Kuzuka kwa Yezu
1 Kare mu museke ku cyumweru ari wo munsi wa mbere, ba bagore bajya ku mva bajyanye ya mavuta ahumura neza bateguye.
2 Basanga ibuye ryari rikinze imva rihirikiwe hirya.
3 Binjiramo ariko ntibasangamo umurambo wa Nyagasani Yezu.
4 Babibonye batyo bagwa mu kantu. Ako kanya abagabo babiribambaye imyenda irabagirana barababonekera.
5 Abagore bagira ubwoba bwinshi bubika amaso bareba hasi, ariko abo bagabo barababwira bati: “Ni kuki mushakira umuntu muzima mu bapfuye?
6 Ntari hano yazutse. Mwibuke ibyo yababwiye akiri muri Galileya
7 agira ati: ‘Umwana w’umuntu agomba kugabizwa abagizi ba nabi, akabambwa ku musaraba maze ku munsi wa gatatu akazuka.’ ”
8 Ni bwo bibutse ibyo Yezu yari yaravuze.
9 Bava ku mva barataha, ibyabaye byose babimenyesha abigishwa cumi n’umwe n’abandi bose.
10 Ababibwiye Intumwa za Yezu ni aba: Mariya w’i Magadala na Yowana, na Mariya nyina wa Yakobo n’abandi bagore bagenzi babo.
11 Ariko Intumwa zumva ko ibyo abo bagore bazibwiye ari uburondogozi ntizabyemera.
12 Nyamara Petero we arahaguruka, ariruka ajya ku mva. Nuko arunama ngo aroremo, ntiyagira ikindi abona uretse imyenda yari yarazingiwemo umurambo yonyine. Hanyuma asubira imuhira atangarira ibyabaye.
Yezu ahura n’abigishwa be babiri bajyaga Emawusi
13 Na none kuri uwo munsi, babiri mu bigishwa ba Yezu bajyaga ku murenge witwa Emawusi, kuva i Yeruzalemu kugerayo hari nka kirometero cumi n’imwe.
14 Bagenda baganira ku byabaye muri iyo minsi.
15 Bakivugana babyibazaho, Yezu ubwe arabegera ajyana na bo.
16 Baramureba ariko baba nk’impumyi ntibamumenya.
17 Yezu arababaza ati: “Mbese muragenda muganira ku byerekeye iki?”
Nuko bahagarara bijimye.
18 Umwe muri bo witwaga Kileyopa aramubaza ati: “Ni wowe wenyine i Yeruzalemu utazi ibyahabaye muri iyi minsi?”
19 Arababaza ati: “Ni ibiki byahabaye?”
Baramusubiza ati: “Ibyabaye kuri Yezu w’i Nazareti. Uwo muntu yari umuhanuzi ufite ububasha mu byo yakoraga no mu byo yavugaga, ku buryo Imana yamwemeraga n’abantu bose bakamwemera.
20 Twavuganaga n’ukuntu abakuru bo mu batambyi n’abayobozi bacu batanze uwo muntu ngo acirwe urwo gupfa, maze bakamubamba ku musaraba.
21 Twiringiraga ko ari we uzavana Abisiraheli mu buja. Uretse n’ibyo, dore uyu ni umunsi wa gatatu ibyo bibaye.
22 Icyakora abagore bamwe bo muri twe badutangaje, ngo bazindukiye ku mva
23 ntibabona umurambo we. Hanyuma baza batubwira ko abamarayika bababonekeye, bakabamenyesha ko ari muzima.
24 Ndetse bamwe muri twe bagiye ku mva basanga ibintu bimeze uko abo abagore bari babivuze, ariko we ntibamubona.”
25 Yezu aherako arababwira ati: “Mwa bapfu mwe mutinda kwemera ibyo abahanuzi bavuze byose!
26 None se ntibyari ngombwa ko Kristo ababazwa ako kageni, agapfa kugira ngo abone guhabwa ikuzo rimugenewe?”
27 Nuko ahera ku bitabo bya Musa no ku by’abahanuzi bose, abasobanurira ibimwerekeyeho akoresheje Ibyanditswe byose.
28 Bageze hafi y’umurenge abo babiri bajyagaho, Yezu asa n’ushaka gukomeza urugendo.
29 Ariko baramwinginga bati: “Reka tugumane, dore umunsi uciye ikibu ndetse burije.”
Nuko arinjira ngo ararane na bo.
30 Bageze ku meza Yezu afata umugati, ashimira Imana, arawumanyura arawubaha.
31 Ako kanya bamera nk’abahumutse baramumenya, ariko barebye baramubura.
32 Basigara bavugana bati: “Mbese imitima yacu ntiyari ikeye igihe yatuvugishaga turi mu nzira, adusobanurira Ibyanditswe?”
33 Ako kanya barahaguruka basubira i Yeruzalemu, bahasanga ba bandi cumi n’umwe bateranye, hamwe na bagenzi babo bandi.
34 Bumva bavuga bati: “Ni ukuri Nyagasani yazutse, kandi yabonekeye Simoni Petero.”
35 Nuko na bo babatekerereza ibyababayeho mu nzira, n’uburyo bamenye Nyagasani igihe yamanyuraga umugati.
Yezu abonekera abigishwa be
36 Bakivuga ibyo babona Yezu ahagaze hagati yabo, arababwira ati: “Nimugire amahoro!”
37 Barakangarana bashya ubwoba, bakeka ko babonye umuzimu.
38 Ariko arababwira ati: “Ikibakuye umutima ni iki kandi kuki mushidikanya ibyo mureba?
39 Nimwitegereze ibiganza byanjye n’ibirenge byanjye, dore ni jyewe rwose! Nimunkoreho murebe neza! Umuzimu ntagira umubiri n’amagufwa nk’ibyo mumbonana.”
40 Avuze atyo abereka ibiganza bye n’ibirenge bye.
41 Nuko bagitangara kandi bagishidikanya kubera ibinezaneza, arababaza ati: “Mbese nta cyo kurya mufite hano?”
42 Bamuhereza igisate cy’ifi yokeje.
43 Aracyakira akirīra imbere yabo.
44 Nyuma arababwira ati: “Ibyo ni byo nababwiraga nkiri kumwe namwe, ko n’ibyanditswe kuri jye bigomba gushyika byose, ni ukuvuga ibyo mu Mategeko ya Musa n’ibyanditswe n’abahanuzi no muri Zaburi.”
45 Nuko arabajijura kugira ngo basobanukirwe Ibyanditswe.
46 Arababwira ati: “Uko ni ko byanditswe ko Kristo agomba kubabazwa akanapfa, ku munsi wa gatatu akazuka mu bapfuye.
47 Byanditswe kandi ko uhereye i Yeruzalemu, abantu bo mu mahanga yose bagomba gutangarizwa mu izina rye ibyo kwihana kugira ngo bababarirwe ibyaha.
48 Ni mwe bagabo bo kubihamya.
49 Kandi nzaboherereza uwo Data yasezeranye, none rero mugume mu mujyi mutegereze gusesurwaho ubwo bubasha buvuye mu ijuru.”
Yezu asubira mu ijuru
50 Nuko asohokana n’abigishwa be bagera hafi y’i Betaniya, maze arambura amaboko abaha umugisha.
51 Igihe akibaha umugisha, atandukana na bo ajyanwa mu ijuru.
52 Abigishwa baramuramya maze basubira i Yeruzalemu bishimye cyane,
53 bagahora mu rugo rw’Ingoro y’Imana bayisingiza.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/LUK/24-f2cea82b732aa7d346fc85272eb80fd1.mp3?version_id=387—