Abakuru b’Abayahudi bajya inama yo kwica Yezu
1 Iminsi mikuru y’imigati idasembuye ari na yo bita Pasika y’Abayahudi yari yegereje.
2 Abakuru bo mu batambyi n’abigishamategeko bashakaga uburyo bakwicisha Yezu, ariko bagatinya rubanda.
Yuda yemera kugambanira Yezu
3 Nuko Satani yinjira muri Yuda bītaga Isikariyoti, umwe mu bigishwa cumi na babiri.
4 Ajya kuvugana n’abakuru bo mu batambyi n’abatware b’abarinzi b’Ingoro y’Imana, bumvikana uburyo azabashyikiriza Yezu.
5 Baranezerwa bamusezeranya amafaranga.
6 Nuko Yuda arabyemera, asigara ashaka igihe gikwiriye cyo kumubashyikiriza rubanda batabizi.
Abigishwa bategura ifunguro rya Pasika
7 Ku munsi wa mbere w’iminsi mikuru y’Imigati idasembuye, ari wo babāgagaho umwana w’intama wa Pasika,
8 Yezu atuma Petero na Yohani ati: “Nimugende mudutegurire ifunguro rya Pasika turi busangire.”
9 Baramubaza bati: “Urashaka ko turitegurira hehe?”
10 Arabasubiza ati: “Nimugera mu mujyi muraza guhura n’umugabo wikoreye ikibindi cy’amazi, mumukurikire mu nzu ari bwinjiremo.
11 Nuko mubwire nyir’inzu muti ‘Umwigisha aravuze ngo utwereke icyumba ari busangiriremo n’abigishwa be ifunguro rya Pasika.’
12 Uwo muntu ari bubereke icyumba kigari mu igorofa yo hejuru kirimo ibyicaro, abe ari ho mutunganyiriza ifunguro rya Pasika.”
13 Baragenda basanga ari nk’uko yabibabwiye, maze bategura ifunguro rya Pasika.
Ifunguro rihamya Isezerano rishya
14 Igihe kigeze, Yezu yicarana n’Intumwa ze barafungura.
15 Arababwira ati: “Mbega ukuntu nifuje gusangira namwe iby’uyu Munsi wa Pasika ntarababazwa!
16 Ndabamenyesha ko ntazongera kurya ifunguro rya Pasika, kugeza igihe icyo rishushanya kizaba gisohojwe mu bwami bw’Imana.”
17 Nuko afata igikombe, ashimira Imana aravuga ati: “Nimwakire musangire!
18 Mbabwire kandi: kuva ubu sinzongera kunywa divayi kugeza igihe Imana izaba ishinze ubwami bwayo.”
19 Hanyuma afata umugati, amaze gushimira Imana arawumanyura, arawubahereza ati: “Uyu ni umubiri wanjye ubatangiwe, mujye mukora mutya kugira ngo munyibuke.”
20 Bamaze gufungura afata n’igikombe aravuga ati: “Iki gikombe ni Isezerano rishya Imana igiranye n’abayo, rikaba ryemejwe n’amaraso yanjye amenwe ku bwanyu.
21 Nyamara dore ungambanira ari hano, turi kumwe ku meza.
22 Koko Umwana w’umuntu agiye gupfa nk’uko Imana yabigennye. Nyamara ugiye kumugambanira azabona ishyano.”
23 Nuko batangira kubazanya ugiye gukora ibyo uwo ari we.
Abigishwa bibaza umukuru muri bo
24 Abigishwa ba Yezu batangira kujya impaka bibaza umukuru muri bo.
25 Nuko Yezu arababwira ati: “Abami b’amahanga bayatwaza igitugu, kandi abayategeka bakunda kwitwa abagiraneza.
26 Ariko mwebwe ntimukagenze mutyo. Ahubwo umukuru muri mwe ajye agenza nk’umuto, kandi utegeka ajye amera nk’ukorera abandi.
27 Mbese ye, umukuru ni uwuhe, ni uri ku meza afungura cyangwa ni umuhereza? Ese si uri ku meza? Jyewe rero ndi muri mwe meze nk’ubahereza.
28 Icyakora ni mwebwe mutantereranye igihe nageragezwaga.
29 Nuko rero mbateganyirije ubwami nk’uko nanjye Data yabunteganyirije,
30 kugira ngo muzarye kandi munywe dusangirira mu bwami bwanjye, maze mwicare ku ntebe za cyami mucire imanza imiryango cumi n’ibiri y’Abisiraheli.”
Yezu abwira Petero ko ari bumwihakane
31 Nuko abwira Petero ati: “Yewe ga Simoni! Satani yabasabye Imana ngo abashungure nk’uko bashungura ingano.
32 Icyakora wowe nagusabiye ku Mana kugira ngo utareka kunyizera, kandi numara kungarukira uzakomeze abavandimwe bawe.”
33 Petero aramubwira ati: “Nyagasani, jyewe niyemeje kujyana nawe, naho nafunganwa nawe ndetse naho napfana nawe.”
34 Yezu aramusubiza ati: “Petero, reka nkubwire: iri joro inkoko ntiri bubike utaranyihakana gatatu.”
Yezu ababwira kwitegura ibigiye kuba
35 Hanyuma Yezu arababaza ati: “Ubwo nabatumaga nta mafaranga mufite, nta mufuka nta n’inkweto, mbese hari icyo mwabuze?”
Baramusubiza bati: “Nta cyo.”
36 Nuko arababwira ati: “Noneho rero ufite amafaranga ayajyane, ufite umufuka na we awujyane, kandi udafite inkota agurishe umwitero we ayigure.
37 Ibyanditswe biravuga ngo: ‘Yashyizwe mu mubare w’abagome.’ Dore mbabwire: ibyo byanditswe bigomba kumbaho, kuko ibyamvuzweho biri hafi kuba.”
38 Baravuga bati: “Nyagasani, ngizi inkota ebyiri!”
Na we arababwira ati: “Zirahagije.”
Yezu asengera ku Musozi w’Iminzenze
39 Nuko Yezu arasohoka ajya ku Musozi w’Iminzenze nk’uko yari asanzwe abigenza, n’abigishwa be baramukurikira.
40 Ahageze arababwira ati: “Nimusenge mutagwa mu bishuko.”
41 Hanyuma arabītarura ajya nk’aho umuntu yatera ibuye, arapfukama arasenga ati:
42 “Data, niba ubishaka igiza kure yanjye iki gikombe cy’umubabaro. Icyakora bye kuba uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka.”
[
43 Nuko umumarayika ava mu ijuru, abonekera Yezu aramukomeza.
44 Yari yashegeshwe n’ishavu, bituma arushaho gusenga cyane. Abira ibyuya bisa n’amaraso atonyanga.]
45 Amaze gusenga, arahaguruka asubira aho abigishwa be bari, asanga basinziriye kubera agahinda.
46 Nuko arababwira ati: “Ko musinziriye? Nimubyuke musenge kugira ngo mutagwa mu bishuko.”
Bafata Yezu
47 Akivuga ibyo haza igitero cy’abantu. Uwitwaga Yuda, umwe muri ba bigishwa cumi na babiri yari abarangaje imbere, yegera Yezu ngo amusome.
48 Yezu aramubaza ati: “Ni ko se Yuda, uragambanira Umwana w’umuntu umusoma?”
49 Abari kumwe na Yezu babonye ibigiye kuba, baramubaza bati: “Nyagasani, mbese dukure inkota turwane?”
50 Ndetse umwe muri bo akubita inkota umugaragu w’Umutambyi mukuru, amuca ugutwi kw’iburyo.
51 Yezu arababwira ati: “Nimusigeho!” Nuko akora uwo mugaragu ku gutwi aramukiza.
52 Hanyuma Yezu abaza abakuru bo mu batambyi n’abatware b’abarinzi b’Ingoro y’Imana, n’abakuru b’imiryango bari baje kumufata ati: “Kuki muje mwitwaje inkota n’amahiri nk’abaje gufata igisambo?
53 Iminsi yose nahoranaga namwe mu rugo rw’Ingoro y’Imana, ntimugire icyo munkoraho. None iki gihe ni icyanyu kuko ari icy’ububasha bw’ikibi.”
Petero yihakana Yezu
54 Bafata Yezu baramujyana bamugeza mu nzu y’Umutambyi mukuru, Petero amukurikirira kure.
55 Nuko bacana umuriro hagati mu rugo bicara bawukikije, na Petero yicarana na bo.
56 Mu gihe Petero yicaye aho hafi y’umuriro, umuja aramwitegereza aravuga ati: “Uriya na we yari kumwe na Yezu.”
57 Petero arabihakana ati: “Reka simuzi wa mugore we!”
58 Hashize akanya gato, undi muntu abonye Petero aravuga ati: “Nawe uri uwo muri bo!”
Ariko Petero aramusubiza ati: “Reka wa mugabo we, sindi uwo muri bo!”
59 Haza guhita nk’isaha, undi muntu avuga akomeje ati: “Ni impamo uyu muntu na we yari kumwe na Yezu. Dore ni n’Umunyagalileya!”
60 Petero arasubiza ati: “Wa mugabo we, icyo ushaka kuvuga sinkizi!”
Akivuga atyo inkoko irabika.
61 Nuko Nyagasani arahindukira yitegereza Petero, maze Petero yibuka ijambo Nyagasani yari yamubwiye agira ati: “iri joro, inkoko ntiri bubike utaranyihakana gatatu.”
62 Nuko asohoka ashavuye, ararira cyane.
Yezu agirirwa nabi
63 Abantu bari barinze Yezu baramunnyega ari na ko bamukubita,
64 bakamupfuka mu maso bakavuga bati: “Hanura, ni nde ugukubise?”
65 Nuko bakomeza kumutuka ibitutsi byinshi.
Yezu ajyanwa mu rukiko rw’ikirenga rw’Abayahudi
66 Bumaze gucya, abagize urukiko rw’ikirenga ari bo bakuru b’imiryango y’Abayahudi, n’abakuru bo mu batambyi n’abigishamategeko baraterana. Bahamagaza Yezu
67 baramubwira bati: “Niba uri Kristo bitubwire!”
Yezu arabasubiza ati: “Naho nabibabwira nte ntimwanyemera.
68 Ikindi kandi, ningira icyo mbabaza ntabwo muri bunsubize.
69 Nyamara mu gihe gito Umwana w’umuntu agiye kwicara ku ntebe ya cyami, iburyo bw’Imana Nyirububasha.”
70 Nuko bose baramubaza bati: “Ni wowe rero Mwana w’Imana?”
Arabasubiza ati: “Murabyivugiye ndi we.”
71 Nuko baravuga bati: “Turacyashaka abagabo b’iki se kandi, ko abivuze ubwe twiyumvira!”
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/LUK/22-3053d93cc96d268c905c71b4a8c7f476.mp3?version_id=387—