Lk 15

Intama yazimiye ikaboneka

1 Abasoresha n’abandi banyabyaha bose bakundaga kwegera Yezu kugira ngo bamwumve.

2 Abafarizayi n’abigishamategeko bābibona bakijujuta bavuga bati: “Uyu muntu yakira abanyabyaha ndetse agasangira na bo!”

3 Yezu ni ko kubacira uyu mugani ati:

4 “Ni nde muri mwe waba ufite intama ijana, maze imwe yazimira ntasige izindi mirongo cyenda n’icyenda mu gasozi, ngo ajye gushaka iyazimiye kugeza igihe ayibonye?

5 Iyo ayibonye arishima akayiterera ku bitugu,

6 akayitahana iwe. Nuko agakoranya incuti n’abaturanyi, akababwira ati: ‘Twishimane kuko nabonye intama yanjye yari yazimiye!’

7 Reka mbabwire: ni na ko mu ijuru bishimira umunyabyaha umwe wihannye, kuruta uko bishimira abantu b’intungane mirongo cyenda n’icyenda badakeneye kwihana.

Igikoroto cyatakaye kikaboneka

8 “Cyangwa ni nde mugore waba afite ibikoroto icumi by’ifeza kimwe kigatakara, ntacane itara ngo akubure inzu, agishake yitonze kugeza igihe akibonye?

9 Iyo akibonye akoranya incuti n’abaturanyi akavuga ati: ‘Twishimane kuko nabonye igikoroto nari natakaje.’

10 Reka mbabwire: ni na ko mu ikoraniro ry’abamarayika b’Imana bishimira umunyabyaha umwe wihannye.”

Umuhungu wararutse akagaruka

11 Maze Yezu aravuga ati: “Habayeho umugabo akagira abahungu babiri.

12 Umunsi umwe umutoya abwira se ati: ‘Data, mpa umunani wangeneye!’ Nuko bombi se abaha iminani yabo.

13 Hashize iminsi mike, umutoya agurisha umunani we wose yigira mu gihugu cya kure. Ahageze yiyandarika mu maraha, ibye abipfusha ubusa.

14 Byose amaze kubitsemba, inzara ikomeye itera muri icyo gihugu maze abura uko yigira.

15 Nuko ajya gusaba akazi ku muturage wo muri icyo gihugu, amwohereza mu isambu ye kuragira ingurube.

16 Yifuzaga kwicisha isari ibyo bagaburiraga ingurube, ariko ntihagire ubimuha.

17 Nyuma aza kwisubiraho agira ati: ‘N’ukuntu abakozi ba data ari benshi bakarya bagasigaza! Nyamara jyewe inzara ikaba insinze hano!

18 Reka mpaguruke njye kwa Data mubwire nti: “Data, nacumuye ku Mana nawe ngucumuraho,

19 singikwiriye kwitwa umwana wawe. Ungire gusa nk’umwe mu bakozi bawe.” ’

20 Nuko arahaguruka ajya kwa se.

“Se amurabutswe akiri kure yumva impuhwe ziramusābye, ariruka ajya kumusanganira, maze aramuhobera aramusoma.

21 Uwo muhungu abwira se ati: ‘Data, nacumuye ku Mana nawe ngucumuraho. Singikwiye kwitwa umwana wawe…’

22 Ariko se abwira abagaragu be ati: ‘Nimubangukane ikanzu irusha izindi ubwiza muyimwambike. Mumwambike n’impeta ku rutoki n’inkweto mu birenge.

23 Muzane cya kimasa cy’umushishe mukibage, maze turye tunezerwe!

24 Uyu mwana wanjye yari yarapfuye none yazutse, yari yarabuze none yabonetse.’ Nuko batangira ibirori.

25 “Icyo gihe umuhungu mukuru w’uwo mubyeyi yari mu murima. Atashye agere hafi y’urugo, yumva urusaku rw’abaririmba n’ababyina.

26 Ahamagara umwe mu bagaragu aramubaza ati: ‘Mbese ibyo ni ibiki numva?’

27 Aramusubiza ati: ‘Ni murumuna wawe wagarutse none se yamubagiye cya kimasa cy’umushishe, kuko yongeye kumubona ari muzima.’

28 “Undi ararakara cyane yigumira hanze. Se ni ko gusohoka amwingingira kwinjira.

29 Nuko abwira se ati: ‘Reba nawe! Uzi imyaka yose maze ngukorera. Nta tegeko ryawe na rimwe narenzeho, nyamara ntiwigeze umpa n’agahene ngo nishimane n’incuti zanjye.

30 None uriya muhungu wawe wamaze ibyawe abisangira n’indaya, igihe abungutse uba ari we ubagira ikimasa cy’umushishe!’

31 Se aramusubiza ati: ‘Mwana wanjye, wowe turahorana n’ibyo mfite byose ni ibyawe.

32 Ariko byari ngombwa rwose ko twishima tukanezerwa, kuko murumuna wawe uriya yari yarapfuye none yazutse, yari yarabuze none yabonetse.’ ”

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/LUK/15-4a1d8af7360b2c7dd109194f5fa2670e.mp3?version_id=387—