Indaya kabuhariwe
1 Hanyuma umwe mu bamarayika barindwi bari bafashe za nzabya ndwi araza arambwira ati: “Ngwino nkwereke igihano giteganyirijwe indaya kabuhariwe, ari yo wa mujyi w’icyatwa wubatswe ku nkombe z’amazi magari.
2 Abami bo ku isi basambanye na yo, kandi abatuye isi basinze ubusambanyi bwayo nk’uwasinze inzoga.”
3 Mwuka w’Imana anzaho maze ndabonekerwa, umumarayika anjyana kure mu butayu. Nuko mbona umugore uhetswe n’igikōko gitukura, cyari cyuzuyeho amazina atuka Imana. Icyo gikōko cyari gifite imitwe irindwi n’amahembe icumi.
4 Umugore yari yambaye imyenda y’agaciro y’umutuku wijimyen’itukura tukutuku, kandi yirimbishije ibintu bikozwe mu izahabu, no mu mabuye y’agaciron’amasaro y’agahebuzo.
5 Mu ruhanga rwe hari handitswe izina ry’irigenurano ngo: “Babiloni y’icyatwa, nyina w’indaya n’ibyo ku isi byose bizira ku Mana.”
6 Nuko mbona ko uwo mugore yasinze amaraso y’intore z’Imana, kimwe n’amaraso y’abishwe bahōrwa guhamya ibya Yezu.
Mubonye ntyo ndumirwa!
7 Nuko umumarayika arambaza ati: “Utangajwe n’iki? Ngiye kugusobanurira amayobera yerekeye uwo mugore n’ayerekeye igikōko kimuhetse, gifite imitwe irindwi n’amahembe icumi.
8 Igikōko wabonye cyahozeho kera none ntikikiriho. Ubu kigiye kuva ikuzimu kugira ngo kirimburwe. Abatuye isi batanditswe mu gitabo cy’ubugingo kuva isi ikiremwa, bazatangara babonye icyo gikōko cyigeze kubaho none kikaba kitakiriho, ariko kikazongera kubaho.
9 “Kuri ibyo haragomba ubwenge butuma umuntu asobanukirwa. Ya mitwe irindwi ni yo misozi irindwi wa mugore yicayeho. Ubundi kandi ni yo bami barindwi,
10 abatanu muri bo barahangutse, umwe ni we uri ku ngoma ubu, naho undi ntaraza. Naza azagomba kumara igihe gito.
11 Cya gikōko cyahozeho ubu kikaba kitakiriho, ni cyo mwami wa munani. Uwo mwami abarirwa hamwe na ba bandi barindwi kandi agiye kuzatsembwaho.
12 “Amahembe icumi wabonye na yo ni abami icumi bataratangira kwima ingoma, ariko bazahabwa ubushobozi bwo kwima ingoma, bafatanyije na cya gikōko kumara isaha imwe.
13 Bose uko ari icumi bahuje umugambi wo kwegurira cya gikōko ububasha n’ubushobozi bwabo.
14 Bazarwanya Umwana w’intama, ariko azabatsinda kuko ari we Mutegetsi ugenga abategetsi akaba n’Umwami ugenga abami. Azabatsinda afatanyije n’abo yahamagaye akabatoranya, bakamubaho indahemuka.”
15 Umumarayika arongera arambwira ati: “Amazi wabonye ha handi ya ndaya yicaye, ni yo moko n’imbaga n’amahanga n’abavuga indimi zitari zimwe.
16 Na ya mahembe icumi wabonye kimwe na cya gikōko, bizanga ya ndaya. Bizayicuza ibyo ifite byose, biyisige ari umutumbure. Bizayirya bitapfune inyama zayo, maze biyitwike ikongoke.
17 Erega Imana yashyize umugambi wayo mu mitima yabyo, ngo bikore ibyo na yo yagambiriye! Bityo ayo mahembeazahuriza ku mugambi umwe rukumbi, yegurire cya gikōko ubushobozi bwayo bwa cyami, kugeza ubwo ibyo Imana yavuze bibaye.
18 “Naho umugore wabonye ni wa mujyi w’icyatwa, uganjemo ubwami bufite ubutegetsi ku bami bose bo ku isi.”
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/REV/17-4f30d9f67aabf4808d18ad26f4a30e7f.mp3?version_id=387—