Lk 17

Ibyerekeye icyaha

1 Nuko Yezu abwira abigishwa be ati: “Ibigusha abantu mu cyaha ntibizabura, nyamara hazabona ishyano uwo bizaturukaho.

2 Icyaruta kuri we ni uko bamuhambira urusyo ku ijosi bakamuroha mu kiyaga, aho kugira ngo agushe mu cyaha umwe muri aba bato.

3 Mwirinde rero!

“Mugenzi wawe nagucumuraho umucyahe, niyihana umubabarire.

4 Ndetse naho yagucumuraho karindwi ku munsi, maze akakugarukira karindwi agira ati: ‘Ndihannye’, uzamubabarire.”

Ibyerekeye ukwizera

5 Nuko Intumwa za Nyagasani Yezu ziramubwira ziti: “Twongerere ukwizera Imana!”

6 Na we ni ko kubabwira ati: “Muramutse mufite ukwizera nibura kungana urwara, mwabwira kiriya giti cy’iboberi muti: ‘Randuka uterwe mu kiyaga’, kikabumvira.”

Inshingano y’umugaragu

7 Yezu yungamo ati: “Tuvuge ko umwe muri mwe afite umugaragu umuhingira cyangwa umuragirira, none se amubonye avuye mu murima ahinguye yamubwira ati: ‘Hita ujye gufungura?’

8 Reka da, ahubwo yamubwira ati: ‘Ambara untegurire ameza maze mfungure, nindangiza nawe ubone kurya no kunywa.’

9 Mbese ubwo yashimira uwo mugaragu kuko yakoze ibyo ategetswe?

10 Namwe ni uko igihe mukoze ibyo mutegetswe byose, mujye muvuga muti ‘Turi abagaragu b’imburamumaro, kuko twakoze ibyo twagombaga gukora gusa.’ ”

Yezu akiza ababembe icumi

11 Igihe Yezu yaganaga i Yeruzalemu, yakurikiye umupaka uri hagati ya Samariya na Galileya.

12 Nuko agiye kwinjira mu mudugudu, abantu icumi barwaye ibibembe baza bamugana maze bahagarara kure ye,

13 barangurura ijwi bati: “Mwigisha Yezu, tugirire imbabazi!”

14 Yezu ababonye arababwira ati: “Nimujye kwiyereka abatambyi.” Baragenda, bakiri mu nzira barakira.

15 Umwe muri bo abonye ko akize, agaruka ahimbaza Imana aranguruye ijwi.

16 Yikubita hasi yubamye imbere ya Yezu aramushimira. Kandi rero uwo yari Umunyasamariya.

17 Yezu ni ko kubaza ati: “Mbese harya, abakize ntibari icumi? None se abandi icyenda bari he?

18 Nta wundi wagarutse ngo ahimbaze Imana uretse uyu munyamahanga?”

19 Yezu ni ko kumubwira ati: “Byuka wigendere, ukwizera kwawe kuragukijije.”

Kuza k’ubwami bw’Imana

20 Abafarizayi baramubaza bati: “Ubwami bw’Imana buzaza ryari?”

Arabasubiza ati: “Ubwami bw’Imana ntibuza ku mugaragaro.

21 Ntawe uzavuga ati: ‘Dore ngubu’, cyangwa ati: ‘Dore nguburiya’, kuko ubwami bw’Imana buri muri mwe.”

22 Naho abigishwa be arababwira ati: “Hazabaho igihe muzifuza kubona Umwana w’umuntu nibura umunsi umwe, ariko mwe kumubona.

23 Bazababwira bati: ‘Nguriya!’, cyangwa bati: ‘Nguyu!’ Ariko ntimuzajyeyo, ntimuzabihururire!

24 Nk’uko umurabyo urabya ukamurikira ijuru kuva mu ruhande rumwe ukagera mu rundi, uko ni ko bizagenda ku munsi Umwana w’umuntu azazaho.

25 Ariko rero agomba kubanza kugirirwa nabi ku buryo bwinshi, no kwangwa n’ab’iki gihe.

26 Nk’uko byagenze kandi mu gihe cya Nowa, ni ko bizaba no mu gihe cyo kuza k’Umwana w’umuntu.

27 Icyo gihe bararyaga bakanywa bagashyingirwa, kugeza umunsi Nowa yinjiriye muri bwa bwato bunini, umwuzure ukaza ukabatikiza bose.

28 Cyangwa nk’uko byagenze mu gihe cya Loti, bararyaga bakanywa, baraguraga bakagurisha, barabibaga bakubaka.

29 Nyamara umunsi Loti avuye i Sodoma, Imana ibamanuriraho umuriro n’amazuku, biza nk’imvura birabatsemba.

30 Uko ni ko bizaba ku munsi Umwana w’umuntu azahishurwa.

31 “Kuri uwo munsi, uzaba ari hejuru y’inzuntazirirwe amanuka gutwara ibintu bye biri mu nzu, kandi n’uzaba ari mu murima ntazirirwe asubira imuhira gushaka ibyo yasize.

32 Mwibuke muka Loti!

33 Ushaka kurengera ubuzima bwe azabubura, nyamara uzemera kubuhara azaba aburokoye.

34 Reka mbabwire: abantu babiri bazaba baryamye mu buriri bumwe nijoro, umwe azajyanwa undi asigare.

35 Abagore babiri bazaba bari hamwe basya, umwe azajyanwa undi asigare. [

36 Abagabo babiri bazaba bari mu murima, umwe azajyanwa undi asigare.]”

37 Abigishwa be ni ko kubaza bati: “Ibyo bizabera he?”

Yezu arabasubiza ati: “Aho intumbi iri hose, ni ho inkongoro zikoranira.”

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/LUK/17-4185184962fbb16401c6275043268f06.mp3?version_id=387—