Lk 13

Ukwihana ni ngombwa

1 Muri icyo gihe abantu bamwe baraza, babwira Yezu ko Pilato yicishije Abanyagalileya batambaga ibitambo, amaraso yabo akivanga n’ay’ibitambo byabo.

2 Yezu arababaza ati: “Mutekereza ko abo Banyagalileya bishwe bene ako kageni, ari uko bari abanyabyaha kurusha abandi Banyagalileya bose?

3 Ntabwo ari byo rwose, ahubwo ndababwira ko namwe nimutihana, mwese muzashira nka bo.

4 Cyangwa ba bantu cumi n’umunani bagwiriwe n’umunara w’i Silowa bagapfa, mutekereza ko bari baragize nabi kurusha abandi baturage b’i Yeruzalemu?

5 Ntabwo ari byo rwose, ahubwo ndababwira ko namwe nimutihana, mwese muzashira nka bo.”

Umugani w’igiti cy’umutini kitera

6 Nuko Yezu abacira uyu mugani ati: “Habayeho umuntu wari ufite umutini watewe hagati mu biti by’imizabibu. Aza kuwusoromaho imbuto araheba.

7 Abwira uwakoraga muri iyo mizabibu ati: ‘Dore maze imyaka itatu nza gusoroma imbuto kuri uyu mutini ngaheba. Ngaho wuteme! Kuki wakomeza kunyonkera ubutaka?’

8 Undi aramusubiza ati: ‘Databuja, ube uwuretse nywuhingire impande zose maze nywufumbire.

9 Ahari ubutaha wazera imbuto, nutera uzawuteme.’ ”

Yezu akiza umugore w’ikimuga ku isabato

10 Igihe kimwe ku isabato, Yezu yigishirizaga muri rumwe mu nsengero z’Abayahudi,

11 abona umugore wari umaranye imyaka cumi n’umunani ubumuga yatejwe n’ingabo ya Satani, bwari bwaramuhetamishije ntabashe kunamuka na gato.

12 Yezu amubonye aramuhamagara, aramubwira ati: “Mugore, dore ubumuga bwawe urabukize.”

13 Nuko amurambikaho ibiganza. Uwo mwanya arunamuka atangira gusingiza Imana.

14 Umuyobozi w’urusengero arakazwa n’uko Yezu akijije umuntu ku isabato, ni ko kubwira rubanda ati: “Hariho iminsi itandatu igenewe imirimo, mube ari yo mujya muzaho babakize indwara, mureke kuza ku isabato.”

15 Nyagasani Yezu aramusubiza ati: “Mwa ndyarya mwe, mbese buri wese muri mwe ntavana ikimasa cyangwa indogobe ye mu kirāro ku isabato, ngo ayijyane kuyuhira?

16 None uyu mugore dore imyaka ibaye cumi n’umunani aboshywe na Satani, kandi ari mwene Aburahamu, mbese ntibyari ngombwa ko abohorwa iyo ngoyi ku munsi w’isabato?”

17 Yezu amaze kuvuga atyo abamurwanyaga bose bakorwa n’isoni, ariko rubanda rwose bari aho bishimira ibintu byose by’agahebuzo yakoraga.

Ikigereranyo cy’akabuto kitwa Sinapi

18 Yezu arababaza ati: “Ubwami bw’Imana bumeze bute? Nabugereranya n’iki?

19 Bumeze nk’akabuto kitwa sinapi umuntu yateye mu murima we, kakamera kagakura, kakangana n’igiti, inyoni zikaza zikarika mu mashami yacyo.”

Ikigereranyo cy’umusemburo

20 Yezu yongera kuvuga ati: “Ubwami bw’Imana nabugereranya n’iki?

21 Bumeze nk’umusemburo umugore yafashe, akawuvanga n’ibyibo bitatu by’ifu kugeza ubwo yose itutumbye.”

Irembo rifunganye

22 Nuko Yezu akomeza urugendo agana i Yeruzalemu, anyura mu mijyi no mu byaro yigisha.

23 Umuntu umwe aramubaza ati: “Mwigisha, ese ni bake bazakizwa?”

Yezu aramubwira ati

24 “Muharanire kwinjira mu irembo rifunganye! Reka nkubwire, benshi bazashaka uko binjira ariko ntibazabishobora.

25 Nyir’urugo nagaruka agakinga urugi, muzasigara hanze mutangire gukomanga muvuga muti: ‘Nyagasani, nimudukingurire!’ Na we abasubize ati ‘Simbazi, sinzi n’aho muturuka.’

26 Ni bwo muzavuga muti: ‘Twasangiraga nawe ukigishiriza mu mayira y’iwacu.’

27 Na bwo azababwira ati: ‘Simbazi, sinzi n’aho muturuka. Mwa nkozi z’ibibi mwe, nimumve imbere mwese!’

28 Ubwo ni bwo muzarira mugahekenya amenyo, mubonye Aburahamu na Izaki na Yakobo n’abahanuzi bose bari mu bwami bw’Imana, naho mwe mwajugunywe hanze.

29 Abantu bazaturuka iburasirazuba n’iburengerazuba, mu majyaruguru no mu majyepfo, basangirire mu bwami bw’Imana.

30 Bityo bamwe mu b’inyuma bazaba ab’imbere, na bamwe mu b’imbere bazaba ab’inyuma.”

Yezu aterwa agahinda n’ibya Yeruzalemu

31 Ako kanya bamwe mu Bafarizayi baramubwira bati: “Va hano ugende kuko Herodi ashaka kukwica.”

32 Arabasubiza ati: “Nimugende mumbwirire iyo ndyarya ko navuze nti ‘Dore uyu munsi n’ejo ndamenesha ingabo za Satani, kandi ndakiza abarwayi. Ejobundi nzaba ndangije.’

33 Nubwo bimeze bityo, ni ngombwa ko nkomeza urugendo rwanjye uyu munsi n’ejo n’ejobundi, kuko bidashoboka ko umuhanuzi agwa ahandi hatari i Yeruzalemu.

34 “Yeruzalemu! Yeruzalemu! Wica abahanuzi kandi ukicisha amabuye abagutumweho! Ni kangahe nashatse gukorakoranya abana bawe nk’uko inkoko ibundikira imishwi yayo mu mababa, ariko ntimunkundire!

35 Dore iwanyu hagiye gusigara ari itongo! Reka mbabwire: ntimuzongera kumbona kugeza igihe muzavuga muti: ‘Hasingizwe uje mu izina rya Nyagasani!’ ”

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/LUK/13-910c5c39d9d1743404ea318f4d8a10ad.mp3?version_id=387—