Ubushobozi bwa Yezu buva he?
1 Umunsi umwe Yezu yigishirizaga rubanda mu rugo rw’Ingoro y’Imana atangaza Ubutumwa bwiza, abakuru bo mu batambyi n’abigishamategeko hamwe n’abakuru b’imiryango baramusanga,
2 baramubwira bati: “Tubwire aho uvana ubushobozi bwo gukora ibyo ukora, utubwire n’uwabuguhaye uwo ari we.”
3 Arabasubiza ati: “Nanjye reka mbabaze munsubize.
4 Mbese Yohani yatumwe n’Imana kubatiza, cyangwa se yatumwe n’abantu?”
5 Batangira kubwirana bati: “Nituvuga ko yatumwe n’Imana, aratubaza ati: ‘Kuki mutamwemeye?’
6 Na none kandi nituvuga ko yatumwe n’abantu, rubanda rwose ruradutera amabuye, kuko bemera rwose ko Yohani yari umuhanuzi.”
7 Nuko baramusubiza bati: “Ntitubizi.”
8 Yezu ni ko kubabwira ati: “Nanjye rero simbabwiye aho nkura ubushobozi bwo gukora ibyo nkora.”
Umugani w’abahinzi b’abagome
9 Hanyuma acira rubanda uyu mugani ati: “Habayeho umugabo wateye ibiti by’imizabibu, umurima awātira abahinzi maze ajya mu rugendo arumaramo iminsi.
10 Igihe kigeze atuma umugaragu kuri ba bahinzi, kugira ngo bamuhe icyatamurima ku mbuto z’imizabibu. Nuko abo bahinzi baramuhondagura bamwohereza amāra masa.
11 Nyir’imizabibu yongera kubatumaho undi mugaragu, uwo na we baramuhondagura, bamukorera ibya mfura mbi bamwohereza amāra masa.
12 Nuko yohereza uwa gatatu, uwo na we baramukomeretsa kandi baramwirukana.
13 Nyir’imizabibu ni ko kwibaza ati: ‘Ubu se ngire nte? Reka nohereze umwana wanjye nkunda cyane, ahari we ntibazamwubahuka.’
14 Abahinzi babonye uwo mwana bajya inama bati: ‘Dore uwarazwe ibintu araje! Nimuze tumwice kugira ngo byose bibe ibyacu!’
15 Nuko bamukurubana inyuma y’uruzitiro baramwica.
“Mbese mubona nyir’imizabibu azagenza ate abo bahinzi?
16 Azaza abatsembe maze imizabibu ayishyiremo abandi.”
Abantu bumvise ibyo baravuga bati: “Ntibikabeho!”
17 Yezu arabitegereza maze arababwira ati: “Mbese ibi byanditswe bivuga iki ngo
‘Ibuye abubatsi banze,
ni ryo ryabaye insanganyarukuta’?
18 Umuntu wese uzagwa kuri iryo buye azavunagurika, ariko uwo rizagwira rizamujanjagura.”
Umusoro w’umwami w’i Roma
19 Nuko abigishamategeko n’abakuru bo mu batambyi bashaka kumufata ako kanya, nyamara batinya rubanda. Bari bumvise neza ko ari bo Yezu yerekezagaho muri uwo mugani.
20 Bamugendaho maze bohereza abantu bo kumugenza bigize nk’intungane, kugira ngo bamufatire mu byo avuga babone uko bamugabiza Umutegetsi w’Umunyaroma, ngo amucire urubanza.
21 Nuko abo baramubaza bati: “Mwigisha, tuzi ko uvuga kandi ukigisha ibitunganye, byongeye kandi ufata abantu bose kimwe, ukigisha inzira y’Imana mu kuri.
22 Mbese ni ngombwa ko dutanga umusoro w’umwami w’i Roma, cyangwa si ngombwa?”
23 Yezu amenya uburiganya bwabo arababwira ati:
24 “Nimunyereke igiceri. Mbese iyi shusho n’iri zina biriho ni ibya nde?”
Baramusubiza bati: “Ni iby’umwami w’i Roma.”
25 Arababwira ati: “Nuko rero iby’umwami w’i Roma mubihe umwami w’i Roma, n’iby’Imana mubihe Imana.”
26 Babura uko bamufatira mu magambo imbere ya rubanda. Batangazwa n’igisubizo cye barinumira.
Ikibazo cyerekeye izuka ry’abapfuye
27 Bamwe mu Basaduseyi (abo ni bo bavugaga ko kuzuka bitabaho), basanga Yezu baramubwira bati:
28 “Mwigisha, Musa yatwandikiye iri tegeko ngo umuntu napfa asize umugore we batabyaranye, umugabo wabo ajye amucyura acikure nyakwigendera.
29 Habayeho rero abavandimwe barindwi. Uwa mbere ashaka umugore maze apfa adasize umwana.
30 Uwa kabiri acyura uwo mupfakazi na we biba bityo,
31 n’uwa gatatu amucyuye biba bityo. Bose uko ari barindwi bapfa ntawe umubyayeho umwana.
32 Amaherezo umugore na we arapfa.
33 Mbese igihe abantu bazazuka, uwo mugore azaba muka nde ko bose uko ari barindwi bazaba baramutunze?”
34 Yezu arabasubiza ati: “Ab’iyi si ni bo bagira abagore cyangwa abagabo.
35 Nyamara abo Imana izasanga bakwiriye kuzuka bakabaho mu yindi si izaza, ntibazagira abagore cyangwa abagabo.
36 Baba batagipfa ukundi kuko baba bameze nk’abamarayika, baba ari abana b’Imana babikesha kuzuka.
37 Musa na we yerekanye neza ko abapfuye bazazuka ubwo yari kuri cya gihuru, akita Nyagasani Imana ya Aburahamu n’Imana ya Izaki n’Imana ya Yakobo.
38 Erega Imana si iy’abapfuye, ahubwo ni iy’abazima kuko kuri yo bose baba ari bazima!”
39 Bamwe mu bigishamategeko baramubwira bati: “Mwigisha, uvuze neza.”
40 Kuva ubwo ntibatinyuka kugira ikindi bamubaza.
Ibya Kristo ukomoka kuri Dawidi
41 Yezu arababaza ati: “Ni iki gituma bavuga ko Kristo ari umwana wa Dawidi?
42 Dawidi ubwe yavuze mu gitabo cya Zaburi ati:
‘Nyagasani yabwiye Umwami wanjye ati:
“Icara ku ntebe ya cyami iburyo bwanjye,
43 nanjye nzahindura abanzi bawe nk’akabaho ukandagizaho ibirenge.” ’
44 None se ubwo Dawidi ubwe yita Kristo umwami we, Kristo yaba ate kandi umwana we?”
Ibyaha by’abigishamategeko
45 Yezu abwira abigishwa be rubanda rwose rwumva ati:
46 “Murajye mwirinda abigishamategeko, bakunda gutembera bambaye amakanzu meza no kubona baramukirizwa aho abantu bateraniye. Bakunda kandi guhabwa intebe z’icyubahiro mu nsengero n’ibyicaro by’imbere aho batumiwe.
47 Barya ingo z’abapfakazi nyamara bakiha kuvuga amasengesho y’urudaca. Abo bazacirwa urubanza rukaze kurusha abandi.”
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/LUK/20-94f38e36cf63cabe1a3edca11ad829de.mp3?version_id=387—