Umugani w’umupfakazi n’umucamanza
1 Yezu acira abigishwa be umugani, kugira ngo abumvishe ko bagomba guhora basenga ntibacogore.
2 Aravuga ati: “Mu mujyi umwe habayeho umucamanza utatinyaga Imana, kandi ntagire n’umuntu yitaho.
3 Muri uwo mujyi hakaba umupfakazi wahoraga aza kumubwira ati: ‘Nkiranura n’undenganya.’
4 Uwo mucamanza akabyangirira, hahita igihe. Ageze aho aribwira ati: ‘Nubwo ntatinya Imana bwose kandi singire n’uwo nitaho,
5 ariko uyu mupfakazi arandembeje. Reka urubanza rwe nduce rurangire, kugira ngo ye gukomeza kuza kumena umutwe.’ ”
6 Nyagasani Yezu yungamo ati: “Ese ntimwumvise amagambo y’uwo mucamanza w’umuhemu?
7 None se Imana yo yabura ite kurenganura abo yitoranyirije, bayitakambira ijoro n’amanywa? Mbese aho izatinda kubagoboka?
8 Ndababwira ko igihe kizagera ikabarenganura bwangu. Ariko se ubwo Umwana w’umuntu azaza, azasanga ku isi hari abamwemera?”
Umugani w’Umufarizayi n’umusoresha
9 Umugani ukurikira na wo Yezu yawuciriye abantu bamwe biyiziho ubutungane, bagasuzugura abandi.
10 Aravuga ati: “Habayeho abantu babiri bazamutse bajya mu rugo rw’Ingoro y’Imana gusenga, umwe yari Umufarizayi undi ari umusoresha.
11 Umufarizayi ahagarara yemye asenga bucece ati: ‘Mana, ndagushimira ko ntameze nk’abandi bantu b’ibisambo n’abahemu n’abasambanyi, cyangwa ngo mbe ndi nk’uriya musoresha.
12 Nigomwa kurya kabiri mu cyumweru, ngatanga na kimwe cya cumi cy’ibyo nunguka byose.’
13 “Umusoresha we yihagararira kure adatinyuka no kūbura amaso ngo arebe ku ijuru, yifata mu gituza yigaya ati :‘Mana, ndi umunyabyaha ngirira imbabazi!’ ”
14 Nuko Yezu yungamo ati: “Reka mbabwire: uwo musoresha yasubiye iwe agizwe intungane ku Mana, naho undi reka da! Kuko buri muntu wese wishyira hejuru azacishwa bugufi, naho uwicisha bugufi azashyirwa hejuru.”
Yezu yakira abana bato
15 Abantu bazanira Yezu impinja ngo azikoreho, maze abigishwa be babibonye barabacyaha.
16 Yezu yiyegereza izo mpinja aravuga ati: “Nimureke abana bato bansange, mwibabuza kuko ubwami bw’Imana ari ubw’abameze nka bo.
17 Ndababwira nkomeje ko utākira ubwami bw’Imana nk’uko umwana muto abwākira, atazabwinjiramo bibaho.”
Umuntu w’umukungu asanga Yezu
18 Nuko haza umutware abaza Yezu ati: “Mwigisha mwiza, nakora iki kugira ngo mpabwe ubugingo buhoraho?”
19 Yezu aramusubiza ati: “Unyitiye iki mwiza? Nta mwiza n’umwe ubaho uretse Imana yonyine.
20 Uzi Amategeko ngo ‘Ntugasambane, ntukice, ntukibe, ntukabeshyere abandi, wubahe so na nyoko.’ ”
21 Undi aramusubiza ati: “Ayo yose narayakurikije kuva mu buto bwanjye.”
22 Yezu abyumvise aramubwira ati: “Icyakora ushigaje kimwe: genda ugurishe ibyo utunze byose ibivuyemo ubigabanye abakene, ni bwo uzaba ufite ubutunzi mu ijuru, maze uze unkurikire.”
23 Uwo muntu abyumvise arashavura kuko yari umukungu.
24 Yezu abibonye atyo, aravuga ati: “Mbega ukuntu biruhije abakungu kwinjira mu bwami bw’Imana!
25 Icyoroshye ni uko ingamiya yanyura mu mwenge w’urushinge, kuruta ko umukungu yakwinjira mu bwami bw’Imana.”
26 Abamwumvaga barabaza bati: “Noneho se ni nde ubasha kurokoka?”
27 Yezu aravuga ati: “Ibidashobokera abantu, Imana irabishobora.”
28 Nuko Petero aramubwira ati: “Twebwe twasize ibyacu byose turagukurikira.”
29 Yezu arababwira ati: “Ndababwira nkomeje ko umuntu wese wasize urugo cyangwa umugore cyangwa abavandimwe, cyangwa ababyeyi cyangwa abana kubera ubwami bw’Imana,
30 atazabura guhabwa ibiruseho incuro nyinshi muri iki gihe, kandi no mu gihe kizaza akazahabwa ubugingo buhoraho.”
Yezu avuga ubwa gatatu ko azapfa akazuka
31 Nuko Yezu yihererana n’abigishwa be cumi na babiri, arababwira ati: “Dore tugiye i Yeruzalemu, maze Ibyanditswe byose n’abahanuzi byerekeye Umwana w’umuntu bisohozwe.
32 Azagabizwa abanyamahangabamushinyagurire, bamutuke kandi bamuvundereze amacandwe.
33 Nuko nibamara kumukubita ibiboko, bazamwica maze ku munsi wa gatatu azuke.”
34 Ibyo byose biyobera abigishwa be, iryo jambo ribabera urujijo ntibamenya ibyo ashatse kubabwira.
Yezu ahumūra impumyi
35 Yezu agera hafi y’i Yeriko, hari impumyi yari yicaye iruhande rw’inzira isabiriza.
36 Yumvise imbaga y’abantu bahita ibaza ibyo ari byo.
37 Babwira uwo muntu bati: “Ni Yezu w’i Nazareti uhita.”
38 Nuko arangurura ijwi ati: “Yezu mwene Dawidi, ngirira impuhwe!”
39 Abari imbere baramucyaha ngo aceceke. Ariko we arushaho kurangurura ati: “Mwene Dawidi, ngirira impuhwe!”
40 Yezu arahagarara ategeka ko bamumuzanira. Amugeze iruhande, Yezu aramubaza ati
41 “Urashaka ko ngukorera iki?”
Na we ati: “Nyagasani, mpumūra!”
42 Yezu aramubwira ati: “Ngaho humuka, ukwizera kwawe kuragukijije.”
43 Ako kanya arahumuka, amukurikira asingiza Imana. Rubanda rwose babibonye bahimbaza Imana.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/LUK/18-3c46853d2e2ab4e9b707cb695d6568fc.mp3?version_id=387—