1 Namwe abafite abo mukoresha mubahe ibibakwiriye n’ibibatunganiye, mwibuka ko namwe mufite Shobuja mu ijuru.
Amatwara ya Gikristo
2 Mwese mugumye gusenga mubihugukiye, mushimira Imana.
3 Natwe mudusabire kugira ngo Imana itwugururire amarembo, idushoboze kujya kuvuga ubutumwa bwayo ari bwo banga ryerekeye Kristo, ni ryo bampōye banshyira kuri iyi ngoyi.
4 Munsabire ngo mvuge ibyaryo uko bikwiye, mbishyire ku mugaragaro.
5 Murajye mwitondera uko mwifata ku batazi Kristo, mukoreshe neza igihe mufite ngo mubabwire ibye.
6 Muhorane imvugo y’ineza ifitiye abantu akamaro, bityo muzamenya uko musubiza umuntu wese ugize icyo ababaza.
Ijambo ry’umwanzuro
7 Tikiko umuvandimwe nkunda cyane azababwira ibyanjye byose. Ni umufasha wanjye w’indahemuka, dufatanyije umurimo wa Nyagasani.
8 Nguwo ndamuboherereje ngo abamenyeshe uko tumerewe, maze abakomeze.
9 Azanye na Onezimo ukomoka muri mwe, na we ni umuvandimwe nkunda cyane w’indahemuka. Bazabatekerereza iby’ino byose.
10 Arisitariko dufunganywe, na Mariko mwene se wabo wa Barinaba ngo mutahe. Mwabwiwe ibyerekeye Mariko, nagera iwanyu muzamufate neza.
11 Yezu witwa Yusito na we arabatashya. Mu Bayahudi bemeye Kristo, abo ni bo bonyine dufatanyije umurimo w’ibyerekeye ubwami bw’Imana kandi baramfashije cyane.
12 Epafura ukomoka muri mwe arabatashya, na we ni umugaragu wa Kristo Yezu. Iteka ashishikarira kubasabira kugira ngo mukomere mube indakemwa, mumenye mudashidikanya ibyo Imana ishaka byose.
13 Ndahamya rwose yuko abavunikira, mwebwe n’ab’i Lawodiseya n’ab’i Hiyerapoli.
14 Umuganga Luka dukunda cyane, hamwe na Dema barabatashya.
15 Mundamukirize abavandimweb’i Lawodiseya na Nimfa, n’itorero rya Kristo rikoranira iwe.
16 Nimumara gusoma uru rwandiko, muzarwoherereze ab’itorero rya Kristo ry’i Lawodiseya, kugira ngo na bo barusome, namwe muzasome urwo nandikiye ab’i Lawodiseyanirubageraho.
17 Muzabwire Arikipo muti: “Itondere wa murimo wahawe gukorera Nyagasani, uzawurangize neza.”
18 Jyewe Pawulo ndabatashya. Ibi ni jye ubyiyandikiye n’ukwanjye kuboko. Mujye mwibuka ingoyi ndiho. Nyagasani nagumye kubagirira ubuntu.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/COL/4-5252351c729853aac8d0f17b13cd7d2b.mp3?version_id=387—