Barinaba na Sawuli batumwa n’Imana
1 Mu itorero rya Kristo rya Antiyokiya, habaga abahanuzi n’abigisha, ari bo Barinaba na Simeyoni uwo bitaga Rukara, na Lukiyo wo muri Sirene, na Manaheni wari wareranywe n’Umutware Herodina Sawuli.
2 Igihe basengaga Nyagasani bigomwe kurya, Mwuka Muziranenge arababwira ati: “Nimuntoranyirize Barinaba na Sawuli bajye gukora umurimo nabahamagariye.”
3 Nuko bigomwa kurya barasenga, hanyuma babarambikaho ibiganza barabohereza.
Barinaba na Sawuli bajya ku kirwa cya Shipure
4 Barinaba na Sawuli batumwe na Mwuka Muziranenge bajya i Selukiya, aho bafata ubwato bagana kuri Shipure.
5 Bageze ku cyambu cya Salamina, bavuga ijambo ry’Imana mu nsengero z’Abayahudi. Yohani Mariko na we yari kumwe na bo abafasha.
6 Bambukiranya ikirwa cyose bagera i Pafo, bahasanga umupfumu w’Umuyahudi wahanuraga ibinyoma witwaga Bariyezu.
7 Yabaga kwa Serugiyo Pawulo, Umunyaroma w’umunyabwenge wategekaga icyo kirwa. Uwo mutegetsi atumiza Barinaba na Sawuli, kuko yashakaga kumva Ijambo ry’Imana.
8 Uwo mupfumu Eluma (ni ko Bariyezu yitwa mu Kigereki) arabarwanya, agerageza kuyobya umutegetsi ngo atemera Kristo.
9 Nyamara Sawuli ari we Pawuloyuzuye Mwuka Muziranenge, ahanga ijisho uwo mupfumu aramubwira ati:
10 “Yewe mwana wa Satani, mwanzi w’ubutungane bwose wuzuye uburiganya n’amahugu, uzageza he gusiba amayira ajya kuri Nyagasani?
11 None dore Nyagasani abanguye ukuboko ngo agukubite, urafatwa n’ubuhumyi umare iminsi utareba izuba.”
Ako kanya Eluma aba nk’uri mu mwijima, arahumagurika ashaka abamurandata.
12 Wa mutegetsi abonye ibibaye atangazwa n’inyigisho za Nyagasani, maze aramwemera.
Pawulo yigishiriza Antiyokiya ho muri Pisidiya
13 Pawulo n’abo bari kumwe binjirira mu bwato i Pafo, bafata hakurya i Periga ho muri Pamfiliya, Yohani Mariko we abasiga aho yisubirira i Yeruzalemu.
14 Bo bava i Periga barakomeza, maze bataha Antiyokiya ho muri Pisidiya. Ku munsi w’isabato binjira mu rusengero baricara.
15 Bamaze gusoma mu gitabo cy’Amategeko n’Abahanuzi, abayobozi b’urusengero babatumaho bati: “Bavandimwe, turagira ngo mugire icyo mubwira abantu bacu, niba hari ufite ijambo ryo kubahugura.”
16 Pawulo arahaguruka arambura ukuboko abasaba gutuza, arababwira ati: “Bisiraheli n’abandi mwese mwubaha Imana, nimunyumve.
17 Imana y’uyu muryango wa Isiraheli yatoranyije ba sogokuruza ibagira ubwoko bukomeye, igihe bari abasuhuke mu gihugu cya Misiri, nyuma ibakuzayo ukuboko kwayo gukomeye.
18 Nuko imara imyaka mirongo ine yihanganira ingeso zaboigihe bari mu butayu.
19 Imana imaze kurimbura amahanga arindwi mu gihugu cya Kanāni, ikigabira abantu bayo kiba igihugu cyabo bwite,
20 bakimaramo imyaka magana ane na mirongo itanu.
“Nyuma y’ibyo ibaha abacamanzabo kubategeka kugeza mu gihe cy’umuhanuzi Samweli.
21 Ubwo ni bwo basabye umwami wo kubategeka, Imana ibaha Sawuli mwene Kishi wo mu muryango wa Benyamini, abategeka imyaka mirongo ine.
22 Imana imaze kumukuraho ishyiraho Dawidi kugira ngo ababere umwami, iramuhamya iti: ‘Niboneye Dawidi mwene Yese, umuntu unogeye uzakora ibyo nshaka byose.’
23 Yezu ukomoka kuri Dawidi uwo, ni we Imana yagize Umukiza w’Abisiraheli nk’uko yabisezeranye.
24 Nuko Yezu atarasesekara aho, Yohani yatangarizaga Abisiraheli bose ko bagomba kwihana ngo babatizwe.
25 Nuko Yohani ajya kurangiza umurimo we abaza abantu ati: ‘Muragira ngo ndi nde? Sindi uwo mukeka. Ahubwo dore hari uje ankurikiye, ntibinankwiriye kumukuramo inkweto.’
26 “Bavandimwe, rubyaro rwa Aburahamu n’abandi bo muri mwe mwubaha Imana, ubu Butumwa bw’agakiza ni twe bwagenewe.
27 Abatuye i Yeruzalemu n’abategetsi babo ntibasobanukiwe Yezu uwo ari we, ntibanasobanukiwe ibyo abahanuzi bahanuye kuri we kandi bisomwa mu nsengero buri sabato. Nyamara babisohoje ubwabo igihe bamuciraga urwo gupfa.
28 Nubwo batabonye impamvu yo kumwicisha, basabye Pilato kumwica.
29 Bamaze gukora nk’uko byanditswe kuri we kose, bamumanura ku musaraba yabambweho bamushyira mu mva.
30 Ariko Imana iramuzura.
31 Amara iminsi myinshi abonekera abo bari baragendanye kuva i Galileya kugera i Yeruzalemu, ubu ni bo bagabo bo guhamya ibyo muri rubanda.
32 None tubazaniye inkuru nziza: icyo Imana yasezeranyije ba sogokuruza,
33 yarakidukoreye twebwe abana babo ubwo yazuraga Yezu, nk’uko byanditswe muri zaburi ya kabiri ngo
‘Ni wowe Mwana wanjye, kuva uyu munsi ndi So.’
34 Imana yavuze kandi ko izamuzura mu bapfuye, kugira ngo atazasubira ukundi mu mva ngo abore, ibivuga itya iti:
‘Nzabaha ibyiza bitagira amakemwa kandi bidahinyuka,
ibyo nasezeraniye Dawidi.’
35 Ni cyo gituma no mu yindi zaburi havuga ngo
‘Ntuzemera ko ugutunganiye abora.’
36 Dawidi we yakoze ibyo Imana ishaka mu gihe cye, maze arasaza ashyingurwa hamwe na ba sekuruza arabora.
37 Ariko uwo Imana yazuye ntiyigeze abora.
38-39 Noneho bavandimwe, mumenye ko ari ku bwa Yezu uwo mwagejejweho iyo nkuru yo kubabarirwa ibyaha. Ku bwe kandi buri wese muri mwe umwemera agirwa intungane imbere y’Imana ku byamushinjaga byose, kandi bitari kubashobokera mwishingikirije ku Mategeko ya Musa.
40 Muririnde rero kugira ngo ibyavuzwe n’abahanuzi bitababaho bagira bati:
41 ‘Mwa banyagasuzuguro mwe, nimwitegereze,
nimutangare maze mwipfire!
Muri iki gihe cyanyu ngiye gukora igitangaza,
ntimuzacyemera nubwo hagira ukibabwira.’ ”
42 Pawulo na Barinaba basohotse mu rusengero, abo bantu babasaba kuzongera kubabwira bene ayo magambo ku isabato itaha.
43 Iteraniro rimaze gusezererwa, benshi bo mu Bayahudi n’abandi bemeye idini yabo bakurikira Pawulo na Barinaba, ni ko kuvugana na bo babatera umwete wo gukomeza kwishingikiriza ku buntu Imana igira.
44 Ku isabato yakurikiyeho, hafi y’abantu bose batuye umujyi barakorana ngo bumve Ijambo ry’Imana.
45 Abayahudi babonye icyo kivunge cy’abantu ishyari rirabashengura, ni ko guhinyura ibyo Pawulo yavugaga baranamusebya.
46 Nuko Pawulo na Barinaba babasubiza bashize amanga bati: “Byari bikwiriye ko ari mwe mubanza kubwirwa Ijambo ry’Imana. Ariko kuko muryanze kandi mukabona ko mudakwiriye ubugingo buhoraho, dore twisangiye ab’andi mahanga.
47 Ni na ko Nyagasani yadutegetse ati:
‘Nakugize urumuri rw’abanyamahanga,
uzageza agakiza ku mpera z’isi.’ ”
48 Abatari Abayahudi babyumvise baranezerwa, bishimira Ijambo rya Nyagasani. Abari bagenewe ubugingo buhoraho bose bemera Kristo.
49 Ijambo rya Nyagasani rikwira muri icyo gihugu cyose.
50 Ariko Abayahudi boshya abagore bubaha Imana b’abanyacyubahiro n’abantu bakomeye bo mu mujyi, bateza abantu gutoteza Barinaba na Pawulo, bageza aho babirukana mu ntara yabo.
51 Na bo bahungura umukunguguwo mu birenge byabo, barawubasigira maze bīgira mu mujyi witwa Ikoniyo.
52 Abigishwa ba Kristo bo mu mujyi wa Antiyokiya basigaye buzuye ibyishimo na Mwuka Muziranenge.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/ACT/13-d0fc8ea557247f8ae4153cdb87b4a62b.mp3?version_id=387—