Yezu ahanura ko Ingoro y’Imana izasenywa
1 Yezu asohotse mu rugo rw’Ingoro y’Imana, umwe mu bigishwa be aramubwira ati: “Mwigisha, irebere nawe! Mbega inzu yubakishijwe amabuye meza! Mbega imyubakire y’agatangaza!”
2 Yezu aramusubiza ati: “Ntureba iyi nyubako y’agatangaza? Nta buye rizasigara rigeretse ku rindi, byose bizasenywa!”
Amakuba azaba ku isi mu minsi y’imperuka
3 Nuko Yezu yicara ku Musozi w’Iminzenze ahateganye n’Ingoro y’Imana, ari kumwe na Petero na Yakobo na Yohani na Andereya biherereye. Baramubaza bati:
4 “Tubwire igihe ibyo bizabera, n’ikimenyetso kizerekana ko igihe cyabyo byose kigeze.”
5 Yezu afata ijambo ati: “Muramenye ntihazagire ubayobya,
6 kuko hazaduka benshi biyita izina ryanjye bavuga bati: ‘Ni jye Kristo’, kandi bazayobya benshi.
7 Nimwumva urusaku rw’intambara ziri hafi n’amakuru y’intambara za kure, ntibizabakure umutima. Ibyo bizagomba kuba ariko si byo herezo.
8 Igihugu kizarwana n’ikindi, kandi umwami atere undi mwami. Hazaba imitingito y’isi hirya no hino, hatere n’inzara. Ibyo bizaba bimeze nk’imigendo ibanziriza ibise by’umugore.
9 “Namwe ubwanyu, muramenye! Bazabajyana mu nkiko no mu nsengero zabo babakubite. Muzanahagarikwa imbere y’abami n’abandi bategetsi babampōra, bityo muzaba abagabo bo guhamya ibyanjye.
10 Icyakora ni ngombwa ko Ubutumwa bwiza bubanza kwamamazwa mu bihugu byose.
11 Byongeye kandi igihe bazabarega mu nkiko, ntimuzahagarike umutima mbere y’igihe mwibaza ibyo muzireguza, kuko igihe nikigera muzahabwa icyo mukwiriye kuvuga. Si mwe muzaba mwivugira, ahubwo ni Mwuka Muziranenge uzavuga.
12 Umuntu azicisha umuvandimwe we, umubyeyi na we azicisha umwana we, n’abana bazagomera ababyeyi babo babicishe.
13 Muzangwa n’abantu bose babampōra, ariko uzihangana akageza ku munsi w’imperuka azarokoka.
Yudeya izagusha ishyano
14 “Nimubona cya ‘Giterashozi kirimbuzi’gihagaze aho kitagomba kuba – usoma ibi abyumve neza – icyo gihe abazaba bari muri Yudeya bazahungire mu misozi.
15 Uzaba ari hejuru y’inzu, aramenye ntazamanuke ngo yinjire mu nzu agire icyo avanamo.
16 N’uzaba ari mu murima ntazasubire imuhira gushaka umwitero we.
17 Hagowe abazaba batwite cyangwa bonsa muri iyo minsi!
18 Musabe Imana ibyo bye kuzaba mu mezi y’imbeho,
19 kuko muri iyo minsi hazaba amakuba akabije atigeze abaho kuva isi yaremwa kugeza ubu, kandi atazongera kubaho ukundi.
20 Iyo Nyagasani atagabanya iyo minsi, nta wari kuzarokoka. Ariko kubera abo yitoranyirije, iyo minsi yarayigabanyije.
21 Icyo gihe rero, nihagira ubabwira ati: ‘Dore nguyu Kristo’, cyangwa ati: ‘Nguriya’, ntimuzabyemere.
22 Hazaduka abiyita Kristo n’abiyita abahanuzi. Bazerekana ibimenyetso bakore n’ibitangaza, ku buryo bayobya abo Imana yitoranyirije bibaye ibishoboka.
23 Mwebwe rero murabe maso, ibyo byose mbaye mbibabwiye bitaraba.
Ukuza k’Umwana w’umuntu
24 “Ariko muri iyo minsi, nyuma y’iyo mibabaro, izuba rizijima n’ukwezi kwe kumurika,
25 inyenyeri zihanantuke ku ijuru, n’ibinyabubasha byo mu ijuru bihungabane.
26 Ubwo ni bwo abantu bazabona Umwana w’umuntu aje mu bicu, afite ububasha bwinshi n’ikuzo.
27 Ni bwo azatuma abamarayika gukoranya abo yitoranyirije babavane iburasirazuba n’iburengerazuba, mu majyaruguru no mu majyepfo, kugera aho isi n’ijuru bigarukira.
Ikigereranyo cy’igiti cy’umutini
28 “Murebere ku giti cy’umutini kibabere urugero: iyo mubonye amashami yacyo atoshye akameraho ibibabi, mumenya ko impeshyi yegereje.
29 Ni na ko rero igihe muzabona ibyo nababwiye bibaye, muzamenya ko Umwana w’umuntu ari hafi, ndetse ko ageze ku irembo.
30 Ndababwira nkomeje ko ab’iki gihe batazashira ibyo byose bitabaye.
31 Ijuru n’isi bizashira, ariko amagambo yanjye azahoraho.
Nta wuzi igihe bizabera
32 “Icyakora, umunsi n’isaha bizaberaho ntawe ubizi, habe n’abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana w’Imana, bizwi na Data wenyine.
33 Muramenye rero mube maso [musenge,] kuko mutazi igihe ibyo byose bizabera.
34 Byagereranywa n’umuntu wagiye mu rugendo agasigira abagaragu urugo rwe, buri wese amugeneye icyo agomba gukora, agategeka n’umurinzi w’irembo kuba maso.
35 Murabe maso rero kuko mutazi igihe nyir’urugo azahindukirira, haba mu matarama cyangwa mu gicuku, cyangwa mu nkoko cyangwa umuseke utambitse.
36 Muramenye atazabatungura agasanga musinziriye.
37 Ibyo mbabwiye ndabibwira bose: mube maso!”
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/MRK/13-bdc02215597540e96e81aec0ecdac5b3.mp3?version_id=387—