Ibyah 22

1 Hanyuma umumarayika anyereka uruzi rw’amazi y’ubugingo, abengerana nk’isarabwayi. Urwo ruzi rwavaga kuri ya ntebe ya cyami y’Imana n’Umwana w’intama,

2 rugatemba hagati mu muhanda mugari w’umurwa. Ku nkombe zombi z’urwo ruzi, hari igiti cy’ubugingocyera imbuto incuro cumi n’ebyiri mu mwaka, incuro imwe buri kwezi. Ibibabi byacyo bikoreshwa mu kuvura amahanga indwara.

3 Nta muvumo uzongera kubaho ukundi.

Intebe ya cyami y’Imana n’Umwana w’intama izaba muri uwo murwa, kandi abagaragu bayo bazaza kuyiramya.

4 Bazabona mu maso hayo kandi bazandikwaho izina ryayo mu ruhanga.

5 Nta joro rizongera kubaho, kandi bazaba batagikeneye urumuri rw’itara cyangwa urw’izuba, kuko Nyagasani Imana azababera urumuri maze bime ingoma iteka ryose.

Ukuza kwa Yezu

6 Hanyuma umumarayika arambwira ati: “Ayo magambo ni ay’ukuri kandi akwiye kugirirwa icyizere. Nyagasani Imana ukoresha abahanuzi, ni we watumye umumarayika kwereka abagaragu be ibyenda kubaho bidatinze.”

7 Yezu aravuga ati: “Dore ngiye kuza bidatinze. Hahirwa abakurikiza ibyahanuwe biri muri iki gitabo.”

8 Ni jyewe Yohani wumvise ibyo kandi ndanabyibonera. Maze kubyumva no kubibona, nikubita imbere y’umumarayika wabinyerekaga ngo muramye.

9 Ariko arambwira ati: “Sigaho! Jye ndi umugaragu w’Imana kimwe nawe, kandi kimwe n’abavandimwe baweb’abahanuzi, n’abandi bose bitondera ubutumwa buri muri iki gitabo, ahubwo uramye Imana.”

10 Hanyuma arambwira ati: “Ubuhanuzi buri muri iki gitabo ntubugire ibanga, kuko igihe ibyo byose byagenewe cyegereje.

11 Inkozi y’ibibi yose nigumye ikore ibibi, n’uwanduye umutima agumye yandure, naho intungane igumye ikore ibitunganye, n’umuziranenge agumye abe umuziranenge.”

12 Yezu aravuga ati: “Dore ngiye kuza bidatinze, nzanye ibihembo kugira ngo mpembe umuntu wese ibikwiranye n’ibyo azaba yarakoze.

13 Ndi Alufa na Omega,ni ukuvuga uw’ibanze n’uheruka. Ndi intangiriro n’iherezo.

14 “Hahirwa abamesa amakanzu yabo, bityo bakemererwa kunyura mu marembo bakinjira mu murwa w’Imana, bakarya ku mbuto z’igiti cy’ubugingo.

15 Inyuma y’uwo murwa hazasigara abiyandarikan’abarozi, n’abasambanyi n’abicanyi, n’abasenga ibigirwamana n’abakunda kubeshya kandi bakariganya.

16 “Jyewe Yezu natumye umumarayika wanjye ngo abemeze ibyo byerekeye amatorero y’Imana. Ni jye gishyitsi cya Dawidinkaba mukomokaho, kandi ni jye nyenyeri imurika mu rukerera.”

17 Mwuka n’Umugeni baravuga bati: “Ngwino!” Uwumva ibyo na we navuge ati: “Ngwino!” Ufite inyota na we naze, n’ushaka wese aze, ajyane amazi y’ubugingo ku buntu!

Umwanzuro

18 Ndaburira umuntu wese wumva ibyahanuwe biri muri iki gitabo: nihagira umuntu ugira icyo abyongeraho, Imana izongera ku gihano cye ibyorezo bivugwa muri iki gitabo.

19 Nihagira umuntu ugira icyo agabanya ku byahanuwe biri muri iki gitabo, Imana izakuraho umugabane we ku giti cy’ubugingo no ku murwa wayo, nk’uko byanditswe muri iki gitabo.

20 Uhamya ukuri kw’ibyo byose aravuga ati: “Yego, ngiye kuza bidatinze.”

Ni koko birakaba bityo! Ngwino Nyagasani Yezu.

21 Nyagasani Yezu nagumye kugirira bose ubuntu.

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/REV/22-da24101dfea7162416b5965a14e690a8.mp3?version_id=387—