Pawulo ajya i Yeruzalemu
1 Tumaze kubiyaka turagenda dufata ubwato, turaromboreza twerekeza i Kosi. Bukeye bwaho tugera i Rode, tuhava tujya i Patara.
2 Tuhasanga ubundi bwato bwambuka bugana muri Fenisiya, turabwurira buratujyana.
3 Tugeze ahareba ikirwa cya Shipure, duhita tugana mu majyepfo hacyo twerekeza muri Siriya. Duhagarara i Tiri kuko ari ho ubwato bwagombaga gupakururira imitwaro.
4 Tuhasanze abigishwa ba Kristo tuhamara iminsi irindwi. Bo bayobowe na Mwuka babwira Pawulo kutajya i Yeruzalemu.
5 Nyamara iyo minsi irangiye, turahava dukomeza urugendo. Bose hamwe n’abagore n’abana babo baraduherekeza baturenza umujyi, maze dupfukama ku nkombe y’inyanja turasenga.
6 Nuko dusezeranaho twe twurira ubwato, naho bo basubira iwabo.
7 Dukomeza urugendo rwacu tuvuye i Tiri, twururukira i Putolemayida turamutsa abavandimwe baho, dusibira iwabo umunsi umwe.
8 Bukeye turahava tujya i Kayizariya kwa Filipo, wari ushinzwe kwamamaza Ubutumwa bwiza akaba umwe muri ba bandi barindwi, turahaguma.
9 Yari afite abakobwa bane b’abāri bahanuraga.
10 Tuhamaze iminsi umuhanuzi umwe witwa Agabo arahinguka, aturutse muri Yudeya.
11 Aza aho turi afata umukandara wa Pawulo, awibohesha amaguru n’amaboko aravuga ati: “Mwuka Muziranenge aravuze ngo ‘Uku ni ko nyir’uyu mukandara Abayahudi bazamubohera i Yeruzalemu, maze bamugabize abanyamahanga!’ ”
12 Tubyumvise twe n’abantu bari bahari, twinginga Pawulo ngo ye kujya i Yeruzalemu.
13 Ariko Pawulo arasubiza ati: “Ni iki gitumye murira, ko ibyo ari ukunshengura? Siniteguye kuboherwa i Yeruzalemu byonyine, ahubwo niteguye no gupfirayo mpōrwa Nyagasani Yezu.”
14 Tutabashije kubimwemeza, turamwihorera tugira tuti: “Ibyo Nyagasani ashaka bibe.”
15 Iyo minsi ishize duhambira ibintu tujya i Yeruzalemu.
16 Bamwe mu bigishwa ba Kristo b’i Kayizariya baraduherekeza, badushakira icumbi kwa Munasoni wakomotse muri Shipure, wabaye umwigishwa kuva kera.
Pawulo asura Yakobo
17 Tugeze i Yeruzalemu abavandimwe baho batwakirana ubwuzu.
18 Bukeye bwaho Pawulo ajyana natwe kwa Yakobon’abakuru b’Umuryango wa Kristo bose bari bahari.
19 Pawulo arabaramutsa, abatekerereza ku buryo burambuye ibyo Imana yamukoresheje mu banyamahanga.
20 Babyumvise bahita basingiza Imana. Nuko babwira Pawulo bati: “Muvandimwe, urabona ukuntu Abayahudi bemeye Yezu ari ibihumbi byinshi, kandi dore bose barwanira ishyaka Amategeko.
21 Ariko rero babwiwe ko wigisha Abayahudi bose batuye mu mahanga kuzinukwa inyigisho za Musa, ngo be kujya batuma abana babo bakebwa, cyangwa ngo bakurikize imihango yacu.
22 Biragenda bite rero ko batabura kumva ko waje?
23 Noneho ukore ibyo tukubwira. Dore dufite abagabo bane muri twe bahize umuhigo.
24 Ubajyane ufatanye na bo umuhango wo kwihumanura, kandi ubishyurire amafaranga kugira ngo babone kogoshwa. Bityo abantu bose bazamenya ko ibyo bakumviseho bidafite ishingiro, ahubwo yuko nawe ubwawe ujya witondera ayo Mategeko.
25 Naho ku byerekeye abemeye Kristo bo mu mahanga, twamaze kuboherereza urwandiko rw’ibyo twemeje: twababwiye kwirinda kurya ibyatuwe ibigirwamana no kunywa amaraso no kurya inyama z’ibinizwe, kandi ngo birinde ubusambanyi.”
26 Bukeye Pawulo ajyana ba bagabo bane maze atangira umuhango wo kwihumanura ari kumwe na bo, hanyuma ajya mu rugo rw’Ingoro y’Imana kwemeza igihe iminsi yo kwihumanura izarangirira, ari yo yo gutanga ituro kuri buri muntu muri bo.
Pawulo afatirwa mu rugo rw’Ingoro y’Imana
27 Ya minsi irindwi iri hafi kurangira, Abayahudi bamwe bo mu ntara ya Aziya babonye Pawulo mu rugo rw’Ingoro y’Imana, bahita batera imvururu muri rubanda maze bafata Pawulo.
28 Barangurura amajwi bati: “Yemwe Bisiraheli, nimutabare! Uyu ni wa muntu ugenda hose yigisha abantu bose aturwanya twebwe Abisiraheli, arwanya n’Amategeko ataretse n’iyi Ngoro. Ndetse yinjije n’abanyamahanga mu rugo rw’Ingoro, kugira ngo ahumanye aha hantu heguriwe Imana!”
29 Icyatumye bavuga batyo ni uko bari babonye Pawulo mu mujyi ari kumwe na Tirofimo wa Efezi, bagakeka ko yamuzanye mu rugo rw’Ingoro y’Imana.
30 Umujyi wose uravurungana, abantu baza biruka baturuka impande zose. Bafata Pawulo baramukurubana, bamuvana mu rugo rw’Ingoro bahita bakinga inzugi zayo.
31 Igihe igitero cyageragezaga kumwica, inkuru iba yasakaye kuri Komandaw’abasirikari b’Abanyaroma, yuko umujyi wa Yeruzalemu wose wavurunganye.
32 Muri ako kanya afata abasirikari hamwe n’abatware babo, amanuka yiruka agana kuri icyo gitero cy’abantu. Babonye Komanda n’abasirikari be, bahita bareka gukubita Pawulo.
33 Nuko Komanda araza afata Pawulo, ategeka ko bamubohesha iminyururu ibiri. Hanyuma arabaza ati: “Uyu muntu ni nde kandi yakoze iki?”
34 Rubanda barasakabaka, bamwe bavuga kimwe abandi ikindi. Komanda ntiyabasha kugira icyo amenya kubera urusaku, ni ko gutegeka abasirikari kujyana Pawulo mu kigo cyabo.
35 Bamugejeje ku ngazi z’amabuye, abasirikari baramuterura babitewe n’ukuntu rubanda bari barubiye.
36 Ikivunge cy’abantu benshi kimuhombokaho basakabaka bati: “Ntakabeho!”
Pawulo yiregura
37 Igihe bagiye kumwinjiza mu kigo cy’abasirikari, Pawulo abaza Komanda ati: “Mbese wanyemerera kugira icyo nkubwira?”
Aramusubiza ati: “Ese uzi ikigereki?
38 Aho si wowe wa Munyamisiri wateje imyivumbagatanyo hambere aha, ukajyana abantu ibihumbi bine b’inyeshyamba mu butayu?”
39 Pawulo ni ko gusubiza ati: “Jyewe ndi Umuyahudi ukomoka i Tarisi, umujyi w’ikirangirire wo muri Silisiya. Ndakwinginze ureke ngire icyo mbwira aba bene wacu.”
40 Komanda aramwemerera. Nuko Pawulo ahagarara ku ngazi, arambura ukuboko ngo abacecekeshe, abantu bose ngo ce! Ababwira mu giheburayi, ati:
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/ACT/21-7b63ca638ac1e273f363ac3b82af398d.mp3?version_id=387—