Ikirema gikizwa
1 Umunsi umwe saa cyenda, ari cyo gihe cyo gusenga, Petero na Yohani bagiye mu rugo rw’Ingoro y’Imana.
2 Hariho umuntu wavutse ari ikirema bahekaga buri munsi, bakamushyira ku irembo ry’Ingoro y’Imana ryitwa “Irembo ry’Igikundiro”, kugira ngo asabirize amafaranga abazaga mu rugo rw’Ingoro.
3 Ngo abone Petero na Yohani bagiye kwinjira mu rugo rw’Ingoro na bo arabasaba.
4 Petero na Yohani baramutumbira, maze Petero aramubwira ati: “Ngaho turebe!”
5 Nuko uwo mugabo agumya kubahanga amaso agira ngo hari icyo bamuha.
6 Petero aramubwira ati: “Nta mafaranga mfite, yaba ifeza yaba izahabu, ariko icyo mfite ndakiguha. Mu izina rya Yezu Kristo w’i Nazareti, ndagutegetse nti: ‘Haguruka maze ugende!’ ”
7 Nuko amufata ukuboko kw’iburyo aramuhagurutsa. Muri ako kanya, ibirenge bye n’ubugombambari birakomera.
8 Nuko arabaduka arahagarara, atangira kugenda. Yinjirana na bo mu rugo rw’Ingoro y’Imana atambuka, yitera hejuru asingiza Imana.
9 Rubanda rwose babonye agenda kandi asingiza Imana,
10 bamenya ko ari wa wundi wajyaga asabiriza, yicaye ku irembo ry’Ingoro y’Imana bita iry’Igikundiro, barumirwa bayoberwa icyamubayeho.
Ijambo rya Petero
11 Igihe uwo muntu yanze kuvirira Petero na Yohani, rubanda rwose barashika babasanga ku ibaraza ryitwa irya Salomo, baratangara cyane.
12 Petero abibonye arababaza ati: “Bisiraheli, ni iki gitumye muduhanga amaso, nk’aho ari ububasha bwacu cyangwa se kubaha Imana kwacu byatumye uyu muntu ashobora gutambuka?
13 Imana ya Aburahamu n’Imana ya Izaki n’Imana ya Yakobo, Imana ya ba sogokuruza yahaye ikuzo Umugaragu wayo Yezu, uwo mwebwe mwatanze mukamwihakanira imbere ya Pilato, kandi we yari yiyemeje kumurekura.
14 Mwihakanye uwo Muziranenge akaba n’Intungane, maze mu cyimbo cye musaba ko bababohorera umwicanyi.
15 Nuko uwo Mugaba w’ubugingo we muramwica, ariko Imana iramuzura. Ni twe bagabo bo kubihamya.
16 Uyu muntu mureba kandi muzi yakijijwe ubumuga kubera kwizera ubushobozi bwa Yezu. Ubushobozi bwa Yezu n’ukwizera gukomoka kuri we, ni byo byamuhaye kuba muzima rwose mwese mubireba.
17 “None rero bavandimwe, nzi yuko mwebwe n’abategetsi banyu mwishe Yezu mutazi icyo mukora.
18 Nyamara Imana ni yo yatumye biba bityo, ikurikije uko yari yaratumye abahanuzi bose kuvuga mbere ko Kristo agomba kubabazwa.
19 Nuko rero nimwisubireho, mugarukire Imana kugira ngo ibyaha byanyu bihanagurwe,
20 habeho ibihe byo guhemburwa bituruka kuri Nyagasani, kandi aboherereze Yezu ari we Kristo yabatoranyirije mbere.
21 Yezu uwo agomba kuguma mu ijuru kugeza igihe Imana izahindura byose bishya, nk’uko yabivuze kera kose itumye abahanuzi bayo.
22 Musa yaravuze ati: ‘Nyagasani Imana yanyu azabatumaho umuhanuzi umeze nkanjyeukomoka muri mwe, muzumvire ibyo azababwira byose.
23 Umuntu wese utazumvira uwo muhanuzi azarimburwe.’
24 Kandi abahanuzi bose uhereye kuri Samweli no ku bamukurikiye, igihe cyose bahanuraga bagushaga ku by’iyi minsi turimo.
25 Ni mwe mwarazwe ibyavuzwe n’abahanuzi n’ibyo Imana yasezeranye na ba sokuruza, igihe yabwiraga Aburahamu iti: ‘Amahanga yose yo ku isi azaherwa umugisha mu rubyaro rwawe.’
26 Noneho igihe Imana yahagurutsaga uwo Mugaragu wayo, ni mwebwe yabanje kumutumaho kugira ngo abaheshe umugisha, bityo umuntu wese muri mwe azinukwe ibibi yakoze.”
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/ACT/3-51bd205b219ebe35fda219b262c28985.mp3?version_id=387—