Intu 2

Mwuka Muziranenge atangwa

1 Umunsi mukuru wa Pentekote ugeze bose bari bakoraniye hamwe.

2 Nuko umuriri ubatungura uvuye mu ijuru umeze nk’umuyaga w’ishuheri, wuzura inzu yose bari bicayemo.

3 Haboneka indimi zisa n’ibirimi by’umuriro zibajyaho, rumwe ku muntu urundi ku wundi, bityo bityo.

4 Bose buzuzwa Mwuka Muziranenge, batangira kuvuga izindi ndimi nk’uko Mwuka abahaye kuzivuga.

5 I Yeruzalemu habaga Abayahudi bubaha Imana, bari baraturutse mu bihugu byose by’isi.

6 Bumvise urwo rusaku, imbaga nyamwinshi irashika maze barayoberwa, kuko buri wese yumvaga bavuga mu rurimi rwe kavukire.

7 Barumirwa baratangara bati: “Mbese aba bose bavuga si Abanyagalileya?

8 Bishoboka bite se ko buri wese muri twe yumva bavuga ururimi rwe kavukire?

9 Ko bamwe twaturutse muri Pariti no mu Bumedi no muri Elamu, abandi bakaba abo muri Mezopotamiya na Yudeya, no muri Kapadokiya na Ponto, na Aziya

10 na Furujiya, na Pamfiliya na Misiri, no mu turere twa Libiya duhereranye na Sirene? Abandi ni abashyitsi b’Abanyaroma,

11 abandi ni Abayahudi kavukire, hamwe n’abanyamahanga bemeye idini y’Abayahudi. Abandi ni abo muri Kireti n’Abarabu. None se bite ko tubumva twese bavuga mu ndimi zacu, ibikorwa bitangaje by’Imana?”

12 Bose barumirwa bagwa mu kantu, barabazanya bati: “Ibi ni ibiki?”

13 Abandi baraseka bavuga bati: “Basinze inzoga y’ihīra!”

Petero avuga ibya Yezu

14 Petero arahaguruka ari kumwe na ba bandi cumi n’umwe, atera hejuru abwira abari aho ati: “Yemwe Bayahudi! Yemwe baturage b’i Yeruzalemu mwese! Ibi mubimenye kandi mutege amatwi ibyo ngiye kubabwira!

15 Erega aba bantu ntibanyoye nk’uko mubyibwira. Dore ni mu gitondo haracyari isaa tatu!

16 Ahubwo ibyo mureba ibi ni ibyahanuwe n’umuhanuzi Yoweli,

17 ngo Imana iravuga iti:

‘Mu minsi y’imperuka nzasuka Mwuka wanjye ku bantu bose,

abahungu n’abakobwa banyu bazahanura,

abasore banyu bazagira iyerekwa,

abasaza bo muri mwe bazabonekerwa mu nzozi.

18 Mu minsi y’imperuka nzasuka Mwuka wanjye ku bagaragu banjye no ku baja banjye,

na bo bazahanura.

19 Nzerekana ibitangaza hejuru ku ijuru,

nzerekana n’ibimenyetso hasi ku isi,

hazaboneka amaraso n’umuriro n’umwotsi ucucumuka.

20 Izuba rizijima,

ukwezi kuzasa n’amaraso,

umunsi wa Nyagasani uzaba utaragera,

wa munsi ukomeye w’akataraboneka.

21 Umuntu wese uzatakambira Nyagasani azakizwa.’

22 “Yemwe Bisiraheli, nimwumve ibyo mbabwira! Yezu w’i Nazareti ni umuntu Imana yemeje ko ari yo yamutumye, imukoresheje ibitangaza n’ibindi bikorwa by’ububasha, kimwe n’ibimenyetso yatangiye hagati muri mwe, ibyo namwe murabizi.

23 Uwo muntu yatanzwe nk’uko Imana yari yarabigennye ikabiteganya mbere, maze mwe mumwicisha kumushyikiriza abantu b’abagome ngo bamubambe ku musaraba.

24 Ariko Imana iramuzura imugobotora ingoyi z’urupfu, kuko bitagombaga ko rumuherana.

25 Mwibuke ko Dawidi yavuze ibyerekeye Yezu uwo ati:

‘Nabonye Nyagasani imbere yanjye iteka,

sinzigera mpungabana kuko ampora hafi.

26 Ni cyo gituma nezerwa nkanishima,

ndetse nkumva mfite ibyiringiro bishyitse.

27 Koko rero ntuzandeka ngo mpere ikuzimu,

ntuzemera ko ugutunganiye abora.

28 Unyobora inzira izangeza ku bugingo,

kubana nawe bintera ibyishimo bisesuye.’

29 “Bavandimwe, nta cyambuza kubabwira neruye ibyerekeye sogokuruza Dawidi. Dore yarapfuye arahambwa, kandi imva ye na n’ubu iracyari ino aha.

30 Yari umuhanuzi kandi yazirikanaga indahiro Imana yamurahiye, ko mu bazamukomokaho izatoranyamo uzamusimbura ku ngoma.

31 Yeretswe mbere y’igihe uko bizamera, nuko avuga ko Kristo azazuka agira ati:

‘Imana ntizamureka ngo ahere ikuzimu

kandi ntizatuma abora.’

32 Yezu uwo rero Imana yaramuzuye, twese turi abagabo bo kubihamya.

33 Amaze kuzamurwa mu ijuru ashyirwa iburyo bw’Imana, maze Se amushyikiriza Mwuka Muziranenge, uwo yasezeranyije abantu, aherako asuka ibyo mubona n’ibyo mwumva ibi.

34 Erega Dawidi we ntiyagiye mu ijuru, nyamara kandi yaravuze ati:

‘Nyagasani yabwiye Umwami wanjye, ati:

“Icara ku ntebe ya cyami iburyo bwanjye,

35 nanjye nzahindura abanzi bawe nk’akabaho ukandagizaho ibirenge.” ’

36 “None rero urubyaro rwose rwa Isiraheli rukwiriye kumenya rudashidikanya ko Yezu uwo mwabambye, Imana yamugize Nyagasani imugira na Kristo.”

37 Abantu bumvise ibyo barakangarana, maze babaza Petero n’izindi Ntumwa bati: “Bavandimwe, dukore iki?”

38 Petero arababwira ati: “Nimwihane buri wese abatizwe mu izina rya Yezu Kristo, kugira ngo mubabarirwe ibyaha. Ni bwo Imana izabaha impano, ari yo Mwuka Muziranenge.

39 Erega Isezerano ni mwe ryagenewe kimwe n’abana banyu, ndetse n’abari kure, abo Nyagasani Imana yacu izihamagarira uko bangana.”

40 Avuga n’andi magambo menshi yo kubemeza no kubakomeza agira ati: “Nimwikize, mwitandukanye n’abantu b’iki gihe b’abagome!”

41 Abemeye izo nyigisho za Petero barabatizwa, maze kuri uwo munsi umubare w’abigishwa ba Yezu wiyongeraho abantu bagera ku bihumbi bitatu.

42 Bakomezaga kwita ku nyigisho z’Intumwa, bagashyira hamwe, bakamanyura umugatikandi bagasenga.

Ugushyira hamwe kw’abigishwa ba Yezu

43 Abantu bose bagize ubwoba, babonye ibitangaza izo Ntumwa zakoraga n’ibimenyetso zerekanaga.

44 Abemeraga Yezu bose babaga hamwe bafatanya byose.

45 Bagurishaga amasambu yabo n’ibindi bintu bari batunze, bakagabana ibiguzi bavanyemo bakurikije ubukene bwa buri wese.

46 Iminsi yose bagiraga umwete wo guteranira mu rugo rw’Ingoro y’Imana bahuje umutima, no gusangirira mu ngo bya kivandimwe. Uko basangiraga babaga bafite ibyishimo bicisha bugufi,

47 bahimbaza Imana kandi bashimwa n’abantu bose. Uko bukeye Nyagasani akungura umubare w’abagenda bakizwa.

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/ACT/2-9f313c087b47851e4f99ce335be0eefb.mp3?version_id=387—