Lk 11

Yezu yigisha abigishwa be gusenga

1 Igihe kimwe Yezu yari ahantu asenga. Arangije umwe mu bigishwa be aramubwira ati: “Nyagasani, Yohani Mubatiza yigishije abigishwa be gusenga, natwe twigishe gusenga.”

2 Arababwira ati: “Igihe musenga mujye muvuga muti:

‘Data, izina ryawe niryubahwe,

ubwami bwawe nibuze.

3 Buri munsi ujye uduha ifunguro ridukwiriye.

4 Utubabarire ibyaha byacu,

kuko natwe ubwacu tubabarira abatugiriye nabi bose.

Kandi ntutureke ngo tugwe mu byadushuka.’ ”

5 Yezu yungamo ati: “Nk’umwe muri mwe afite incuti, akayigana mu gicuku akayibwira ati: ‘Mugenzi wanjye, nguriza imigati itatu,

6 incuti yanjye igeze imuhira ivuye mu rugendo, none nta cyo mfite nyizimanira.’

7 Nuko undi akamusubiza yibereye mu nzu ati: ‘Windushya! Dore twamaze gukinga jye n’abana banjye twaryamye, sinshobora kubyuka ngo nyiguhe.’

8 Ndababwira ko naho uwo muntu atabyuka ngo agire icyo amuha kubera ubucuti, amaherezo yaza kumuha icyo ashaka cyose kuko yamurembeje amusaba.

9 “Nuko rero musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange muzakingurirwa.

10 Usabye wese ni we uhabwa, ushatse ni we ubona, kandi n’ukomanze ni we ukingurirwa.

11 Mwa babyeyi mwe, ni nde muri mwe waha umwana we inzoka igihe amusabye ifi,

12 cyangwa se akamuha ingonokera igihe amusabye igi?

13 None se ko muzi guha abana banyu ibyiza kandi muri babi, So uri mu ijuru ntazarushaho guha Mwuka Muziranenge abamumusabye?”

Yezu na Bēlizebuli

14 Igihe kimwe Yezu yameneshaga ingabo ya Satani yari yaragize umuntu ikiragi. Nuko iyo ngabo imuvuyemo uwo muntu aravuga. Rubanda baratangara cyane.

15 Icyakora bamwe baravuga bati: “Ububasha bwo kumenesha ingabo za Satani abuhabwa na Bēlizebuli umutware wazo.”

16 Abandi bo bamwakaga ikimenyetso kibemeza ko yatumwe n’Imana, ariko ari umutego bamutega.

17 Yezu yari azi ibyo batekereza, ni ko kubabwira ati: “Iyo igihugu gisubiranyemo kirasenyuka, amazu yacyo akariduka akagwirirana.

18 Ese niba Satani ubwe yirwanyije ubwami bwe bwakomera bute, ko muvuze ngo ni Bēlizebuli unshoboza kumenesha ingabo ze?

19 Niba se ari Bēlizebuli umpa ububasha bwo kumenesha ingabo za Satani, bene wanyu bo ni nde ubaha ubwo bubasha? Ubwo babikora ni bo bazatuma mutsindwa n’urubanza.

20 Noneho kubera ko ari Imana impa ububasha bwo kumenesha ingabo za Satani, ni ukuvuga ko ubwami bwayo bubagezeho.

21 “Umunyamaboko ufite intwaro iyo arinze urugo rwe, ibye biba amahoro.

22 Ariko umurusha amaboko iyo ahahingutse akamutsinda, amwambura intwaro yari yizeye maze ibyo amutwaye akabigabira abandi.

23 “Utari mu ruhande rwanjye aba andwanya, kandi udakoranyiriza hamwe nanjye aba atatanya.

Kugarukirana kw’ingabo ya Satani

24 “Igihe ingabo ya Satani ivuye mu muntu izerera ku gasi ishaka aho yaruhukira, yahabura ikibwira iti: ‘Reka nsubire mu nzu yanjye navuyemo.’

25 Yagerayo igasanga ikubuye, iteguye.

26 Nuko ikajya kuzana izindi ngabo ndwi ziyitambukije ubugome, zose zikinjirana zigatura muri uwo muntu. Bityo imibereho ye ya nyuma ikarusha iya mbere kuba mibi.”

Amahirwe nyakuri

27 Yezu akimara kuvuga, umugore wo muri iyo mbaga avuga cyane, aramubwira ati: “Hahirwa inda yakubyaye n’amabere yakonkeje!”

28 Yezu aramusubiza ati: “Ahubwo hahirwa abumva Ijambo ry’Imana bakarikurikiza.”

Abantu basaba ikimenyetso

29 Abantu bamaze kugwira iruhande rwa Yezu, afata ijambo aravuga ati: “Abantu b’iki gihe ni babi. Banshakaho ikimenyetso gitangaje, nyamara nta kimenyetso kindi bazahabwa kitari icya Yonasi.

30 Nk’uko Yonasi yabereye ab’i Ninive ikimenyetso, ni ko n’Umwana w’umuntu azabera ab’iki gihe ikimenyetso.

31 Ku munsi Imana izaca imanza, wa mwamikazi waturutse mu majyepfo azahagurukira ab’iki gihe maze ababuranye abatsinde, kuko we yavuye iyo bigwa akaza kumva amagambo y’ubwenge bwa Salomo, kandi rero hano hari uruta Salomo.

32 Ku munsi Imana izaca imanza, ab’i Ninive bazahagurukira ab’iki gihe maze bababuranye babatsinde, kuko bitaye ku byo Yonasi yabatangarije bakihana, kandi rero hano hari uruta Yonasi.

Uko umubiri umurikirwa

33 “Ntawe ucanira itara kurihisha [cyangwa ngo aryubikeho akabindi], ahubwo aritereka ahirengeye kugira ngo rimurikire abaje mu nzu.

34 Itara ry’umubiri ni ijisho ryawe. Igihe ijisho ryawe ari rizima, umubiri wawe wose uba umurikiwe. Ariko igihe ijisho ryawe rirwaye, umubiri wawe uba ucuze umwijima.

35 Nuko wirinde, urumuri rwawe rutazima.

36 Niba rero umubiri wawe wose umurikiwe ntihabe n’agace kawo kari mu mwijima, uzaba uri mu mucyo rwose nk’umurikiwe n’itara.”

Yezu agaya Abafarizayi n’abahanga mu by’Amategeko

37 Yezu akivuga atyo Umufarizayi aramutumira ngo basangire. Yinjira iwe ajya ku meza.

38 Uwo Mufarizayi atangazwa n’uko Yezu afungura atabanje gukaraba nk’uko umuhango wabo uri.

39 Nyagasani Yezu aramubwira ati: “Mwebwe Bafarizayi dore uko muteye: mumeze nk’ibikombe n’amasahane boza inyuma gusa, kuko imbere mwuzuye ubwambuzi n’ubugizi bwa nabi.

40 Mwa bapfu mwe, ese iyaremye inyuma si na yo yaremye imbere?

41 Mujye muha abakene ku biri mu bikombe no ku masahane, ni bwo ibyanyu byose bizaba bisukuye.

42 “Muzabona ishyano Bafarizayi, mwe mutanga na kimwe cya cumicy’isogi n’icy’inyabutongo, n’icy’utundi tuboga twose duhumuza ibyokurya, nyamara mugacisha ukubiri n’ubutabera n’urukundo rw’Imana. Ibyo ni byo mwagombaga gukora mutaretse n’ibyo bindi.

43 “Muzabona ishyano Bafarizayi, mwe mukunda kwicazwa mu myanya y’icyubahiro mu nsengero no kuramukirizwa ku karubanda.

44 Muzabona ishyano mwe mumeze nk’imva zitagira ikiziranga, abantu bakazinyura hejuru batabizi bagahumana.”

45 Umwe mu bahanga mu by’Amategeko aramubwira ati: “Mwigisha, igihe uvuze utyo natwe uba udututse.”

46 Yezu ati: “Muzabona ishyano namwe bahanga mu by’Amategeko, mwe mukorera abantu imitwaro iremereye, nyamara ntimuyikoze n’urutoki ngo mubafashe.

47 Muzabona ishyano kuko mwubakira imva z’abahanuzi, kandi ari ba sokuruza babishe.

48 Bityo muba mwemeje ko mushima ibyo ba sokuruza bakoze. Bo bishe abahanuzi, naho mwe mububakira imva.

49 Ni cyo cyatumye Imana izi byose ivuga iti: ‘Nzabatumaho abahanuzi n’Intumwa zanjye, nyamara bazica bamwe batoteze abandi.’

50 Ni yo mpamvu ab’iki gihe bazaryozwa amaraso y’abahanuzi bose bishwe kuva isi yaremwa kugeza ubu,

51 uhereye ku maraso y’Abeli kugeza ku ya Zakariya, batsinze hagati y’urutambiro n’Ingoro y’Imana. Ni ukuri, ndababwira ko ab’iki gihe ari bo bazayaryozwa.

52 “Muzabona ishyano mwebwe bahanga mu by’Amategeko, kuko mwatwaye urufunguzo rwo kumenya, ubwanyu ntimwinjira n’abashaka kwinjira mukabakumīra.”

53 Yezu akiva aho ngaho, abigishamategeko n’Abafarizayi bamugirira inzika, batangira kumuvugisha menshi,

54 bamwinja ngo babone uko bamufatira mu byo avuga.

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/LUK/11-55e36f2d23c8fa786408f606b59abd97.mp3?version_id=387—