1 Nyakubahwa Tewofili, abantu benshi biyemeje gukurikiranya amateka y’ibyabaye hagati muri twe.
2 Ibyo twabigejejweho n’ababyiboneye kuva bigitangira, bahawe umurimo wo gutangaza Ijambo ry’Imana.
3 Nanjye maze kubaririza neza ibyabaye byose kuva ku nkomoko, nsanze nkwiye kubikwandikira byose nta na kimwe nsize.
4 Ibyo mbigiriye kugira ngo usobanukirwe ukuri kw’inyigisho wigishijwe.
Zakariya amenyeshwa ko Yohani azavuka
5 Ku ngoma ya Herodi umwami wa Yudeya, hariho umutambyi witwaga Zakariya wo mu cyiciro cya Abiya. Umugore we yitwaga Elizabeti, agakomoka kuri Aroni.
6 Bombi bari abantu batunganiye Imana, kandi bagakurikiza amategeko n’amabwiriza yose ya Nyagasani nta makemwa.
7 Icyakora nta mwana bagiraga kubera ko Elizabeti yari ingumba, kandi bombi bari bageze mu zabukuru.
8 Umunsi umwe Zakariya yakoraga imirimo y’ubutambyi imbere y’Imana, kuko icyiciro cy’abatambyi yabarwagamo cyari gitahiwe.
9 Bakurikije uburyo busanzwe bw’abatambyi, ubufindo buramufata bwo kwinjira mu Ngoro ya Nyagasani kugira ngo ahatwikire imibavu.
10 Igihe cyo kuyitwika cyageze rubanda rwose bari hanze basenga.
11 Nuko umumarayika wa Nyagasani abonekera Zakariya, ahagaze iburyo bw’igicaniro boserezagaho imibavu..
12 Zakariya amubonye arikanga, ubwoba buramutaha.
13 Umumarayika ni ko kumubwira ati: “Zakariya, witinya kuko Imana yumvise gusenga kwawe. Umugore wawe Elizabeti muzabyarana umwana w’umuhungu uzamwite Yohani.
14 Bizagutera ubwuzu n’ibyishimo, kandi abantu benshi bazashimishwa n’uko avutse.
15 Koko azaba umuntu ukomeye kuri Nyagasani. Ntazigera anywa divayi n’icyitwa inzogacyose, kandi azuzura Mwuka Muziranenge kuva akiri mu nda ya nyina.
16 Benshi mu Bisiraheli azabagarura kuri Nyagasani Imana yabo.
17 Azabanziriza Nyagasani, arangwa na Mwuka n’ububasha umuhanuzi Eliya yari afite kugira ngo yunge abana na ba se, no kugira ngo agarure abatumvira bagire ubwenge bukwiye intungane. Bityo azategurira Nyagasani abantu bamutunganiye.”
18 Nuko Zakariya abwira umumarayika ati: “Ibyo nakwemezwa n’iki ko bizaba kandi ndi umusaza, n’umugore wanjye akaba ageze mu za bukuru?”
19 Umumarayika aramusubiza ati: “Ndi Gaburiyeli, mpora imbere y’Imana nyikorera. Ni yo yantumye kuvugana nawe ngo nkugezeho iyo nkuru nziza.
20 Nubwo utemeye ibyo nkubwiye, nyamara bizaba igihe cyabyo kigeze. Ni yo mpamvu ugiye kugobwa ururimi ntushobore kuvuga kugeza igihe ibyo bizabera.”
21 Ubwo rubanda bari bategereje Zakariya, maze batangazwa no kubona atinze atyo mu Ngoro y’Imana.
22 Asohotse ntiyashobora kuvuga, bityo abantu bamenya ko yabonekewe igihe yari mu Ngoro. Nuko akomeza kuba ikiragi, akajya abacira amarenga.
23 Igihe cyo gukora iby’ubutambyi kirangiye Zakariya arataha.
24 Hashize iminsi, umugore we Elizabeti asama inda, amara amezi atanu atajya ahagaragara akajya yibwira ati:
25 “Mbega ibyo Nyagasani angiriye! Koko arangobotse, ankiza icyankozaga isoni mu bantu.”
Mariya amenyeshwa ko azabyara Yezu
26 Igihe Elizabeti yari afite inda y’amezi atandatu, Imana ituma umumarayika Gaburiyeli mu mujyi wo muri Galileya witwa Nazareti.
27 Imutuma ku mukobwa wari warasabwe n’uwitwa Yozefu wo mu muryango wa Dawidi, uwo mukobwa akitwa Mariya.
28 Nuko umumarayika amusanga mu nzu aramubwira ati: “Ndakuramutsa mutoni w’Imana! Nyagasani ari kumwe nawe.”
29 Mariya yumvise iryo jambo arikanga, yibaza icyo iyo ndamutso ishaka kuvuga.
30 Umumarayika aramubwira ati: “Mariya, witinya kuko Imana yagutonesheje!
31 Dore ugiye gusama inda, uzabyara umuhungu uzamwite Yezu.
32 Azaba umuntu ukomeye, ndetse azitwa Umwana w’Isumbabyose. Nyagasani Imana azamugabira ingoma ya sekuruza Dawidi,
33 ategeke urubyaro rwa Yakobo kugeza iteka ryose. Koko ubwami bwe ntibuzagira iherezo.”
34 Mariya abwira umumarayika ati: “Ibyo bizashoboka bite ko nta mugabo tubonana?”
35 Umumarayika aramusubiza ati: “Mwuka Muziranenge azakuzaho, n’ububasha bw’Imana Isumbabyose bukubumbatire. Ni cyo gituma umwana uzabyara azaba umuziranenge, yitwe Umwana w’Imana.
36 Dore mwene wanyu Elizabeti na we atwite umwana w’umuhungu kandi ari umukecuru, ubu afite inda y’amezi atandatu kandi bamwitaga ingumba.
37 Erega nta kinanira Imana!”
38 Mariya aravuga ati: “Jyewe ndi umuja wa Nyagasani, bimbere uko ubivuze.”
Umumarayika amusiga aho arigendera.
Mariya asura Elizabeti
39 Muri iyo minsi Mariya ahaguruka n’ingoga, ajya mu mujyi wo mu karere k’imisozi ya Yudeya,
40 ajya kwa Zakariya asuhuza Elizabeti.
41 Elizabeti yumvise indamutso ya Mariya umwana atwite yisimbiza mu nda, maze Elizabeti yuzura Mwuka Muziranenge.
42 Ni ko kurangurura ijwi ati: “Wahebuje abagore bose umugisha, n’umwana utwite yarawuhawe.
43 Mbese ndi nde wo kugendererwa na nyina w’Umwami wanjye?
44 Dore mbaye ncyumva indamutso yawe, umwana yisimbiza mu nda kubera ibyishimo!
45 Urahirwa wowe wemeye ko ibyo watumweho na Nyagasani bizaba.”
Mariya asingiza Nyagasani
46 Noneho Mariya aravuga ati:
“Ndasingiza Nyagasani mbikuye ku mutima,
47 nishimiye Imana Umukiza wanjye.
48 Yitaye ku muja we w’intamenyekana,
uhereye ubu abo mu bihe byose bazanyita umunyehirwe.
49 Ushoborabyose yankoreye ibitangaje,
koko ni umuziranenge!
50 Agirira impuhwe abamwubaha, uko ibihe biha ibindi.
51 Yarambuye ukuboko akora iby’imbaraga,
yatatanyije abirasi.
52 Yahanantuye abakomeye abanyaga ubutegetsi,
yakujije aboroheje.
53 Abashonji yabahagije ibyiza,
abakungahaye abasezerera amāra masa.
54 Yagobotse umugaragu we Isiraheli,
yagiriye impuhwe
55 Aburahamu n’urubyaro rwe iteka ryose,
nk’uko yari yarabisezeranyije ba sogokuruza.”
56 Mariya yamaranye na Elizabeti nk’amezi atatu maze arataha.
Ivuka rya Yohani Mubatiza
57 Igihe kigeze Elizabeti abyara umuhungu.
58 Abaturanyi na bene wabo bumvise impuhwe Nyagasani yamugiriye bishimana na we.
59 Ku munsi wa munani baza mu by’imihango yo gukeba umwana. Bashakaga kumwita Zakariya ngo yitiranwe na se,
60 ariko nyina aranga ati: “Oya, ahubwo yitwe Yohani.”
61 Abandi baramubwira bati: “Ko nta muntu wo muri bene wanyu witwa iryo zina?”
62 Ni ko kubaza se w’umwana baciye amarenga, kugira ngo bamenye uko ashaka kumwita.
63 Zakariya yaka akabaho yandikaho ngo, “Izina ry’umwana ni Yohani”, maze bose baratangara.
64 Muri ako kanya abumbura umunwa, ururimi rwe ruragobodoka asingiza Imana.
65 Nuko abaturanyi bose bashya ubwoba, maze iyo nkuru ihita yamamara mu misozi yose ya Yudeya.
66 Ababyumvaga bose bagumyaga kubizirikana bibaza bati: “Rwose nk’uriya mwana azaba muntu ki?” Koko kandi ububasha bwa Nyagasani bwamugaragaragaho.
Zakariya asingiza Nyagasani
67 Se Zakariya aherako yuzura Mwuka Muziranenge, maze arahanura ati:
68 “Nihasingizwe Nyagasani Imana ya Isiraheli,
yagobotse abantu be arabacungura.
69 Yaduhagurukirije intwari yo kudukiza,
yakomotse mu muryango w’umugaragu we Dawidi.
70 Ibyo yabivuze atumye abahanuzi be yitoranyirije kuva kera,
71 yavuze ko azadukiza abanzi bacu,
akatugobotora mu maboko y’abatwanga bose.
72 Yavuze ko azagirira impuhwe ba sogokuruza,
akazirikana Isezerano ritunganye yagiranye na bo.
73 Imana yarahiyesogokuruza Aburahamu ko izatumara ubwoba,
74 yamurahiye ko izatuvana mu maboko y’abanzi bacu.
75 Bityo tuzayiyoboka tubikuye ku mutima,
turi intungane iminsi yose y’ukubaho kwacu.
76 Naho wowe mwana wanjye, uzitwa umuhanuzi w’Isumbabyose,
uzabanziriza Nyagasani kugira ngo umutunganyirize inzira.
77 Uzamenyesha abantu be agakiza baheshwa no kubabarirwa ibyaha.
78 Imana yacu igira impuhwe n’imbabazi,
izatugezaho urumuri ruvuye mu ijuru ruturasire nk’izuba,
79 ruzamurikira abari mu mwijima bugarijwe n’urupfu,
ruzatuyobora mu nzira y’amahoro.”
80 Nuko umwana Yohani agumya gukura no guca akenge. Hanyuma ajya kwibera mu butayu kugeza igihe cyo kwigaragariza Abisiraheli.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/LUK/1-7907a3f7ad207c370ebd29ff73504b08.mp3?version_id=387—