Intu 15

Inama yabereye i Yeruzalemu

1 Abantu bamwe bavuye muri Yudeya basanga abavandimwe bo mu mujyi wa Antiyokiya, barabigisha bati: “Ntimubasha gukizwa niba mudakebwe mukurikije umuhango twasigiwe na Musa.”

2 Pawulo na Barinaba babyumvise bajya impaka na bo zitoroshye, barabavuguruza. Noneho abo bavandimwe batoranya Pawulo na Barinaba hamwe n’abandi bo muri bo, ngo bajye i Yeruzalemu kugisha inama Intumwa za Kristo n’abakuru ku byerekeye icyo kibazo.

3 Nuko ab’itorero rya Kristo babaha ibyo kubafasha mu rugendo, bambukiranya intara za Fenisiya na Samariya bagenda bavuga ukuntu abatari Abayahudi bahindukiriye Imana, iyo nkuru inyura abavandimwe bose.

4 Bageze i Yeruzalemu bakirwa n’itorero rya Kristo ryaho n’Intumwa za Kristo n’abakuru, babatekerereza ibyo Imana yabakoresheje.

5 Ariko bamwe bo mu ishyaka ry’Abafarizayi bari bemeye Kristo, barahaguruka baravuga bati: “Abo banyamahanga bagomba gukebwa no gutegekwa gukurikiza Amategeko ya Musa.”

6 Intumwa za Kristo n’abakuru bakoranywa no gusuzuma icyo kibazo.

7 Bamaze umwanya bajya impaka, Petero arahaguruka arababwira ati: “Bavandimwe, muzi yuko kera Imana yantoranyije muri mwe ngo ntangaze Ubutumwa bwayo bwiza mu banyamahanga, kugira ngo babwumve babwemere.

8 Ariko Imana yo izi imitima y’abantu itanga icyemezo ko yemeye abo banyamahanga, igihe yabahaga Mwuka Muziranenge nk’uko natwe yamuduhaye.

9 Nta tandukaniro Imana yashyize hagati yacu na bo, ahubwo yatunganyije imitima yabo kubera ko bayizeye.

10 None rero kuki mushaka kugerageza Imana, mukorera abo bigishwa ba Kristo umutwaro tutabashije kwikorera natwe ubwacu, habe n’ababyeyi bacu?

11 Ahubwo twemera ko ari twe ari na bo, twese twakijijwe kubera ubuntu Nyagasani Yezu Kristo yatugiriye.”

12 Iryo teraniro ryose riraceceka, ryumva Barinaba na Pawulo baritekerereza ibimenyetso Imana yatanze n’ibitangaza yabakoresheje mu banyamahanga.

13 Bamaze kuvuga Yakoboafata ijambo ati: “Bavandimwe, nimunyumve.

14 Simoni Petero yadutekerereje ukuntu Imana yagendereye abanyamahanga rugikubita, ibatoranyamo abo kuba abantu bayo,

15 ibyo bikaba bihuje n’ibyavuzwe n’abahanuzi nk’uko Ibyanditswe bivuga ngo

16 ‘Nyuma y’ibyo nzagaruka,

nzavugurura ingoma ya Dawidi imeze nk’inzu yasenyutse,

ahasenyutse nzahasana nyihagarike.

17 Abantu bazacika ku icumu bazansanga,

amahanga yose yahoze ari ayanjye azansanga.’

Uko ni ko Nyagasani avuga,

18 wabitangaje kuva kera kose.”

19 Yakobo arakomeza ati: “Ndemeza ko tutashyira amananiza ku banyamahanga bahindukirira Imana.

20 Ahubwo tubandikire kugira ngo birinde ibyahumanijwe kubera ko byatuwe ibigirwamana, birinde n’ubusambanyi no kurya inyama z’ibyanizwe, birinde no kunywa amaraso.

21 Erega kuva kera kose, mu mijyi yose Musa afite abatangaza Amategeko ye, bakayasomera mu nsengero buri sabato!”

Urwandiko rwandikiwe abanyamahanga bemeye Kristo

22 Nuko Intumwa za Kristo n’abakuru n’ab’Umuryango we bose biyemeza kwitoramo bamwe ngo babohereze Antiyokiya, bajyanye na Pawulo na Barinaba. Batoranyije Yuda witwaga Barisaba na Silasi, abagabo babiri b’imena mu bavandimwe.

23 Babaha urwandiko ruvuga ruti:

“Twebwe Intumwa za Kristo n’abakuru turabaramutsa, bavandimwe bacu bo mu yandi mahanga, batuye Antiyokiya no mu ntara za Siriya na Silisiya.

24 Twumvise ko bamwe muri twe babaroshyemo amagambo yo kubakura imitima, kandi tutigeze tubatuma.

25 None twese twahuje umugambi wo gutoranya abo kubatumaho. Bazanye na Barinaba na Pawulo dukunda cyane,

26 bahaze amagara yabo kugira ngo bakorere Umwami wacu Yezu Kristo.

27 Ngabo rero Yuda na Silasi ni bo tubatumyeho, ngo mubonane imbonankubone babibwirire ibyo tubandikiye.

28 Byanogeye Mwuka Muziranenge kimwe natwe kutabashyiraho umutwaro urenze aya mategeko ya ngombwa:

29 mwirinde kurya inyama zatuwe ibigirwamana n’iz’ibyanizwe, no kunywa amaraso ndetse no gusambana. Nimureka gukora ibyo muzaba mugenje neza. Tubasezeyeho.”

30 Nuko abari batumwe berekeza iya Antiyokiya, bagezeyo bakoranya ab’itorero rya Kristo babashyikiriza urwandiko.

31 Bamaze kurubasomera, abantu bose bishimira ubwo butumwa bubakomeza.

32 Yuda na Silasi ubwabo bari abahanuzi, ni ko kuvugana n’abo bavandimwe byinshi bibahugura bikanabakomeza.

33 Bamarana na bo iminsi, hanyuma babasezeraho basubira ku babatumye, abo bavandimwe bamaze kubifuriza urugendo ruhire. [

34 Icyakora Silasi yiyemeza kuguma aho.]

35 Pawulo na Barinaba baguma Antiyokiya, bo n’abandi benshi bigisha kandi bamamaza Ijambo rya Nyagasani.

Pawulo atangira urugendo rwa kabiri

36 Hashize iminsi Pawulo abwira Barinaba ati: “Reka dusubireyo dusure abavandimwe bo mu mijyi yose aho twatangaje Ijambo rya Nyagasani, turebe uko bameze.”

37 Ubwo Barinaba yashakaga ko bajyana na Yohani witwaga Mariko,

38 ariko Pawulo asanga atari byiza kujyana na we kuko yigeze kubatererana muri Pamfiliya, ntagumane na bo ngo barangize umurimo.

39 Impaka ziba zose kugeza ubwo batandukana, Barinaba ajyana Mariko bafata ubwato bajya muri Shipure.

40 Pawulo we atoranya Silasi, avayo abavandimwe bamaze kumuragiza Nyagasani ngo akomeze kumugirira ubuntu.

41 Anyura muri Siriya na Silisiya akomeza amatorero ya Kristo.

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/ACT/15-5bfeec462b07c0ddc53f765d7bb44dbd.mp3?version_id=387—