Pawulo mu mujyi wa Efezi
1 Igihe Apolo yari i Korinti Pawulo anyura mu gihugu rwagati, maze agera Efezi ahasanga bamwe mu bigishwa ba Kristo.
2 Ni ko kubabaza ati: “Mbese mwahawe Mwuka Muziranenge igihe mwemeraga Yezu?”
Baramusubiza bati: “Uretse kumuhabwa, habe ngo twigeze no kumva ko Mwuka Muziranenge abaho!”
3 Pawulo ni ko kubabaza ati: “Mwabatijwe mute?”
Baramusubiza bati: “Twabatijwe uko Yohani yabatizaga.”
4 Pawulo ati: “Yohani yabatizaga ababaga bihannye bakareka ibyaha byabo, kandi akabwira Abisiraheli kwemera uwari ugiye kuzaza nyuma ye ari we Yezu.”
5 Bamaze kumva ibyo, ni ko kubatizwa mu izina rya Nyagasani Yezu.
6 Pawulo ngo abarambikeho ibiganza Mwuka Muziranenge ahita abazaho, ni bwo batangiye kuvuga indimi zindi no guhanura.
7 Abo bagabo bose bari nka cumi na babiri.
8 Pawulo ahamara amezi atatu, akajya yinjira mu rusengero akavuga ashize amanga, ajya impaka n’abantu abemeza ibyerekeye ubwami bw’Imana.
9 Ariko bamwe muri bo barinangira banga kumvira, basebereza Inzira ya Nyagasani imbere y’iyo mbaga nyamwinshi. Nuko Pawulo abavamo ajyana n’abigishwa ba Kristo, maze buri munsi akigishiriza mu ishuri rya Tirano.
10 Amara imyaka ibiri abigenza atyo, ku buryo Abayahudi n’abatari Abayahudi bose bari batuye mu ntara ya Aziya, bumvise Ijambo rya Nyagasani.
Abahungu ba Seva
11 Imana yakoreshaga Pawulo ibitangaza bihambaye.
12 Ndetse n’udutambaro cyangwa imyenda byabaga byarakoze ku mubiri we iyo byakozwaga ku barwayi, bakiraga indwara zabo n’ingabo za Satani zibarimo zikamenengana.
13 Hari Abayahudi bamwe bari bafite akamenyero ko kugenda igihugu bamenesha ingabo za Satani mu bantu. Na bo bagerageza kuzimenesha bakoresheje izina rya Yezu, buri wese akazibwira ati: “Mu izina rya Yezu uwo Pawulo agenda atangaza, mbategetse kuva muri uwo murwayi.”
14 Abagenzaga batyo ni abahungu barindwi ba Seva, wari Umutambyi mukuru w’Abayahudi.
15 Nyamara ingabo ya Satani irabasubiza iti: “Yezu ndamuzi na Pawulo nzi uwo ari we, ariko se mwe muri ba nde?”
16 Nuko uwo muntu wari uhanzweho arabasimbukira, abarusha amaboko bose arabanesha, arabahondagura kugeza ubwo baturumbutse mu nzu ye barahunga, batumbuje kandi bavirirana.
17 Abayahudi n’abatari Abayahudi bari batuye Efezi babimenye bashya ubwoba bose, maze Nyagasani Yezu arogera.
18 Nuko benshi mu bari bamaze kwemera Yezu baraza, barerura bemera ku mugaragaro ibyaha bakoze.
19 Abakoraga iby’ubupfumu batari bake bakoranya ibitabo byabo, maze babitwikira imbere ya rubanda. Babaze agaciro k’ikiguzi cy’ibyo bitabo, basanga gahwanye n’igihembo cy’imibyizi ibihumbi mirongo itanu.
20 Bityo inkuru za Nyagasani zikomeza kwamamara n’imbaraga, zirahama.
Imvururu mu mujyi wa Efezi
21 Nyuma y’ibyo Pawulo ayobowe na Mwuka yiyemeza kujya i Yeruzalemu, anyuze muri Masedoniya no muri Akaya. Ni bwo avuze ati: “Nimara kugerayo nzaba nkwiriye no kugera i Roma.”
22 Nuko yohereza muri Masedoniya babiri mu bafasha be Timoteyo na Erasito, ariko we asigara akanya mu ntara ya Aziya.
23 Icyo gihe ni bwo mu mujyi wa Efezi habyutse imvururu zitoroshye kubera Inzira ya Nyagasani.
24 Hari umucuzi witwa Demeteriyo, wacuraga mu ifeza udushusho tw’ingoro y’imanakazi Aritemi. Uwo mwuga wari umukungahaje we n’abo bakoranaga.
25 Ni bwo akoranyije abo bakozi n’abandi bakoraga bene uwo mwuga, arababwira ati: “Mwa bagabo mwe, muzi yuko amaronko yacu ava muri ubu bucuruzi.
26 None muriyumvira kandi mukirebera ibyo Pawulo uriya avuga, ngo imana zakozwe n’abantu si imana na gato! Ni na ko yemeje rubanda nyamwinshi akabayobya, atari ino Efezi gusa ahubwo no mu ntara ya Aziya hafi ya hose.
27 Ibyago si uko ubucuruzi bwacu bwahinyuka gusa, ahubwo ndetse n’ingoro y’imanakazi yacu ikomeye Aritemi yata agaciro, na yo ubwayo igasuzugurika kandi ari yo isengwa n’abo muri Aziya kimwe n’abo ku isi yose.”
28 Abantu babyumvise bahita barakara cyane, barangurura amajwi bati: “Aritemi y’Abanyefezi iraganje!”
29 Umujyi wose uravurungana, igitero gisumira Gayo na Arisitariko, abagabo babiri bo muri Masedoniya bagendanaga na Pawulo, kibakurubana kibaganisha mu kibuga cy’ikinamico.
30 Pawulo na we yashakaga kwiroha muri icyo kivunge, ariko abigishwa ba Kristo ntibamukundira.
31 Ndetse na bamwe bo mu bategetsi b’incuti ze bamutumaho, bamusaba kudahinguka ku kibuga.
32 Ikoraniro riravurungana, bose barasakabaka umwe avuga ibye undi ibye, ndetse abenshi mu bari aho ntibari bazi impamvu ibakoranyije.
33 Abayahudi batambutsa uwitwa Alegisanderi, bamaze kumutekerera ibyo ari buvuge. Nuko arambura ukuboko ngo abacecekeshe, abone kugira icyo asobanurira rubanda.
34 Bamenye ko ari Umuyahudi, bavugira icyarimwe barangurura amajwi bati: “Aritemi y’Abanyefezi iraganje!” Bamara amasaha abiri basakuza batyo.
35 Umunyamabanga w’umujyi amaze kubacecekesha, ahita abwira rubanda ati: “Yemwe Banyefezi, ni nde utazi ko umujyi wacu wa Efezi ari wo murinzi w’ingoro y’imanakazi Aritemi, n’uw’ishusho yayo yamanutse mu ijuru?
36 Nta muntu n’umwe wabasha kubihakana. Kubera iyo mpamvu mugomba gutuza mukareka guhubuka.
37 Erega mwazanye hano aba bantu batarigeze basahura ingoro, cyangwa ngo batuke imanakazi yacu!
38 Niba rero Demeteriyo na bagenzi be bafite uwo barega, inkiko ziriho n’abacamanza ntibabuze, aho ni ho bagomba kuburanira.
39 Niba hari n’ikindi mufite kubaza kizatunganywa n’inama rusange,
40 kuko ibyabaye uyu munsi byatuma turegwa ubugome. Mwumve namwe ko iyi midugararo idafite ishingiro, none se twakwireguza iki?”
41 Amaze kuvuga atyo asezerera iyo mbaga.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/ACT/19-ded3b8427059197d4998948cdd4996ec.mp3?version_id=387—