Ibyah 15

Abamarayika n’ibyago birindwi biheruka

1 Nyuma mbona mu ijuru ikindi kimenyetso gikomeye kandi gitangaje: ni abamarayika barindwi bacigatiye ibyago birindwi by’imperuka, ari ibyo Imana yarangirijemo uburakari bwayo.

2 Nuko mbona igisa n’ikiyaga cy’ibirahure bivanzwemo umuriro. Mbona n’abatsinze cya gikōko n’ishusho yacyo, kandi batsinze wa mubare uranga izina ryacyo. Bari bahagaze ku kiyaga cy’ibirahure bafashe inanga bahawe n’Imana.

3 Baririmbaga indirimbo ya Musaumugaragu w’Imana, n’indirimbo y’Umwana w’intama bagira bati:

“Nyagasani Mana Ishoborabyose,

mbega ukuntu ibyo ukora bikomeye kandi bitangaje!

Wowe Mwami ugenga amahanga,

mbega ukuntu imigenzereze yawe ari iy’ubutabera n’ukuri!

4 Nyagasani, ni nde utagutinya?

Ni nde utagusingiza?

Ni wowe Muziranenge wenyine.

Amahanga yose azaza akwikubite imbere,

azakuramya kuko ibikorwa byawe by’ubutabera byagaragaye.”

5 Nyuma y’ibyo mbona mu ijuru Ingoro y’Imana irakinguwe, ari ryo Hema rihamya Isezerano yagiranye n’abayo.

6 Ba bamarayika barindwi bacigatiye bya byago birindwi basohoka muri iyo Ngoro, bari bakenyeye mu gituza imyenda ikenkemuye kandi irabagirana, bayikenyeje imikandara y’izahabu.

7 Kimwe muri bya binyabuzima bine giha ba bamarayika barindwi inzabya ndwi z’izahabu, zuzuye uburakari bw’Imana ihoraho iteka ryose.

8 Iyo Ngoro yuzura umwotsi kubera ikuzo ry’Imana n’ububasha bwayo. Nta muntu n’umwe wabashije kwinjira mu Ngoro, kugeza ubwo ibyago birindwi byazanywe n’abamarayika barindwi birangiye.

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/REV/15-9d1f8cbda421d4408e932889e0c6599a.mp3?version_id=387—