Petero na Yohani bafatwa
1 Igihe Petero na Yohani bakivugana n’abantu, abatambyi n’umutware w’abarinzi b’Ingoro y’Imana n’Abasaduseyi baba baraje, babahagarara iruhande.
2 Barakajwe cyane n’uko Petero na Yohani bigisha abantu, bagatangaza ko abapfuye bazuka babihereye kuri Yezu.
3 Nuko barabafata babaraza muri gereza kuko bwari bugorobye.
4 Nyamara abenshi mu bari bumvise ibyo bavuga bemera Yezu, bituma umubare w’abamwemeye ugera ku bihumbi bitanu.
5 Bukeye abatware b’Abayahudi n’abakuru b’imiryango n’abigishamategeko bakoranira i Yeruzalemu.
6 Basanga Ana Umutambyi mukuru na Kayifa, na Yohani na Alegisanderi n’abo mu muryango w’Umutambyi mukuru bose.
7 Nuko bazana Petero na Yohani bababariza mu ruhame bati: “Mbese mwabashije mute gukiza uwo muntu? Ese mwashobojwe na nde kubikora?”
8 Petero yuzuye Mwuka Muziranenge arabasubiza ati: “Batware namwe bakuru b’imiryango,
9 uyu munsi duhamagariwe kubazwa ibyerekeye ineza uyu muntu yagiriwe n’uburyo yakijijwe ubumuga!
10 Noneho mwebwe mwese n’umuryango wose wa Isiraheli, mumenye icyatumye uyu muntu ahagarara imbere yanyu ari mutaraga, ni ukubera ubushobozi bwa Yezu Kristo w’i Nazareti uwo mwabambye ku musaraba Imana ikamuzura.
11 Yezu ni we Ibyanditswe bivuga ngo
‘Ibuye mwebwe abubatsi mwanze,
ni ryo ryabaye insanganyarukuta.’
12 Nta wundi agakiza kabonekaho, kuko ku isi yose nta wundi Imana yahaye abantu ufite ubushobozi bwo kudukiza.”
13 Abanyarukiko babonye ukuntu Petero na Yohani bavuga bashize amanga, kandi baruzi ko ari abanyamusozi batize barumirwa maze bibuka ko bahoranye na Yezu.
14 Babonye uwo muntu wakijijwe ubumuga ahagararanye na bo, babura icyo basubiza.
15 Nuko bamaze kubaheza abanyarukiko barabazanya bati:
16 “Bariya bantu tubagenze dute? Erega abaturage bose b’i Yeruzalemu bamenye ko bakoze igitangaza gikomeye, natwe ntidushobora kubihakana!
17 Ariko kugira ngo bitarushaho gukwizwa muri rubanda mureke tubakange, tubihanangirize kutazongera kugira uwo babwira ijambo bitwaje iryo zina rya Yezu.”
18 Nuko bongera kubahamagara, bababuza kuvuga izina rya Yezu ngo bigishe abantu baryitwaje.
19 Ariko Petero na Yohani barabasubiza bati: “Mbese tubumvire cyangwa twumvire Imana? Namwe nimwihitiremo icyo Imana ishima!
20 Twe rero ntitubasha guceceka ibyo twiyumviye n’ibyo twiboneye.”
21 Bamaze kubuka inabi barabarekura. Ubwo bari babuze uko babahana, kubera ko rubanda rwose basingizaga Imana bakurije ku byabaye.
22 Koko kandi uwo muntu wari wakijijwe ubumuga ku buryo butangaje butyo, yari arengeje imyaka mirongo ine avutse.
Abemeye Yezu basaba gushira amanga
23 Petero na Yohani bamaze kurekurwa basanga bagenzi babo, babatekerereza ibyo babwiwe n’abakuru bo mu batambyi n’abakuru b’imiryango.
24 Babyumvise bose bahita basenga Imana bashyize hamwe bati: “Nyagasani, ni wowe waremye ijuru n’isi n’inyanja n’ibirimo byose.
25 Ni wowe watumye Mwuka Muziranenge avugisha umugaragu wawe sogokuruza Dawidi ati:
‘Kuki amahanga yarubiye?
Kuki amoko yiha imigambi y’impfabusa?
26 Abami bayo barahagurutse,
abategetsi bayo na bo bishyize hamwe,
barikunganyije ngo barwanye Nyagasani,
barwanye n’Uwo yimikishije amavuta.’
27 Ni ukuri Herodi na Ponsiyo Pilato, hamwe n’abanyamahanga n’Abisiraheli bose bateraniye muri uyu mujyi, bahuza umugambi wo kurwanya Umugaragu wawe w’umuziranenge Yezu, uwo wimikishije amavuta.
28 Kwari ugusohoza imigambi wateganyije kuva kera kose ku bw’ububasha n’ubushake bwawe.
29 None Nyagasani, witegereze ibikangisho byabo, maze uhe abagaragu bawe kuvuga ibyawe dushize amanga.
30 Urambure ukuboko ukize indwara, utange ibimenyetso ukore n’ibitangaza mu izina rya Yezu, umugaragu wawe w’umuziranenge.”
31 Bamaze gusenga ahantu bari bakoraniye haratigita. Bose buzura Mwuka Muziranenge maze batangaza Ijambo ry’Imana bashize amanga.
Ubumwe bw’abemeye Yezu
32 Ikoraniro ry’abemeye Yezu bose ryari rihuje umutima n’imigambi. Nta n’umwe wavugaga ko icyo atunze cyose acyihariye, ahubwo basaranganyaga ibyo babaga bafite byose.
33 Nuko Intumwa za Kristo zikomeza guhamya ibyerekeye izuka rya Nyagasani Yezu zibivugana ububasha bukomeye, maze Imana isesekaza umugisha kuri bose.
34 Nta n’umwe muri bo wagiraga icyo akena ngo akibure, ababaga bafite amasambu cyangwa amazu barabigurishaga, ikiguzi bakakizana
35 bakagishyikiriza Intumwa za Kristo, kigasaranganywa hakurikijwe ubukene buri muntu afite.
36 Umwe wakoze atyo ni Yozefu, Umulevi wavukiye i Shipure, uwo izo Ntumwa zahimbye Barinaba, ari ko kuvuga “Urema abandi agatima”.
37 Yagurishije umurima yari afite ikiguzi agishyikiriza Intumwa.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/ACT/4-82eadcee3e966c503ed696e209bb11a5.mp3?version_id=387—