Intu 28

Pawulo ku kirwa cya Malita

1 Tumaze guhonoka icyo cyago tumenya yuko ikirwa tugezeho cyitwa Malita.

2 Abaturage baho batwakira neza bitangaje, baducanira umuriro kuko imvura yagwaga hariho n’imbeho.

3 Pawulo amaze gusakuma inkwi ngo azishyire mu muriro, inzoka isosorokamo kubera ubushyuhe maze imusumira ikiganza.

4 Abaturage babonye icyo gisimba kimunagana ku kiganza baravugana bati: “Ni ukuri uyu muntu agomba kuba ari umwicanyi. Nubwo yakize urw’inyanja, Idaca urwa kibera ntiyareka abaho!”

5 Ariko Pawulo akungutira iyo nzoka mu muriro, we ntiyagira icyo aba na mba.

6 Abantu bategereza ko abyimbirwa, cyangwa ko yitura hasi agapfa, bamara umwanya bamwitegereza. Babonye nta cyo abaye barahindura bati: “Si umuntu, ni imwe mu mana!”

7 Hafi aho hakaba amasambu y’umutware w’icyo kirwa witwa Pubuliyo. Na we atwakira neza tumara iwe iminsi itatu.

8 Se wa Pubuliyo yari mu kirago ari indembe, arwaye amacinya ahinda n’umuriro. Pawulo ajya kumureba, amaze gusenga amurambikaho ibiganza aramukiza.

9 Ibyo bimaze kuba, abandi barwayi b’icyo kirwa na bo baraza abakiza indwara.

10 Abaho baherako baduha icyubahiro cyinshi, kandi ubwo twari twuriye ubwato ngo tugende, badupakirira ibyo twari dukeneye mu rugendo.

Kuva ku kirwa cya Malita kugera i Roma

11 Hashize amezi atatu twurira ubwato bwavaga Alegisanderiya bwitiriwe imana z’impanga, ubwo bwato bwamaze amezi y’imbeho n’umuyaga bwikinze kuri icyo kirwa.

12 Tugera mu mujyi wa Sirakuza tuhamara iminsi itatu.

13 Tuhavuye dukikira inkombe tugera ahitwa Regiyo. Hashize umunsi umwe umuyaga utangira guhuha uturutse mu majyepfo, maze ku munsi wa kabiri twururukira i Puteyoli.

14 Tuhasanga abavandimwe badusaba kumarana na bo icyumweru. Nyuma turahava tugana i Roma.

15 Abavandimwe b’i Roma bumvise ko tuje baza kudusanganirira ku Isoko rya Apiyo, n’ahitwa Macumbatatu. Pawulo ababonye ashima Imana kandi biramukomeza cyane.

Pawulo i Roma

16 Tugeze i Roma bemerera Pawulo kwicumbikira ukwe, afite umusirikari wo kumurinda.

17 Iminsi itatu ishize Pawulo atumiza abakuru b’Abayahudi b’aho hantu, bamaze guterana arababwira ati: “Bavandimwe, nubwo nta kibi nagiriye bene wacu b’Abayahudi, cyangwa ngo mbe ngira icyo nkora gicishije ukubiri n’imihango ya ba sogokuruza, nyamara nabohewe i Yeruzalemu nshyikirizwa Abanyaroma.

18 Basuzumye ibyo ndegwa basanga nta cyo nakoze cyo kunyicisha, bashaka kundekura.

19 Ariko Abayahudi babirwanyije biba ngombwa ko njuririra umwami w’i Roma, ariko atari uko hari icyo ndega bene wacu.

20 Ngicyo icyatumye mbatumiza kugira ngo tuganire. Koko nashyizwe kuri iyi ngoyi mpōrwa Uwo Abisiraheli bizera kuzabona.”

21 Baramusubiza bati: “Ntabwo twigeze tubona urwandiko ruturutse i Yudeya rukuvuga, ndetse nta n’umwe mu bavandimwe bacu bavuyeyo wigeze akubaraho ikibi.

22 Icyakora turashaka kumenya icyo utekereza, kuko tuzi yuko icyo gice urimo hose bakigaya.”

23 Basezerana na we umunsi bazongera guterana, uwo munsi ugeze haza benshi bamusanga aho acumbitse. Pawulo ahera mu gitondo ageza nimugoroba arabasobanurira. Abatangariza iby’ubwami bw’Imana agerageza no kubemeza ibyerekeye Yezu, Amategeko ya Musa n’ibyanditswe n’abahanuzi aba ari byo atanga ho umugabo.

24 Bamwe bemezwa n’ibyo avuze, abandi ntibabyemera.

25 Nuko ntibahuza maze igihe benda gutaha, Pawulo yongeraho iri jambo ati: “Mbega ukuntu rya jambo ari iry’ukuri, iryo Mwuka Muziranenge yabwiye ba sogokuruza abinyujije ku muhanuzi Ezayi, agira ati:

26 ‘Genda ubwire abo bantu uti:

Kumva muzumva ariko ntimuzasobanukirwa,

kureba muzareba ariko ntimuzabona.

27 Erega aba ni abantu binangiye,

biziba amatwi bahunza n’amaso,

kugira ngo be kubona be no kumva,

kandi be gusobanukirwa,

kugira ngo batavaho bangarukira nkabakiza.’ ”

28 Pawulo yungamo ati: “Nuko none mumenye ko ab’andi mahanga bagejejweho aka gakiza kava ku Mana, bo bazakakira!”

[

29 Amaze kuvuga atyo Abayahudi bataha bajya impaka zikomeye.]

30 Pawulo amara imyaka ibiri yuzuye ari mu icumbi akodesha, kandi akajya yakira abamugendereraga bose.

31 Yatangazaga ubwami bw’Imana kandi akigisha ibyerekeye Nyagasani Yezu Kristo, nta nkomyi nta n’umususu.

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/ACT/28-e12a24bbc94018e13ba1e2e050e79bc0.mp3?version_id=387—