Isezerano ryo gutanga Mwuka Muziranenge
1 Kuri Tewofili,
Mu gitabo cyanjye cya mbere narondoye ibintu byose Yezu yakoze n’ibyo yigishije, kuva agitangira umurimo we
2 kugeza ku munsi ajyanywe mu ijuru. Ibyo bitaraba yagize ibyo amenyesha abo yari yaratoranyije kuba Intumwa ze, akoresheje Mwuka Muziranenge.
3 Abo ni bo yari yariyeretse nyuma yo kubabazwa agapfa, abemeza ko ari muzima akoresheje ibimenyetso byinshi. Nuko amara iminsi mirongo ine ababonekera, ababwira ibyerekeye ubwami bw’Imana.
4 Igihe kimwe bari kumwe arabategeka ati: “Ntimuzave i Yeruzalemu, ahubwo mutegereze uwo Data yabasezeranyije, ari na we mwanyumvanye.
5 Yohaniwe yabatirishaga amazi, ariko mu minsi mike muzabatirishwa Mwuka Muziranenge.”
Yezu asubira mu ijuru
6 Nuko Intumwa za Yezu zimaze guterana ziramubaza ziti: “Mbese Nyagasani, iki ni cyo gihe ugiye gusubiza Abisiraheli ubwami bwabo?”
7 Arabasubiza ati: “Ibihe n’iminsi ibyo bizabera byagenwe n’ubushobozi bwite bwa Data, si umurimo wanyu kubimenya.
8 Icyakora Mwuka Muziranenge nabazaho muzahabwa ububasha. Bityo muzaba abagabo bo guhamya ibyanjye i Yeruzalemu no muri Yudeya hose, no muri Samariya ndetse no kugeza ku mpera z’isi.”
9 Amaze kuvuga atyo azamurwa bamureba, igicu kiramubakingiriza.
10 Igihe bagihanze amaso ku ijuru akigenda, ngo bajye kubona, babona abagabo babiri bambaye imyambaro yerababahagaze iruhande.
11 Barababaza bati: “Yemwe bagabo bo muri Galileya, ni iki kibahagaritse aho mwitegereza ku ijuru? Yezu uwo ubavanywemo akajyanywa mu ijuru, azagaruka nk’uko mumubonye ajyayo.”
Batora uwo gusimbura Yuda
12 Nuko basubira i Yeruzalemu bavuye ku musozi w’Iminzenze, uri nko muri kirometero imwe.
13 Bagezeyo bajya muri cya cyumba cyo hejuru, aho babaga ubusanzwe. Abo bari Petero na Yohani na Yakobo, Andereya na Filipo, na Tomasi na Barutolomayo, na Matayo na Yakobo mwene Alufeyi, na Simoni wari umurwanashyaka w’igihugu, na Yuda mwene Yakobo.
14 Abo bose bakomeza kubana bashishikariye gusenga bahuje umutima, bari kumwe n’abagore hamwe na Mariya nyina wa Yezu, n’abavandimwe ba Yezu.
15 Muri iyo minsi Petero ahaguruka hagati y’abemera Yezu bari bateranye ari nk’ijana na makumyabiri, arababwira ati:
16 “Bavandimwe, byari ngombwa ko Ibyanditswe biba, ibyo Mwuka Muziranenge yari yarahaye Dawidi guhanura kuri Yuda wayoboye abafashe Yezu.
17 Uwo yahoze abarwa muri twe kandi yari yaratorewe umurimo umwe n’uwacu.”
18 Yuda uwo amaze kugura umurima ibivuye mu buhemu bwe, yaguye yubamye araturika amara ye yose arasandara.
19 Ibyo bimenyekana mu baturage b’i Yeruzalemu bose, bigeza aho uwo murima bawita Akeludama (ari ko kuvuga umurima w’amaraso).
20 Petero yungamo ati: “Koko kandi ni ko byanditswe mu gitabo cya Zaburi ngo
‘Iwe hazahinduke itongo,
he kugira uhatura’,
kandi ngo
‘Umurimo yari ashinzwe uhabwe undi.’
21 “Dore rero uko bigomba kugenda: hariho abagabo twajyanaga igihe cyose Nyagasani Yezu yabanye natwe,
22 uhereye ubwo Yohani yabatizagaukageza ku munsi Yezu yadukuriwemo akajya mu ijuru. Umwe muri bo ni we uzafatanya natwe, kugira ngo abe umugabo wo guhamya izuka rye.”
23 Nuko bazana abantu babiri. Umwe ni Yozefu witwaga Barisaba wari waranahimbwe Yusito, undi ni Matiyasi.
24 Basenga bagira bati: “Nyagasani, wowe uzi imitima y’abantu bose, erekana muri aba bombi uwo utoranyije
25 kugira ngo abe Intumwa ya Kristo mu cyimbo cya Yuda, kandi afate umurimo Yuda yataye akajya ahamukwiye.”
26 Barafinda maze ubufindo bwerekana Matiyasi, abarwa hamwe n’Intumwa cumi n’imwe.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/ACT/1-97c349288e58d941d0364c79cbaab255.mp3?version_id=387—