Lk 9

Yezu atuma abigishwa be cumi na babiri

1 Yezu akoranya ba bandi cumi na babiri, abaha ububasha n’ubushobozi bwo kumenesha ingabo zose za Satani, no gukiza indwara.

2 Abatuma gutangaza iby’ubwami bw’Imana no gukiza abarwayi.

3 Nuko arababwira ati: “Ntimugire icyo mujyana yaba inkoni cyangwa umufuka, yaba impamba cyangwa amafaranga, ndetse ntimugomba no kujyana amakanzu abiri.

4 Urugo muzabonamo icumbi muzarugumemo kugeza igihe muzahavira.

5 Umujyi muzageramo ntibabakire muzawuvemo muhunguye umukunguguwo mu birenge byanyu, kugira ngo bibabere icyemezo cy’icyaha cyabo.”

6 Bafata urugendo banyura mu mirenge yose, bahageza Ubutumwa bwiza kandi bakiza abarwayi.

Herodi yibaza ibya Yezu

7 Herodi umutegetsi w’intara ya Galileya yumvise ibyabaye byose, biramuyobera kuko bamwe bavugaga ko ari Yohani wazutse,

8 abandi bakavuga ko ari Eliya wagarutse, naho abandi ngo ni umwe mu bahanuzi ba kera wazutse.

9 Herodi we akavuga ati: “Ko Yohani namuciye igihanga, uwo ni nde kandi numva bavugaho ibyo ngibyo?”

Bituma Herodi yifuza kubona Yezu.

Yezu agaburira abantu barenze ibihumbi bitanu

10 Intumwa za Yezu zigarutse zimutekerereza ibyo zari zakoze. Nuko Yezu arazijyana yihererana na zo ahagana mu mujyi witwa Betsayida.

11 Imbaga y’abantu imenye ko yagiyeyo baramukurikira, Yezu arabakira ababwira iby’ubwami bw’Imana, kandi n’abarwayi arabakiza.

12 Ba bandi cumi na babiri babonye ko umunsi uciye ikibu, baramwegera baramubwira bati: “Sezerera abantu kugira ngo bajye mu nsisiro no mu mihana ya bugufi bacumbikeyo, kandi bashakeyo icyo bafungura kuko aha hantu turi hadatuwe.”

13 Yezu arabasubiza ati: “Ahubwo mube ari mwe mubafungurira.”

Baramubwira bati: “Dufite imigati itarenga itanu n’amafi abiri, keretse ahari twajya guhahira aba bantu bose ibyokurya!”

14 Abagabo bonyine bari aho bari nk’ibihumbi bitanu. Yezu ni ko kubwira abigishwa be ati: “Mubicaze mu byiciro, buri cyiciro kigizwe n’abantu nka mirongo itanu.”

15 Abigishwa babigenza batyo bose barabicaza.

16 Yezu afata iyo migati itanu n’amafi abiri, areba ku ijuru, ashimira Imana, arabimanyura abiha abigishwa be, na bo babikwiza iyo mbaga.

17 Nuko bose bararya barahaga, maze bateranya utumanyu dusagutse twuzura inkangara cumi n’ebyiri.

Petero yemeza ko Yezu ari we Kristo

18 Igihe kimwe Yezu yari ahiherereye asenga, abigishwa bari kumwe na we maze arababaza ati: “Abantu bavuga ko ndi nde?”

19 Baramusubiza bati: “Bamwe bavuga ko uri Yohani Mubatiza, abandi ngo uri Eliya, naho abandi ngo uri umwe mu bahanuzi ba kera wazutse.”

20 Nuko Yezu arababaza ati: “Mwebwe se muvuga ko ndi nde?”

Petero aramusubiza ati: “Uri Kristo wavuye ku Mana.”

21 Yezu arabihanangiriza ngo ntibagire uwo babihingukiriza.

Yezu avuga ko azapfa akazuka

22 Yezu arababwira ati: “Ni ngombwa ko Umwana w’umuntu ababazwa cyane, akangwa n’abakuru b’imiryango n’abakuru bo mu batambyi n’abigishamategeko, bakamwica maze ku munsi wa gatatu akazuka.”

23 Nuko bose arababwira ati: “Ushaka kunyoboka wese nareke kwiyitaho, ahubwo atware umusarabawe uko bukeye ankurikire.

24 Ushaka gukiza ubuzima bwe azabubura, naho uhara ubuzima bwe ari jye ahōrwa azaba abukijije.

25 Mbese umuntu byamumarira iki kwigarurira isi yose, ariko akaba yivukije ubugingo bwe akarimbuka?

26 Umuntu wese ugira isoni zo kunyemera no kwemera inyigisho zanjye, Umwana w’umuntu na we azagira isoni zo kumwemera, igihe azaba aje afite ikuzo rye n’irya se n’iry’abamarayika baziranenge.

27 Ndababwiza ukuri, bamwe mu bari aha ntibazapfa batabonye ubwami bw’Imana.”

Abigishwa babona ikuzo rya Yezu

28 Hashize nk’iminsi umunani Yezu avuze ibyo, ajyana Petero na Yohani na Yakobo mu mpinga y’umusozi gusenga.

29 Nuko agisenga mu maso he hahinduka ukundi, imyambaro ye iba urwererane rumena amaso.

30 Bagiye kubona babona abagabo babiri ari bo Musa na Eliya baganira na Yezu.

31 Baboneka bafite ikuzo, bavugana na we ibyerekeye uko agiye kujya i Yeruzalemu ngo agweyo, asohoze umurimo wamuzanye.

32 Petero n’abari kumwe na we bari batwawe n’ibitotsi. Bakangutse babona ikuzo rya Yezu n’abo bombi bari kumwe na we.

33 Abo bagabo bagiye gutandukana na Yezu, Petero aramubwira ati: “Mwigisha, ko ari nta ko bisa kwibera hano! Reka twubake utuzu dutatu tw’ingando, kamwe kabe akawe, akandi aka Musa, naho akandi kabe aka Eliya.” Icyakora ntiyari azi icyo avuga.

34 Akivuga atyo igicu kirabatwikīra. Abigishwa babibonye bagira ubwoba.

35 Ako kanya bumva ijwi ry’uvugira muri icyo gicu ati: “Uyu ni Umwana wanjye nitoranyirije, nimumutege amatwi!”

36 Iryo jwi rimaze kuvuga, abigishwa babona Yezu wenyine. Muri iyo minsi baryumaho, ntibagira icyo bahingutsa ku byo bari babonye.

Yezu akiza umuhungu wahanzweho

37 Bukeye bwaho Yezu n’abigishwa be bamanuka wa musozi, imbaga nyamwinshi y’abantu iramusanganira.

38 Nuko umuntu mu bari aho avuga cyane aramubwira ati: “Mwigisha, ndakwinginze ngo undebere uyu muhungu wanjye w’ikinege.

39 Haba ubwo ingabo ya Satani imwegura akavuza induru, maze ikamutigisa cyane ikamuzanisha ifuro, ikamuvamo biruhanyije imaze kumuvunagura.

40 Nasabye abigishwa bawe kuyimenesha ntibabishobora.”

41 Yezu arasubiza ati: “Yemwe bantu b’iki gihe mutizera Imana kandi mugoryamye, nzabana namwe ngeze ryari? Nzabihanganira ngeze ryari? Ngaho zana uwo mwana wawe hano.”

42 Igihe uwo mwana acyegera Yezu ahangwaho. Ingabo ya Satani imutura hasi iramutigisa. Yezu aherako arayicyaha, akiza uwo mwana maze amusubiza se.

43 Nuko bose babonye ububasha buhebuje bw’Imana barumirwa.

Yezu yongera kuvuga ko azapfa akazuka

Mu gihe bose bagitangarira ibyo byose Yezu yakoraga, abwira abigishwa be ati:

44 “Nimutege amatwi ibyo ngiye kubabwira. Dore Umwana w’umuntu agiye kuzagabizwa abantu.”

45 Abigishwa be ntibumva iryo jambo, bari barihishwe ngo batavaho barisobanukirwa kandi ntibatinyuka kumusobanuza icyo rivuga.

Impaka z’abigishwa ba Yezu

46 Nyuma batangira kujya impaka bibaza umukuru muri bo.

47 Yezu amenye ibyo batekereza azana umwana amuhagarika iruhande rwe,

48 maze arababwira ati: “Umuntu wese wakira uyu mwana kubera jye ni jye aba yakiriye, kandi unyakiriye aba yakiriye Uwantumye. Umuto muri mwe mwese ni we mukuru.”

“Utabarwanya aba ari uwanyu”

49 Nuko Yohani abwira Yezu ati: “Mwigisha, twabonye umuntu umenesha ingabo za Satani mu izina ryawe, turamubuza kuko atari uwo muri twe.”

50 Yezu aramusubiza ati: “Ntimukamubuze, burya utabarwanya aba ari uwanyu.”

Abanyasamariya banga kwakira Yezu

51 Igihe cya Yezu cyo kujyanwa agasubira mu ijuru cyari cyegereje, maze agambirira bidakuka kujya i Yeruzalemu.

52 Yohereza integuza ngo zimubanzirize kuri umwe mu mirenge y’Abanyasamariya, zimwitegure.

53 Ariko abaho babonye ko yerekeje i Yeruzalemu banga kumwakira.

54 Abigishwa be Yakobo na Yohani, babibonye baramubaza bati: “Nyagasani, urashaka ko dutegeka umuriro ngo uve mu ijuru ubatsembe?”

55 Yezu arabahindukirana arabatwama.

56 Bava aho berekeza ku wundi murenge.

Gukurikira Yezu ntibyoroshye

57 Nuko bakigenda umuntu umwe abwira Yezu ati: “Nzagukurikiraaho uzajya hose.”

58 Yezu aramubwira ati: “Za nyiramuhari zigira amasenga zibamo, n’inyoni zigira ibyari, nyamara Umwana w’umuntu ntagira aho aruhukira.”

59 Abwira undi ati: “Nkurikira.”

Na we aramusubiza ati: “Reka mbanze njye gushyingura data.”

60 Yezu aramubwira ati: “Reka abapfu bahambe abapfu babo, naho wowe jya gutangaza iby’ubwami bw’Imana.”

61 Undi muntu aramubwira ati: “Databuja, ndaza kugukurikira, ariko reka mbanze njye gusezera ku b’imuhira.”

62 Yezu aramubwira ati: “Ufashe isukanyuma akarangara, ntabwo akwiye ubwami bw’Imana.”

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/LUK/9-540e4b9fb019f746b191dec3add3cea7.mp3?version_id=387—