Lk 23

Yezu ashyikirizwa Umunyaroma Pilato wategekaga Yudeya

1 Hanyuma bose barahaguruka bajyana Yezu kwa Pilato.

2 Batangira kumurega bagira bati: “Twasanze uyu muntu agomesha rubanda, ababuza gutanga umusoro w’umwami w’i Roma, kandi yiyita Umwami Kristo.”

3 Pilato aramubaza ati: “Ni wowe mwami w’Abayahudi?”

Yezu aramusubiza ati: “Urabyivugiye.”

4 Pilato abwira abakuru bo mu batambyi n’imbaga y’abantu bari aho ati: “Ndabona uyu muntu nta cyaha kimuhama.”

5 Ariko bo bahatiriza bagira bati: “Yagomesheje rubanda muri Yudeya yose kubera ibyo yigisha, yari yahereye muri Galileya mbere yo kugera n’ino aha.”

Yezu ashyikirizwa Herodi

6 Pilato yumvise ibyo abaza ko Yezu ari Umunyagalileya.

7 Amenye rero ko ari uwo mu bwatsi bwa Herodi, aramumwoherereza kuko Herodi na we yari i Yeruzalemu muri iyo minsi.

8 Herodi yishimira cyane kubona Yezu, kuko kuva kera yabyifuzaga kubera ibyo yamwumvagaho. Ikindi kandi yari afite amatsiko yo kubona aho Yezu akora igitangaza kimuranga.

9 Amubaza byinshi ariko Yezu ntiyagira icyo amusubiza.

10 Abakuru bo mu batambyi n’abigishamategeko bari bahagaze aho bamurega ibirego bikomeye.

11 Herodi n’abasirikari be baramusuzugura baramushinyagurira, bamwambika umwenda ubengerana maze bamusubiza kwa Pilato.

12 Uwo munsi Pilato na Herodi baruzura, kandi bari basanzwe batumvikana.

Yezu acirwa urwo gupfa

13 Pilato atumiza abakuru bo mu batambyi n’abandi bakuru b’Abayahudi na rubanda.

14 Arababwira ati: “Mwanzaniye uyu muntu muvuga ko agomesha rubanda. None dore maze kumubariza imbere yanyu, sinagira icyaha mubonaho kimuhama mu byo mwamureze.

15 Herodi na we ni uko kuko yamutugaruriye. None rero uyu muntu nta cyo yakoze gikwiriye kumwicisha,

16 ngiye kumuhana maze murekure.”

[

17 Ubusanzwe Pilato yagombaga kubarekurira imfungwa imwe ku munsi mukuru wa Pasika.]

18 Nuko bose basakuriza icyarimwe bati: “Tanga uwo muntu apfe, ahubwo uturekurire Baraba!”

19 (Baraba uwo yari yarafungiwe imyivumbagatanyo yari yarabaye mu mujyi igahitana umuntu.)

20 Pilato yongera kubavugisha, ashaka uburyo yarekura Yezu.

21 Ariko bo barasakuza bati: “Mutange abambwe ku musaraba! Nabambwe!”

22 Pilato arongera ababaza ubwa gatatu ati: “Kuki? Ikibi yakoze ni ikihe ko nta cyo mubonyeho gikwiriye kumwicisha? Nuko rero nimara kumuhana ndamurekura.”

23 Ariko barushaho gusakabaka basaba ko Yezu abambwa. Bakomeje gusakuza cyane,

24 Pilato ahitamo kubemerera ibyo bifuzaga.

25 Abarekurira uwo bashakaga wari warafunzwe azira ubugome n’ubwicanyi. Naho Yezu aramutanga ngo agenzwe uko bashaka.

Yezu abambwa ku musaraba

26 Abasirikari bajyanye Yezu bafata uwitwa Simoni w’i Sirene wiviraga mu cyaro bamukorera umusaraba, bamutegeka kugenda inyuma ya Yezu awuhetse.

27 Yezu yari akurikiwe n’imbaga nyamwinshi ya rubanda, irimo abagore baborogaga bamuririra.

28 Nuko Yezu arahindukira arababwira ati: “Bagore b’i Yeruzalemu, mwindirira ahubwo nimwiririre, muririre n’abana banyu!

29 Dore hagiye kuza igihe bazavuga bati: ‘Hahirwa ingumba n’inda zitigeze zibyara n’amabere atigeze yonsa.’

30 Ubwo ni bwo bazatangira kubwira imisozi bati: ‘Nimutugwire’, babwire n’udusozi bati: ‘Nimuduhishe!’

31 None se ubwo bagenje batyo igiti kibisi, icyumye cyo bizakigendekera bite?”

32 Bari bajyanye kandi n’abandi bantu babiri b’abagizi ba nabi, kugira ngo bicanwe na Yezu.

33 Abasirikari bageze ahantu hitiriwe igihanga, babamba Yezu ku musaraba kimwe na ba bagizi ba nabi, umwe iburyo bwe undi ibumoso.

34 Yezu aravuga ati: “Data, ubababarire kuko batazi icyo bakora.”

Bigabanya imyambaro ye bakoresheje ubufindo.

35 Rubanda bari bahagaze aho bareba, abatware b’Abayahudi bakamushungera bavuga bati: “Yakijije abandi ngaho na we niyikize, niba ari we Kristo watoranyijwe n’Imana.”

36 Abasirikari na bo baramushinyagurira, baramwegera bamuha divayi isharira bagira bati:

37 “Niba uri Umwami w’Abayahudi ngaho ikize turebe!”

38 Hejuru ye hari hamanitse itangazo rivuga ngo “Uyu ni Umwami w’Abayahudi.”

39 Umwe mu bagizi ba nabi bari babambanywe aramukoba ati: “Si wowe Kristo? Ngaho ikize natwe udukize!”

40 Ariko mugenzi we aramucyaha ati: “Mbese nta n’ubwo utinya Imana, kubona uhawe igihano kimwe n’icye?

41 Twebweho kiradukwiye kuko duhōwe ibyo twakoze, naho uyu we nta cyaha afite.”

42 Nuko aravuga ati: “Yezu, uranyiyibukire nugera mu bwami bwawe!”

43 Yezu ni ko kumusubiza ati: “Ni ukuri uyu munsi turaba turi kumwe muri paradiso.”

Urupfu rwa Yezu

44 Ahagana mu masaa sita, mu gihugu cyose hacura umwijima kugeza isaa cyenda.

45 Izuba rirazima, no mu Ngoro y’Imana umwenda wakingirizaga Icyumba kizira inenge cyaneutabukamo kabiri.

46 Yezu avuga aranguruye ati: “Data, nishyize mu maboko yawe.”

Akimara kuvuga atyo avamo umwuka.

47 Umukapiteni w’abasirikari bari aho abonye ibibaye, asingiza Imana avuga ati: “Mu by’ukuri, uyu muntu yari umwere!”

48 Nuko abantu bose bari bateraniye aho barēbēra, babonye ibibaye barikubura bataha bitangiriye itama.

49 Abari baziranye na Yezu bose barimo abagore bamuherekeje kuva muri Galileya, babireberaga kure.

Umurambo wa Yezu ushyirwa mu mva

50-51 Hariho umugabo witwaga Yozefu ukomoka mu mujyi w’Abayahudi witwa Arimateya. Yari umuntu w’inyangamugayo kandi w’intungane, akaba ari umwe mu bari bategereje ubwami bw’Imana. Yari umujyanama mu rukiko rw’ikirenga rw’Abayahudi, ariko ntiyari yemeye uko urubanza rwa Yezu rwaciwe n’ibyo bamukoreye.

52 Ajya kwa Pilato amusaba umurambo wa Yezu.

53 Nuko awumanura ku musaraba awuhambira mu mwenda wera, awurambika mu mva yari yarakorogoshowe mu rutare, iyo mva yari itarahambwamo.

54 Wari umunsi w’imyiteguro, isabato yari igiye gutangira.

55 Abagore bari bavanye na Yezu muri Galileya baherekeza Yozefu, bitegereza imva n’uburyo umurambo ushyinguwe.

56 Nuko basubirayo bategura amarashi n’andi mavuta ahumura neza, byo kuzasīga umurambo.

Ku munsi w’isabato bararuhuka nk’uko Amategeko abivuga.

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/LUK/23-23045a09828632aa4195c60e5589a8af.mp3?version_id=387—