Ibyah 12

Umugore n’ikiyoka

1 Hanyuma mu ijuru haboneka ikimenyetso gikomeye. Yari umugore wambaye izuba, ushinze ibirenge ku kwezi, kandi mu mutwe akaba yambaye ikamba rigizwe n’inyenyeri cumi n’ebyiri.

2 Yari ku nda atakishwa n’ibise byamuryaga.

3 Hanyuma ikindi kimenyetso kiboneka mu ijuru. Cyari ikiyoka cya kabutindi cy’urutukugifite imitwe irindwi n’amahembeicumi, kandi kuri buri mutwe cyari cyambaye ikamba.

4 Nuko gikoresha umurizo wacyo nk’umukubuzo, gihanantura ku ijuru kimwe cya gatatu cy’inyenyeri kizijugunya ku isi. Icyo kiyoka gihagarara imbere y’uwo mugore wari ugiye kubyara, cyiteguye kumira bunguri umwana akiva mu nda.

5 Uwo mugore abyara umwana w’umuhungu ugomba kuzayobora amahanga yose, ayaragije inkoni y’icyuma. Nuko uwo mwana ahita arahwa ajyanwa ku Mana yicaye ku ntebe yayo ya cyami.

6 Uwo mugore ahungira mu butayu ahantu Imana yagennye ko azagaburirwa, hagashira iminsi igihumbi na magana abiri na mirongo itandatu.

7 Mu ijuru intambara irarota, Mikayeli n’ingabo z’abamarayika ayobora barwanya cya kiyoka, maze na cyo kirabarwanya gifashijwe n’abamarayika babaye ingabo zacyo.

8 Ikiyoka kiratsindwa nticyaba kicyemerewe kuguma mu ijuru, kimwe n’ingabo zacyo.

9 Nuko icyo kiyoka cya kabutindi kimeneshwa mu ijuru, ni cyo ya nzoka ya kera yitwa Umwanzi na Satani iyobya abatuye isi bose, maze kirohwa ku isi kimwe n’abamarayika bacyo.

10 Numva ijwi ry’uvugira mu ijuru avuga cyane ati: “Ubu agakiza k’Imana yacu karasohoye! Ubu yerekanye ububasha bwayo ngo yime ingoma! Noneho Kristo Imana yatoranyije yagaragaje ubushobozi bwe, kuko uwaregaga abavandimwe bacu ku Mana yacu ijoro n’amanywa yameneshejwe mu ijuru!

11 Uwaregaga abavandimwe bacu baramutsinze babikesha amaraso y’Umwana w’intama n’ijambo ry’ukuri bahamyaga, ku buryo bemeye guhara amagara yabo ntibatinya no gupfa.

12 Nuko rero wa juru we n’abagutuyemo, nimwishime! Naho wa si we nawe wa nyanja we, mugushije ishyano! Dore Satani arabamanukiye aje arakaye cyane, kuko azi ko igihe cye gisigaye ari gito.”

13 Cya kiyoka kibonye ko kiroshywe ku isi, gitangira guhiga wa mugore wabyaye umwana w’umuhungu.

14 Umugore ahabwa amababa abiri nk’aya kagoma nini kugira ngo aguruke, ajye ha hantu yateganyirijwe mu butayu ahungireyo ya nzoka, hashire imyaka itatu n’igiceahagaburirirwa.

15 Iyo nzoka ivundereza amazi ameze nk’uruzi, irukurikiza wa mugore kugira ngo rumutembane.

16 Nuko isi igoboka umugore, irāsama imira urwo ruzi ruvuye mu kanwa ka cya kiyoka.

17 Ikiyoka kirakarira uwo mugore maze kijya kurwanya itsinda ry’abasigaye bamukomokaho, abo ni bo bakurikiza amategeko y’Imana kandi bagakomera ku by’ukuri Yezu yahamije.

18 Nuko icyo kiyoka gisigara gihagazeku musenyi wo ku nyanja.

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/REV/12-989c5b398500191aae44829300672d11.mp3?version_id=387—