1 Ndifuza ko mumenya ukuntu mbarwanira inkundura, mwebwe n’ab’i Lawodiseya ndetse n’abandi bose batigeze banca iryera.
2 Ni ukugira ngo yaba mwe cyangwa bo, mwese mukomere mwibumbire mu rukundo, bityo mukungahazwe no gusobanukirwa mudashidikanya. Ni bwo muzamenya neza ibanga ry’Imana ari ryo Kristo.
3 Muri we ni ho habitswe ubwenge n’ubumenyi bwose.
4 Ibyo mbibabwiriye kugira ngo hatagira ubashukisha amagambo y’ubucakura.
5 N’ubwo tutari kumwe bwose mbahozaho umutima, nkishimira kubona ukuntu mukora byose ku murongo, mugakomezwa no kwizera Kristo.
Ubugingo bwuzuye bubonerwa muri Kristo
6 Nuko rero nk’uko mwakiriye Kristo Yezu akababera Nyagasani, mube ari ko mugumya gutera imbere muri we.
7 Mushore imizi muri we, ubugingo bwanyu bwubakwe kuri we, mukomeye ku byo twemera nk’uko mwabyigishijwe, byose mubikore mushimira Imana bisesuye.
8 Muramenye ntihakagire ubatwaza igitugu, abashukisha icurabwenge ry’imburamumaro rishingiye ku migenzo karande no ku binyabutware bikorera ku isi, ridashingiye kuri Kristo.
9 Erega ibyuzuye mu Mana byose biba muri Kristo wabaye umuntu!
10 Namwe muruzuye kuko mumufite, we ugenga ibinyabutware n’ibinyabushobozi byose.
11 Kubera Kristo kandi mwarakebwe bitari bimwe byo ku mubiri, ahubwo mwakebwe mu mutima ku buryo bwa Mwuka, abakuraho imigirire mibi ishingiye kuri kamere yanyu.
12 Igihe mwabatizwaga mwahambanywe na Kristo, maze muzuranwa na we kubera kwizera ububasha bw’Imana yamuzuye mu bapfuye.
13 Kera mwari mwarapfuye muzize ibyaha byanyu no kudakebwa nk’Abayahudi, maze Imana ibazurana na Kristo. Yatubabariye ibicumuro byacu byose,
14 isibanganya urwandiko rutondagura imyenda twashinjwaga n’amategeko, irukuzaho kurumanika ku musaraba wa Yezu.
15 Bityo Imana yanyaze bya binyabutware na bya binyabushobozi, ibikoza isoni ku mugaragaro, yerekana ko Kristo abitsinze burundu.
16 Nuko rero ntihagire ubashyiraho amategekoy’ibyo murya n’ibyo munywa, cyangwa y’ibyerekeye iminsi mikuru, cyangwa imboneko z’amezi cyangwa amasabato.
17 Ibyo byose ni ibimenyetso biranga ibizaza, naho icy’ukuri bishushanya ni Kristo.
18 Ibihembo mwagombaga kwegukana ntimukere kubivutswa n’abantu bishimira kwigira nk’abicisha bugufi, bagasenga abamarayika, bakirata ukuntu babonekerwa bidasanzwe. Bene abo baba bishyira imbere babitewe n’ibitekerezo bya kamere yabo bitagira ishingiro,
19 bityo bakaba batifatanyije na Kristo ari we mutweugenga umubiri. Umutwe ni wo utuma umubiri wose uhuza imikorere kandi ukagaburirwa, ukoresheje imitsi n’ingingo kugira ngo ukure uko Imana ishaka.
Gupfana na Kristo no kuzukana na we
20 Ubwo mwapfanye na Kristo ntimukiri ku ngoyi ya bya binyabutware bikorera ku isi. None se kuki mucyifata nk’aho muri ab’isi? Kuki mukomeza kugengwa n’amategeko nk’aya,
21 ngo: “Ntugafate iki! Ntugasogongere kiriya! Ntukanakore kuri kino!”
22 Erega ibyo byose igihe umaze kubikoresha biba birangiye! Ni amategeko n’inyigisho by’abantu gusa.
23 Ni ukuri bene ibyo wagira ngo bishingiye ku bwenge, kuko byemeza umuntu kwihimbira uburyo bwo gusenga no kwicisha bugufi no kubabaza umubiri. Nyamara nta mumaro bifite wo gucubya irari rya kamere y’umuntu.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/COL/2-b22504c6a756f2bba343812d71fc5eb5.mp3?version_id=387—