Abafasha b’Intumwa barindwi
1 Muri iyo minsi umubare w’abigishwa ba Kristo ukomeje kwiyongera, habaye ubwumvikane buke hagati y’Abayahudi bavuga ikigereki n’abavuga ikinyarameya. Abavuga ikigereki bitotomberaga ko abapfakazi babo batitabwaho, ngo bahabwe igaburorya buri munsi uko bikwiye.
2 Nuko Intumwa cumi n’ebyiri zikoranya imbaga y’abigishwa bose zirababwira ziti: “Ntibikwiye ko tureka kwigisha Ijambo ry’Imana ngo duhugire ku kugabura.
3 None rero bavandimwe, nimwitoremo abagabo barindwi bazwiho ko buzuye Mwuka w’Imana kandi ko bafite ubwenge, tubashinge uwo murimo.
4 Bityo twebwe tuzagumya kwibanda ku murimo wo gusenga no kwigisha Ijambo ry’Imana.”
5 Iyo nama y’Intumwa inyura abakoraniye aho bose. Nuko batoranya Sitefano umuntu wemeraga Kristo byimazeyo kandi wuzuye Mwuka Muziranenge, batoranya na Filipo na Porokori, na Nikanori na Timoni, na Parumena na Nikola wo mu mujyi wa Antiyokiya wari waremeye idini y’Abayahudi.
6 Abo bantu babashyikiriza Intumwa maze zirabasabira, zibarambikaho ibiganza.
7 Nuko Ijambo ry’Imana rikomeza gukwira, umubare w’abigishwa urushaho kwiyongera i Yeruzalemu, ndetse n’abatambyi benshi cyane barumvira bemera Kristo.
Sitefano afatwa
8 Sitefano wari waragiriye umugisha ku Mana ikamuha n’ububasha bwinshi, yakoraga ibitangaza agatanga n’ibimenyetso bikomeye muri rubanda.
9 Ariko abantu bamwe bo mu rusengero rw’abitwaga “Ababohowe”barahaguruka, bari Abayahudi bo muri Sirene no mu mujyi wa Alegisanderiya, hamwe n’abo mu ntara ya Silisiya n’iya Aziya. Abo bantu batangira kujya impaka na Sitefano.
10 Nyamara ntibashobora guhangana n’ubwenge bwari bumurimo, na Mwuka w’Imana wamuhaga icyo avuga.
11 Nuko bagurira abantu ngo bazavuge bati: “Twumvise avuga amagambo yo gutuka Musa n’Imana.”
12 Bahuruza rubanda n’abakuru b’imiryango n’abigishamategeko, maze baraza basumira Sitefano bamujyana mu rukiko rw’ikirenga.
13 Ni ko guhagurutsa abagabo bo kumushinja ibinyoma, barahamya bati: “Uyu muntu ntahwema gusebya iyi Ngoro y’Imana n’Amategeko.
14 Twumvise avuga ko Yezu uwo w’i Nazareti azasenya iyi Ngoro, agahindura n’imigenzo twahawe na Musa.”
15 Abanyarukiko bose bitegereje Sitefano babona mu maso he hasa n’ah’umumarayika.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/ACT/6-712bd964dfbc6ec0a36f54e114e4224b.mp3?version_id=387—