Pawulo yiregura imbere ya Agiripa
1 Nuko Agiripa abwira Pawulo ati: “Ngaho iregure.”
Pawulo arambura ukuboko atangira kwiregura ati:
2 “Mwami Agiripa, nshimishijwe no kuba ndi imbere yawe uyu munsi, kugira ngo niregure ku byo Abayahudi bandeze byose,
3 cyane cyane kuko usanzwe uzi neza imico y’Abayahudi n’ibyo bajyaho impaka. Ni cyo gitumye ngusaba ngo wihanganire kunyumva.
4 “Abayahudi bose bazi imibereho yanjye uhereye mu buto bwanjye, kuva mbere mba mu gihugu cyacundetse n’igihe nari i Yeruzalemu.
5 Banzi kuva kera, babishatse bashobora guhamya ko nahoze ndi Umufarizayi, ni ukuvuga uwo mu ishyaka ry’abakurikiza idini yacu ku buryo bukataje.
6 None ubu ndaregwa ko nizera ibyo Imana yasezeraniye ba sogokuruza.
7 Iryo sezerano ni ryo imiryango yacu cumi n’ibiri ikomoka kuri Isiraheli yizera kuzahabwa, ari na cyo gituma ishishikarira gusenga Imana ijoro n’amanywa. None Nyagasani, kwizera iryo sezerano ni ibyo Abayahudi bandega!
8 Kuki mwihandagaza muvuga muti: ‘Ntibishoboka ko Imana yazura abapfuye?’
9 “Nanjye ubwanjye natekerezaga ko ngomba kurwanya ibya Yezu w’i Nazareti uko nshoboye kose.
10 Ni na byo nakoze i Yeruzalemu: benshi mu ntore z’Imana nabashyize muri gereza mpawe uburenganzira n’abakuru bo mu batambyi, kandi n’igihe babaga baciriwe urwo gupfa narabishyigikiraga.
11 Kenshi mu nsengero zose nabahanishaga bikomeye, nkabahatira no gutuka Kristo. Nakabyaga kubarakarira ku buryo mbatoteza kugeza no mu mijyi yo mu mahanga.
Pawulo avuga uko yemeye Kristo
12 “Ni cyo cyatumye njya i Damasi abatambyi bakuru bampaye uburenganzira n’amabwiriza.
13 Nuko rero Mwami Agiripa, ndi mu nzira ngenda ku manywa y’ihangu, ngiye kubona mbona umucyo uturutse mu ijuru ukaze kuruta uw’izuba, urangota kimwe n’abo twagendanaga.
14 Twese twikubita hasi maze numva ijwi ry’umbwira mu Giheburayi ati: ‘Sawuli, Sawuli! Urantotereza iki? Uribabariza ubusa – “Nta nduru irwana n’ingoma!” ’
15 Nuko ndabaza nti: ‘Uri nde Nyagasani?’ Na we aransubiza ati: ‘Ndi Yezu uwo utoteza.
16 Ariko byuka uhagarare. Igituma nkubonekeye ni ukugira ngo nkugire umugaragu wanjye n’umugabo wo guhamya ibyo ubonye kuri jye, kimwe n’ibyo nzakwereka.
17 Nzagutabara ngukize Abayahudi n’abanyamahanga ngutumyeho.
18 Ngutumye kubahumura amaso kugira ngo ubahindure, bave mu mwijima bagere mu mucyo, bave no mu bushobozi bwa Satani bagarukire Imana, kugira ngo nibanyemera bababarirwe ibyaha, kandi bahabwe ku munani wagenewe abantu Imana yagize intore zayo.’
Pawulo avuga ibyo yatumwe gukora
19 “Kubera iyo mpamvu Mwami Agiripa, nta cyari kumbuza kumvira ibyo neretswe biturutse mu ijuru.
20 Nuko mbanziriza i Damasi, maze ngera i Yeruzalemu no mu ntara yose ya Yudeya ndetse no mu yandi mahanga, nemeza abaho bose kwihana ngo bahindukirire Imana, maze bakore ibikwiranye no kwihana.
21 Ni cyo cyatumye Abayahudi bamfata igihe nari mu rugo rw’Ingoro y’Imana, bakagerageza kunyica.
22 No kugeza uyu munsi Imana iracyantabara, nkaba mpagaritswe aha no kubyemeza aboroheje n’abakomeye. Nta bindi mvuga bitari ibyo abahanuzi na Musa bavuze ko bizaba:
23 ko Kristo yagombaga kubabazwa agapfa maze akaba ubimburiye abandi kuzuka, akava mu bapfuye ngo atangaze ko ari we rumuri rumurikira Abayahudi ndetse n’amahanga yose.”
Pawulo yifuriza Agiripa kuyoboka Yezu
24 Pawulo amaze kwiregura atyo Fesito ariyamirira ati: “Pawulo, wasaze! Wize byinshi none biragushajije!”
25 Pawulo aramusubiza ati: “Nyakubahwa Fesito, sindi umusazi ahubwo ibyo mvuga ni iby’ukuri, kandi ni iby’umuntu ushyira mu gaciro.
26 Ibyo byose Umwami Agiripa arabizi, ni na cyo kintera kumubwira ntishisha. Ndemeza ko nta na kimwe muri ibyo atazi kuko bitakozwe rwihishwa.
27 Mwami Agiripa, mbese wemera ibyanditswe n’abahanuzi? Nzi ko ubyemera!”
28 Nuko Agiripa abwira Pawulo ati: “Mbese uragira ngo muri aka kanya gato unyemeze kuba Umukristo?”
29 Pawulo aramusubiza ati: “Kaba ari akanya gato cyangwa kanini, ndasaba Imana ngo uretse wowe gusa, ahubwo n’abanyumva none mwese mumere nkanjye, ukuyeho izi ngoyi ndiho gusa!”
30 Umwami n’Umutegetsi Fesito na Berenike n’abandi bari bicaranye na bo barahaguruka.
31 Bagitirimuka aho baravugana bati: “Uyu muntu nta cyaha yakoze cyo kumwicisha, habe n’icyo kumufungisha.”
32 Nuko Agiripa abwira Fesito ati: “Uyu muntu yajyaga kurekurwa iyo atajuririra umwami w’i Roma.”
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/ACT/26-c2bd70736a95679189b67774e6393c71.mp3?version_id=387—