Umugani w’abahinzi b’abagome
1 Hanyuma Yezu atangira kubigisha abaciriye imigani, agira ati: “Habayeho umugabo wateye ibiti by’imizabibu mu murima we, awuzengurutsa uruzitiro, ashyiramo urwengero yubakamo n’umunara w’abararirizi, maze uwo murima awātira abahinzi. Birangiye ajya mu rugendo.
2 Igihe kigeze atuma umugaragu kuri ba bahinzi, kugira ngo bamuhe icyatamurima ku mbuto z’imizabibu.
3 Baramusumira baramuhondagura, bamwohereza amāra masa.
4 Nyir’imizabibu yongera kubatumaho undi mugaragu, na we bamurema uruguma mu mutwe, bamukorera ibya mfura mbi.
5 Nuko yohereza undi na we baramwica. Nyuma yohereza abandi benshi, bamwe barabakubita abandi barabica.
6 “Umuntu yari asigaranye ni umwe gusa, ni umwana we yakundaga cyane. Incuro ya nyuma aba ari we abatumaho yibwira ati: ‘Umwana wanjye ntibazamwubahuka.’
7 Abahinzi ngo babone uwo mwana baravugana bati: ‘Dore uwarazwe ibintu araje! Nimuze tumwice maze byose bizabe ibyacu.’
8 Baramusumira baramwica, bamujugunya inyuma y’uruzitiro.
9 “Mbese mubona nyir’imizabibu azakora iki? Azaza atsembe abo bahinzi, imizabibu ayishyiremo abandi.
10 Mbese ntimwasomye Ibyanditswe? Biravuga ngo:
‘Ibuye abubatsi banze,
ni ryo ryabaye insanganyarukuta.
11 Ibyo ni Nyagasani wabikoze,
none bitubereye igitangaza!’ ”
12 Ba bakuru bumvise neza ko uwo mugani ari bo werekezagaho, bashaka uko bafata Yezu ariko batinya rubanda. Nuko bamusiga aho barigendera.
Umusoro w’umwami w’i Roma
13 Hanyuma bamutumaho bamwe mu Bafarizayi n’abo mu ishyaka rya Herodi, kugira ngo bamufatire mu byo avuga.
14 Bakihagera baramubwira bati: “Mwigisha, tuzi ko uri umunyakuri kandi ko nta cyo utinya, kuko ufata abantu bose kimwe, ukigisha inzira y’Imana mu kuri. Mbese ni ngombwa ko dutanga umusoro w’umwami w’i Roma, cyangwa si ngombwa? Tuwutange, cyangwa twe kuwutanga?”.
15 Ariko kuko Yezu yari azi uburyarya bwabo, arababaza ati: “Kuki muntega iyo mitego? Nimunzanire igiceri ndebe.”
16 Bakimuzaniye arababaza ati: “Iyi shusho n’iri zina biriho ni ibya nde?”
Baramusubiza bati: “Ni iby’umwami w’i Roma.”
17 Yezu ni ko kubabwira ati: “Iby’umwami w’i Roma mubihe umwami w’i Roma, n’iby’Imana mubihe Imana.”
Avuze atyo baramutangarira cyane.
Ikibazo cyerekeye izuka ry’abapfuye
18 Abasaduseyi (abo ni bo bavuga ko kuzuka bitabaho) basanga Yezu baramubwira bati:
19 “Mwigisha, Musa yatwandikiye iri tegeko ngo, umuntu napfa asize umugore batabyaranye, umugabo wabo ajye amucyura acikure nyakwigendera.
20 Habayeho rero abavandimwe barindwi. Uwa mbere ashaka umugore maze apfa batabyaranye.
21 Uwa kabiri acyura uwo mupfakazi, na we apfa batabyaranye. N’uwa gatatu bigenda bityo.
22 Bose uko ari barindwi bapfa ntawe umubyayeho umwana. Amaherezo, umugore na we arapfa.
23 Mbese igihe abantu bazazuka, uwo mugore azaba muka nde ko bose uko ari barindwi bazaba baramutunze?”
24 Yezu arabasubiza ati: “Mwarayobye, kuko mutamenye Ibyanditswe ntimumenye n’ububasha bw’Imana.
25 Erega igihe abapfuye bazazuka ntawe uzagira umugore, nta n’uzagira umugabo. Ahubwo bazamera nk’abamarayika bo mu ijuru.
26 Ku byerekeye izuka ry’abapfuye, mbese ntimwasomye mu gitabo cya Musa igihe yari ku gihuru cyaka umuriro, ko Imana yamubwiye iti: ‘Ndi Imana ya Aburahamu n’Imana ya Izaki n’Imana ya Yakobo’?
27 Erega Imana si iy’abapfuye, ahubwo ni iy’abazima! Mwarayobye cyane.”
Amategeko abiri y’ingenzi
28 Umwe mu bigishamategeko aramwegera yumva bajya izo mpaka. Abonye ko Yezu abashubije neza aramubaza ati: “Itegeko riruta ayandi yose ni irihe?”
29 Yezu aramusubiza ati: “Irya mbere ni iri: ‘Isiraheli we, tega amatwi! Nyagasani, Nyagasani wenyine ni we Mana yacu.
30 Ukunde Nyagasani Imana yawe n’umutima wawe wose n’ubuzima bwawe bwose, n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose.’
31 Irya kabiri ni iri: ‘Ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.’ Nta rindi tegeko riruta ayo yombi.”
32 Uwo mwigishamategeko aramubwira ati: “Ni koko Mwigisha, uvuze ukuri. Imana ni imwe rukumbi, nta yindi mana ibaho.
33 Koko kandi umuntu akwiriye kuyikundisha umutima we wose n’ubwenge bwe bwose n’imbaraga ze zose, no gukunda mugenzi we nk’uko yikunda. Ibyo biruta ibitambo byose, ari ibisanzwe, ari n’ibikongorwa n’umuriro.”
34 Yezu abonye amushubije neza aramubwira ati: “Ntabwo uri kure y’ubwami bw’Imana.”
Nuko ntihagira undi uhangara kugira ikindi amubaza.
Ibya Kristo ukomoka kuri Dawidi
35 Igihe Yezu yigishirizaga mu rugo rw’Ingoro y’Imana, abaza abantu ati: “Ni iki gituma abigishamategeko bavuga ko Kristo ari umwana wa Dawidi?
36 Dawidi ubwe abihishuriwe na Mwuka Muziranenge, yaravuze ati:
‘Nyagasani yabwiye Umwami wanjye ati:
“Icara ku ntebe ya cyami iburyo bwanjye,
nanjye nzashyira abanzi bawe munsi y’ibirenge byawe.” ’
37 None se ubwo Dawidi ubwe yita Kristo umwami we, Kristo yaba ate kandi umwana we?”
Abumvaga Yezu bari benshi kandi bamwumvanaga umunezero.
Ibyaha by’abigishamatekeko
38 Mu nyigisho ze Yezu yaravuze ati: “Murajye mwirinda abigishamategeko bakunda gutembera bambaye amakanzu meza, no kubona baramukirizwa aho abantu bateraniye.
39 Bakunda kandi guhabwa intebe z’icyubahiro mu nsengero n’ibyicaro by’imbere aho batumiwe.
40 Barya ingo z’abapfakazi, nyamara bakiha kuvuga amasengesho y’urudaca. Abo bazacirwa urubanza rukaze kurusha abandi.”
Ituro ry’umupfakazi
41 Yezu yari yicaye mu rugo rw’Ingoro y’Imana ahateganye n’ububiko bashyiragamo amaturo, yitegereza uko rubanda batura. Abona abakire benshi bashyiramo menshi.
42 Nuko haza umupfakazi w’umukene, ashyiramo uduceritubiri gusa.
43 Yezu ahamagara abigishwa be arababwira ati: “Ndababwira nkomeje ko uriya mupfakazi w’umukene arushije abandi bose gutura.
44 Bariya bose batanze ku bibasagutse, naho we yatanze ibyari bimutunze byose.”
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/MRK/12-394f1156613c18fd8554a8f828115e40.mp3?version_id=387—