Lk 19

Yezu na Zakeyo

1 Yezu agera mu mujyi wa Yeriko arawambukiranya.

2 Haza umugabo w’umukire witwaga Zakeyo, wari umukuru w’abasoresha.

3 Ashaka kureba Yezu ntiyabishobora, kubera ko yari mugufi kandi abantu ari benshi.

4 Ariruka abacaho yurira umuvumu wari aho Yezu agiye kunyura, agira ngo amubone.

5 Yezu ageze aho ahantu areba hejuru aramubwira ati: “Zakeyo, ururuka vuba kuko ngomba kurara iwawe.”

6 Yururuka vuba ajyana Yezu iwe, amwakirana ibyishimo.

7 Abantu bose babibonye barijujuta baravuga bati: “Dorere, yagiye gucumbika ku muntu w’umunyabyaha!”

8 Zakeyo arahaguruka abwira Yezu ati: “Nyagasani, igice cya kabiri cy’ibyo ntunze ndagiha abakene. Niba kandi hari uwo nahuguje, ndamusubiza ibye mbikubye kane.”

9 Nuko Yezu aramubwira ati: “Uyu munsi agakiza kageze muri uru rugo.” Abwira abari aho ati: “Erega uyu na we akomoka kuri Aburahamu!

10 Umwana w’umuntu yazanywe no gushaka abazimiye no kubakiza.”

Umugani w’abagaragu babikijwe imari

11 Abantu bacyumva ibyo, Yezu abacira umugani kuko yari ageze bugufi bw’i Yeruzalemu, kandi batekerezaga ko ubwami bw’Imana bugiye kwerekanwa uwo mwanya.

12 Aravuga ati: “Habayeho umuntu w’impfura wagiye mu gihugu cya kure, kugira ngo yimikirweyo byarangira akagaruka.

13 Nuko ahamagara icumi mu bagaragu be, buri wese amubitsa igikoroto cy’izahabumaze arababwira ati: ‘Mubicuruze kugeza igihe nzagarukira.’

14 Icyakora abaturage bo mu gihugu cye baramwangaga. Nuko bamukurikiza intumwa zivuga ziti: ‘Ntidushaka ko uwo mugabo atubera umwami.’

15 “Amaze kwimikwa aragaruka, ahamagaza ba bagaragu yari yarabikije imari ye, kugira ngo amenye icyo bungutse.

16 Uwa mbere ahingutse aravuga ati: ‘Nyagasani, igikoroto cyawe cyungutse ibindi icumi.’

17 Na we ni ko kumubwira ati: ‘Nuko nuko mugaragu mwiza, ubwo wabaye indahemuka ku kintu gito, ugabanye imijyi icumi.’

18 Uwa kabiri araza aravuga ati: ‘Nyagasani, igikoroto cyawe cyungutse ibindi bitanu.’

19 Na we aramubwira ati: ‘Nawe ba umutware w’imijyi itanu.’

20 “Nuko undi araza ati: ‘Nyagasani, ngiki igikoroto cyawe! Nakibitse mu gitambaro,

21 mbitewe no kugutinya kuko uri umunyamwaga, utwara ibyo utabitse kandi ugasarura ibyo utabibye.’

22 Umwami aramusubiza ati: ‘Wa mugaragu mubi we, utsinzwe n’ibyo wivugiye. Harya ngo wari uzi ko ndi umunyamwaga, ngatwara ibyo ntabitse kandi ngasarura ibyo ntabibye!

23 None se kuki imari yanjye utayishyize mu isanduku yo kuzigama? Aho ngarukiye mba nyishubijwe hamwe n’inyungu yayo.’

24 “Nuko abwira abari bahagaze aho ati: ‘Nimumwake icyo gikoroto mu gihe ufite icumi.’

25 Baramubwira bati: ‘Ariko se Nyagasani, ko afite ibikoroto icumi!’

26 Umwami ati: ‘Reka mbabwire: ufite wese azongererwa, naho udafite na busa azakwa n’utwo yaririragaho.

27 Naho ba banzi banjye batashakaga ko mbabera umwami, nimubazane hano mubicire imbere yanjye.’ ”

Yezu ajya i Yeruzalemu

28 Yezu amaze kubabwira ibyo, abarangaza imbere bagana i Yeruzalemu.

29 Nuko yegereye i Betifage n’i Betaniya ku Musozi w’Iminzenze, atuma babiri mu bigishwa be ati:

30 “Mujye muri ziriya ngo, nimuhagera murabona icyana cy’indogobe kiziritse kitigeze giheka umuntu, mukiziture mukinzanire.

31 Nihagira ubabaza ati: ‘Murakiziturira iki?’ mumubwire muti: ‘Ni Databuja ugikeneye.’ ”

32 Nuko izo ntumwa ziragenda, zibibona uko yari yabivuze.

33 Bakizitura cya cyana cy’indogobe, bene cyo barazibaza bati: “Murakiziturira iki?”

34 Ni ko kubasubiza bati: “Ni Databuja ugikeneye.”

35 Nuko bakizanira Yezu, bakiramburaho imyitero yabo maze bakimwicazaho.

36 Akigenda abantu barambura imyitero yabo mu nzira.

37 Ageze ahamanuka ku Musozi w’Iminzenze, imbaga nyamwinshi y’abigishwa be batangira kwishima no gusingiza Imana baranguruye ijwi, kubera ibitangaza byose bari babonye,

38 bakavuga bati: “Hasingizwe Umwami uje mu izina rya Nyagasani! Amahoro n’ikuzo bisagambe mu ijuru ahasumba ahandi!”

39 Nuko Abafarizayi bamwe bari muri iyo mbaga baramubwira bati: “Mwigisha, cecekesha abigishwa bawe.”

40 Ni ko kubasubiza ati: “Reka mbabwire: n’iyo aba baceceka, amabuye yo yatera hejuru.”

Yezu aririra Yeruzalemu

41 Ageze hafi y’umurwa arawitegereza, maze arawuririra ati:

42 “Iyaba uyu munsi wamenyaga ibyaguhesha amahoro! Nyamara na n’ubu urabihishwe.

43 Hazaza iminsi abanzi bawe bazakugote bubaka ibikwa byo kuririraho inkuta, bagutangatange impande zose.

44 Bazagutsembana n’abagutuye, ntibazagusigira n’ibuye rigeretse ku rindi kuko utamenye igihe Imana yakugendereye.”

Yezu yirukana abacururizaga mu Ngoro y’Imana

45 Hanyuma Yezu yinjira mu rugo rw’Ingoro y’Imana, atangira kwirukanamo abacuruzaga.

46 Arababwira ati: “Ibyanditswe biravuga ngo ‘Inzu yanjye izaba Inzu yo gusengeramo’, naho mwe mwayigize indiri y’abajura.”

47 Nuko buri munsi akigishiriza mu rugo rw’Ingoro y’Imana. Abakuru bo mu batambyi n’abigishamategeko, kimwe n’abahagarariye rubanda bagashaka kumwicisha,

48 nyamara ntibabone aho bamuturuka kuko rubanda rwose bari batwawe no kumva ibyo avuga.

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/LUK/19-a5ac141350bf08dec60fad0623aded07.mp3?version_id=387—