Ibikōko bibiri
1 Nyuma mbona igikōko giturumbutse mu nyanja. Cyari gifite imitwe irindwi n’amahembe icumi. Buri hembe ryari ritamirijeho ikamba, naho kuri buri mutwe handitswe izina rituka Imana.
2 Icyo gikōko nabonye cyasaga n’ingwe. Amajanja yacyo yasaga n’ay’ikirūra, naho umunwa wacyo ugasa n’uw’intare. Cya kiyoka giha icyo gikōko ububasha bwacyo n’intebe yacyo ya cyami, n’ubushobozi bwacyo bukomeye.
3 Mbona umwe muri ya mitwe yacyo usa n’uwari warakomeretse uruguma rwica, ariko urwo ruguma rwari rwarakize. Abatuye isi bose baratangara bakurikira icyo gikōko.
4 Nuko bose baramya icyo kiyoka kubera ko cyari cyahaye igikōko ubushobozi. Baramya n’icyo gikōko ubwacyo bavuga bati: “Mbese ni nde uhwanye n’iki gikōko? Ni nde wagihangara akakirwanya?”
5 Icyo gikōko cyemererwa kuvuga amagambo y’ubwirasi atuka Imana, no gukoresha ubushobozi bwacyo hagashira amezi mirongo ine n’abiri.
6 Nuko gitangira gutuka Imana, gituka n’izina ryayo n’aho ituye hamwe n’abatuye ijuru bose.
7 Icyo gikōko cyemererwa kurwanya intore z’Imana no kuzitsinda, gihabwa ubushobozi bwo kwigarurira imiryango yose n’amoko yose, abavuga indimi izo ari zo zose n’amahanga yose.
8 Abatuye isi yose bazakiramya, ni ukuvuga abatanditswe kuva isi ikiremwa mu gitabo cy’ubugingo cy’Umwana w’intama wishwe.
9 “Ufite amatwi yumva ngaho niyumve!
10 Ugenewe kuba imfungwa nta kabuza azafungwa, naho ugenewe kwicishwa inkotanta kabuza azicishwa inkota. Ni ngombwa rero ko intore z’Imana zigumya kwihangana zikaba n’indahemuka.”
11 Nuko mbona ikindi gikōko giturumbutse ikuzimu. Cyari gifite amahembe abiri asa n’ay’umwana w’intama, nyamara kikavuga nka cya kiyoka.
12 Cyakoreshaga ubushobozi bwose cyahawe na cya gikōko cya mbere, na cyo kigihagarikiye. Cyahatiraga isi n’abayituye kuramya icyo gikōko cya mbere cyakize uruguma rwica.
13 Icyo gikōko cya kabiri cyakoraga ibitangaza bikomeye byo kwemeza abantu, kikamanura umuriro mu ijuru ukagwa ku isi abantu babireba.
14 Bityo kiyobya abatuye isi kubera ibitangaza cyemerewe gukora, gihagarikiwe na cya gikōko cya mbere. Cyabwiraga abatuye isi ngo bareme ishusho y’icyo gikōko cyakomerekejwe n’inkota, ariko kikarenga kikabaho.
15 Icyo gikōko cya kabiri gihabwa ububasha bwo guhumekera kuri iyo shusho y’icya mbere, kugira ngo kiyihe umwuka ibe nzima, ibashe kuvuga no kwicisha abantu bose batemera kuyiramya.
16 Nuko aboroheje n’abakomeye, abakire n’abakene, abigenga n’abakoreshwa agahato, bose kibahatira gushyirwa ikimenyetso mu kiganza cy’iburyo no mu ruhanga,
17 kugira ngo hatagira uwemererwa kugira icyo agura cyangwa agurisha adafite icyo kimenyetso, ari cyo zina ry’igikōko cyangwa umubare uranga iryo zina.
18 Aha ni ho hagomba ubwenge. Umunyabwenge nafindure umubare w’icyo gikōko kuko uranga izina ry’umuntu. Uwo mubare ni magana atandatu na mirongo itandatu na gatandatu.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/REV/13-6a6b000f964fa4c4b51d5f1d856f6a83.mp3?version_id=387—