekereza n’ibyo ugamije.

13 Mu byaremwe byose nta cyo Imana ihishwa. Ahubwo byose bitwikuruwe nk’ibyambitswe ubusa imbere yayo, yo tuzamurikira ibyo twakoze.

Yezu ni we Mutambyi mukuru

14 Nuko rero ubwo dufite Umutambyi mukuru ukomeye, wagiye mu ijuru akagera imbere y’Imana, ari we Yezu Umwana w’Imana, nimucyo dukomere ku byo twemera kandi twamamaza.

15 Umutambyi mukuru dufite ntananirwa kubabarana natwe mu ntege nke zacu, ndetse yageragejwe ku buryo bwose nkatwe uretse ko nta cyaha yakoze.

16 Nuko rero nidushire umususu twegere intebe ya cyami y’Imana igira ubuntu, kugira ngo duhabwe imbabazi tugirirwe n’ubuntu, bitume dutabarwa mu gihe gikwiye.

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/HEB/4-38321ba29cfa55d5f58d059fe89f6a01.mp3?version_id=387—