Kwirinda uburyarya
1 Icyo gihe abantu bageze ku bihumbi n’ibihumbi bari bamaze gukorana ku buryo bakandagiranaga. Nuko Yezu atangira kubwira abigishwa be ati: “Murajye mwirinda umusemburo w’Abafarizayi, ni ukuvuga uburyarya bwabo.
2 Nta gihishwe kitazahishurwa kandi nta banga ritazamenyekana.
3 Ni cyo gituma ibyo mwavuze rwihishwa bizumvikana ku mugaragaro, kandi ibyo mwavugiye ahiherereye mwongorerana, bizatangarizwa ahirengeye.
Kudatinya abantu
4 “Ncuti zanjye, reka mbabwire: ntimugatinye abica umubiri ntibashobore kugira ikindi barenzaho.
5 Ahubwo reka mbatungire agatoki uwo mugomba gutinya: mutinye Imana, yo yamara kwica umuntu igashobora no kumuroha mu nyenga y’umuriro. Koko ndabibabwiye, mube ari yo mutinya!
6 “Mbese ibishwi bitanu ntibigura udufaranga tubiri? Nyamara nta na kimwe muri byo Imana yibagirwa.
7 Ndetse n’imisatsi yanyu yose irabaze. Nuko rero ntimugatinye kuko mwe murusha kure agaciro ibishwi byinshi.
Kwemera Yezu imbere y’abantu
8 “Ndababwira kandi ko umuntu wese uzanyemera imbere y’abantu, Umwana w’umuntu na we azamwemera imbere y’abamarayika b’Imana.
9 Ariko uzanyihakanira imbere y’abantu, Umwana w’umuntu na we azamwihakanira imbere y’abamarayika b’Imana.
10 “Nuko rero umuntu wese uzavuga nabi Umwana w’umuntu azababarirwa, ariko uzatuka Mwuka Muziranenge ntazababarirwa.
11 “Mu gihe bazabajyana mu nsengero imbere y’abatware n’abacamanza, ntimuzahagarike umutima mwibaza uburyo mugiye kwiregura, cyangwa icyo mugiye kuvuga.
12 Igihe nikigera Mwuka Muziranenge azababwira icyo mukwiriye kuvuga.”
Kutishingikiriza ku bukungu
13 Umuntu umwe muri iyo mbaga abwira Yezu ati: “Mwigisha, mbwirira mwene data tugabane ibyo data yadusigiye.”
14 Yezu aramubaza ati: “Wa mugabo we, ni nde wanshyizeho ngo mbe umucamanza mu byanyu, cyangwa ngo mbibagabanye?”
15 Nyuma abwira abari aho ati: “Muramenye mwirinde kugira umururumba, kuko umuntu atazaheshwa ubugingo n’ibyo atunze, naho byaba ari byinshi bite.”
16 Nuko abacira uyu mugani ati: “Habayeho umuntu w’umukungu wari wejeje imyaka myinshi,
17 aza kwibaza ati: ‘Ndabigenza nte, ko ntafite ibigega bihagije byo guhunikamo imyaka yanjye?’
18 Hanyuma aribwira ati: ‘Nzi icyo ngiye gukora: reka nsenye ibigega byanjye nubake ibindi binini, maze nteranyirizemo ingano zanjye zose n’ibindi bintu ntunze.
19 Ubwo ni bwo nzishimira ko mfite ibintu bizāmaza imyaka myinshi. Nzaruhuka ndye nywe, ndabagire!’
20 Ariko Imana iramubwira iti: ‘Waba umupfu! Ko uri bupfe iri joro, ibyo wahunitse bizaba ibya nde?’ ”
21 Yezu yungamo ati: “Nguko uko bimerera umuntu wese wirundanyiriza ubukungu, ariko atari umukungu ku byerekeye Imana.”
Kutabunza imitima
22 Yezu abwira abigishwa be ati: “Reka mbabwire rero ku byerekeye ubuzima: ntimukabunze imitima mwibaza ikizabatunga cyangwa icyo muzambara.
23 Burya ubuzima buruta ibyokurya, n’umubiri ukaruta imyambaro.
24 Mwitegereze ibyiyoni: ntibibiba ntibinasarura, ntibigira ibigega cyangwa ububiko, nyamara kandi Imana irabigaburira. Mbese ntimurusha ibisiga agaciro?
25 Ni nde muri mwe wakongēra nibura akanya na gato ku gihe azamara, kubera ko yabungije imitima?
26 Ubwo ibyoroshye nk’ibyo birenze ububasha bwanyu, ni iki gituma mubunza imitima ku bindi?
27 Mwitegereze ukuntu indabyo zikura: nta murimo zikoranta n’imyenda ziboha, nyamara mbabwiye ko na Salomo mu bukire bwe bwose atigeze arimba nka rumwe muri zo.
28 None se mwa bantu bafite ukwizera guke mwe, ubwo Imana yambika ityo ibyatsi byo mu gasozi biba biriho none ejo bakabicana, ntizabarushirizaho cyane?
29 “Ntimugaharanire ibyo murya n’ibyo munywa, ngo mube ari byo muhozaho umutima.
30 Ibyo byose abanyamahanga batazi Imana ni byo baharanira, naho mwe So azi ko mubikeneye.
31 Ahubwo muharanire ubwami bwe, bityo n’ibyo bindi na byo muzabihabwa.
Kwirundanyiriza ubukungu mu ijuru
32 “Mwa bushyo buto bw’Imana mwe, mwitinya kuko So yishimiye kubagabira ubwami bwe.
33 Mugurishe ibyo mutunze mubitange ho imfashanyo. Mwidodere imifuka idasaza yo kubikamo, mwirundanyirize mu ijuru ubukungu butazashira. Ni ho abajura batagera, habe n’inyenzi ngo zigire icyo zihangiza.
34 Aho ubukungu bwanyu buri, ni ho muzahoza umutima.”
Abagaragu bagomba kuba maso
35 “Muhore mukenyeye nk’abari ku kazi, kandi amatara yanyu agumye yake.
36 Mumere nk’abantu bategereje ko shebuja ava mu bukwe, kugira ngo naza agakomanga bahite bamukingurira.
37 Hahirwa abagaragu shebuja azasanga bari maso! Ndababwira nkomeje ko na we azakenyera, abahe ibyicaro maze abahereze.
38 Naho yaza mu gicuku cyangwa mu nkoko, agasanga bari maso baba bafite amahirwe.
39 Murabizi, iyaba nyir’urugo yamenyaga isaha umujura azira, ntiyatuma acukura inzu ye!
40 Namwe rero muhore mwiteguye, kuko Umwana w’umuntu azaza igihe mudakeka.”
Umugaragu w’indahemuka n’umuhemu
41 Petero aravuga ati: “Nyagasani, mbese ni twe twenyine uhaye icyo kigereranyo, cyangwa ni abantu bose?”
42 Nyagasani Yezu aramusubiza ati: “Mubirebye, ni nde munyagikari w’indahemuka kandi uzi ubwenge, shebuja azashinga kujya aha bagenzi be ifunguro bagenewe mu gihe gikwiye?
43 Ni uwo shebuja azasanga akora ibyo yamushinze, uwo mugaragu azaba ahiriwe.
44 Ndababwiza ukuri ko azamwegurira ibyo afite byose.
45 Nyamara uwo niyibwira ati: ‘Databuja aratinze’, agatangira gukubita abagaragu n’abaja, maze akarya akanywa agasinda,
46 shebuja azaza ku munsi atamwiteze no mu gihe atazi amucemo kabiri, abarirwe hamwe n’abatemera Imana.
47 “Umugaragu uzi ibyo shebuja ashaka kandi ntabyiteho ngo abikore, azakubitwa inkoni nyinshi.
48 Naho utabizi, ariko agakora ibyamukubitisha, we azakubitwa nkeya. Uwahawe byinshi bazamubaza byinshi, kandi uwashinzwe byinshi bazamwaka iby’ikirenga.
Ibya Yezu bituma abantu bicamo ibice
49 “Nazanywe no gukongeza umuriro ku isi, icyampa ukaba umaze gufatwa!
50 Hariho ukuntu ngomba kubatirizwa mu mubabaro. Mbega ukuntu binteye inkeke kugeza ubwo bizarangirira!
51 Mbese mutekereza ko naje kuzana amahoro ku isi? Oya. Ahubwo ndababwira ko ibyanjye bituma abantu bicamo ibice.
52 Kuva ubu ni ko bizaba mu rugo rw’abantu batanu: batatu bazarwanya babiri, na babiri barwanye batatu.
53 Bazicamo ibice, umugabo arwanye umuhungu we n’umuhungu arwanye se, umugore arwanye umukobwa we n’umukobwa arwanye nyina, umugore arwanye umukazana we n’umukazana arwanye nyirabukwe.”
Ibimenyetso biranga ibihe
54 Yezu abwira imbaga y’abantu yari aho ati: “Igihe mubonye igicu kibuditse iburengerazuba, uwo mwanya muravuga muti: ‘Imvura igiye kugwa’, kandi ni ko biba.
55 Igihe kandi mubonye umuyaga uhuha uturutse mu majyepfo, muravuga muti: ‘Hagiye gushyuha’, kandi koko ni ko bigenda.
56 Mwa ndyarya mwe, ko muzi kugenzura imiterere y’isi n’ijuru, mubuzwa n’iki kugenzura iby’iki gihe?
Kwikiranura n’ukurega
57 “Kuki mutabona ubwanyu icyo mukwiye gukora?
58 Nuko rero nujyana mu rukiko n’uwo muburana, wigorore na we mukiri mu nzira kugira ngo atagushyikiriza umucamanza, na we akaguha umuporisi akagushyira muri gereza.
59 Reka nkubwire: ntuzavamo utabanje gutanga amafaranga baguciye yose hatabuze na rimwe.”
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/LUK/12-9578a5befe1dc14555e3c5d63280dd94.mp3?version_id=387—