Mt 12

Yezu yigisha iby’isabato

1 Icyo gihe Yezu anyura mu mirima y’ingano ari ku isabato, abigishwa be bari bashonje maze batangira guca amahundo bararya.

2 Abafarizayi babibonye baramubwira bati: “Dore abigishwa bawe barakora ibidakwiriye gukorwa ku isabato.”

3 Yezu arababaza ati: “Mbese ntimwasomye ibyo Dawidi yakoze igihe we n’abo bari kumwe bari bashonje?

4 Icyo gihe yinjiye mu Nzu y’Imana, we n’abo bari kumwe barya imigatiyatuwe Imana kandi batari babyemerewe, kuko yari igenewe abatambyi bonyine.

5 Cyangwa se ntimwasomye mu Mategeko ko iyo abatambyi bafashe igihe mu Ngoro y’Imana ku isabato, bica itegeko rigenga isabato kandi ntibibabere icyaha?

6 Reka mbabwire ko hano hari uruta Ingoro y’Imana.

7 Ibyanditswe biravuga ngo: ‘Icyo mbashakaho si ibitambo, ahubwo ni uko mugira impuhwe.’ Iyo musobanukirwa iryo jambo ntimwashyize abere mu rubanza,

8 kuko Umwana w’umuntu ari we mugenga w’isabato.”

Yezu akiza umuntu wari unyunyutse ikiganza

9 Yezu avayo ajya mu rusengero rwabo,

10 aho hakaba umuntu unyunyutse ikiganza. Nuko babaza Yezu bati: “Mbese biremewe gukiza umurwayi ku isabato?” Ibyo babivugiraga kugira ngo babone icyo bamurega.

11 Na we arababaza ati: “Ni nde muri mwe waba afite intama imwe, maze ikagwa mu rwobo ku munsi w’isabato ntajye kuyikuramo?

12 Nyamara ukuntu umuntu arusha intama agaciro! Nuko rero mumenye ko byemewe kugira neza ku munsi w’isabato.”

13 Yezu ni ko kubwira uwo muntu ati: “Rambura ikiganza.” Arakirambura maze cyongera kuba kizima nk’ikindi.

14 Abafarizayi basohotse bahuza umugambi ngo bashake uko bamwica.

Yezu umugaragu Imana yatoranyije

15 Yezu abimenye ava aho hantu aragenda. Abantu benshi baramukurikira, abarwayi bose akabakiza.

16 Abihanangiriza akomeje ngo be kumwamamaza.

17 Kwari ukugira ngo bibe nk’uko byavuzwe n’umuhanuzi Ezayi ngo:

18 “Dore umugaragu wanjye nitoranyirije,

ndamukunda cyane ni we nishimira.

Nzamushyiramo Mwuka wanjye,

azatangariza amahanga ubutabera.

19 Ntazatongana kandi ntazasakuza,

ntazarangurura ijwi rye mu mayira.

20 Urubingo ruvunitse ntazaruhwanya,

itara rigicumbeka ntazarizimya,

kugeza igihe azaba atumye ubutabera butsinda.

21 Bityo amahanga yose azamwiringira.”

Yezu na Bēlizebuli

22 Nuko bamuzanira umuntu wahanzweho, akaba impumyi n’ikiragi, Yezu aramukiza ku buryo yahumutse kandi akavuga.

23 Rubanda rwose babibonye baratangara maze baravuga bati: “Aho uriya si we Mwene Dawidi?”

24 Abafarizayi babyumvise baravuga bati: “Uriya mugabo nta wundi umuha ububasha bwo kumenesha ingabo za Satani, keretse Bēlizebuli umutware wazo.”

25 Yezu amenye ibyo batekereza arababwira ati: “Iyo igihugu gisubiranyemo kirasenyuka, kandi iyo umujyi usubiranyemo ntukomera, n’umuryango na wo ni uko.

26 None se niba Satani amenesha Satani, ntiyaba yiciyemo ibice? Ubwo se ubwami bwe bwakomera bute?

27 Ikindi kandi, mbese niba ari Bēlizebuli umpa ububasha bwo kumenesha ingabo ze, bene wanyu bo ubwo bubasha babuhabwa na nde? Ubwo babikora ni bo bazatuma mutsindwa n’urubanza.

28 Noneho kubera ko ari Mwuka w’Imana utuma menesha ingabo za Satani, ni ukuvuga ko ubwami bwayo bubagezeho.

29 “Mbese umuntu yabasha ate kwigabiza urugo rw’umunyamaboko kugira ngo amusahure ibyo atunze, atabanje kumuboha? Ubwo ni bwo yasahura urugo rwe.

30 “Utari mu ruhande rwanjye aba andwanya, kandi udakoranyiriza hamwe nanjye aba atatanya.

31 Ni cyo gituma mbabwira ko nta cyaha abantu batazababarirwa naho kwaba gutuka Imana, ariko umuntu wese uzatuka Mwuka Muziranenge ntazababarirwa.

32 Umuntu wese uzavuga nabi Umwana w’umuntu azababarirwa, ariko uzavuga nabi Mwuka Muziranenge ntazababarirwa, haba muri iki gihe, haba no mu gihe kizaza.

Igiti n’imbuto zacyo

33 “Nimugira igiti cyiza kizera imbuto nziza, nyamara niba ari kibi kizera imbuto mbi, kuko igiti kimenyekanira ku mbuto zacyo.

34 Mwa rubyaro rw’impiri mwe, mubasha mute kuvuga amagambo meza kandi muri babi? Koko ‘Akuzuye umutima ni ko gasesekara ku munwa’.

35 Umuntu mwiza akura ibyiza mu migambi ye myiza, naho umuntu mubi agakura ibibi mu migambi ye mibi.

36 Reka mbabwire: ku munsi Imana izaca imanza, abantu bazabazwa ijambo ryose ry’impfabusa bavuze,

37 kuko amagambo wivugiye ni yo azatuma utsinda cyangwa utsindwa n’urubanza.”

Abantu basaba ibimenyetso

38 Nuko bamwe mu bigishamategeko n’Abafarizayi baramubwira bati: “Mwigisha, turashaka ko utanga ikimenyetso cyatuma tukwemera.”

39 Yezu arabasubiza ati: “Abantu b’iki gihe b’abasambanyi n’abagizi ba nabi bashaka ko mbaha ikimenyetso, nyamara nta kimenyetso kindi bazahabwa kitari icy’umuhanuzi Yonasi.

40 Nk’uko Yonasi yamaze iminsi itatu n’amajoro atatu mu nda y’igifi, ni ko n’Umwana w’umuntu azamara iminsi itatu n’amajoro atatu mu nda y’isi.

41 Ku munsi Imana izaca imanza, ab’i Ninive bazahagurukira ab’iki gihe maze bababuranye babatsinde, kuko bitaye ku byo Yonasi yabatangarije bakihana, kandi rero hano hari uruta Yonasi.

42 Ku munsi Imana izaca imanza, wa mwamikaziwaturutse mu majyepfo azahagurukira ab’iki gihe maze ababuranye abatsinde, kuko we yavuye iyo bigwa akaza kumva amagambo y’ubwenge bwa Salomo, kandi rero hano hari uruta Salomo.

Kugarukirana kw’ingabo ya Satani

43 “Iyo ingabo ya Satani ivuye mu muntu izerera ku gasi ishaka aho yaruhukira, yahabura

44 ikibwira iti: ‘Reka nsubire mu nzu yanjye navuyemo.’ Yagerayo igasanga nta muntu urimo, ikubuye iteguye.

45 Nuko ikajya kuzana izindi ngabo ndwi ziyitambukije ubugome, zose zikinjirana zigatura muri uwo muntu. Nuko imibereho ye ya nyuma ikarusha iya mbere kuba mibi. Uko ni ko bizaba ku bantu babi b’iki gihe.”

Nyina wa Yezu n’abavandimwe be

46 Igihe Yezu akiganira na rubanda, nyina n’abavandimwe be baba barahageze, baguma hanze bashaka kuvugana na we. [

47 Nuko umuntu aramubwira ati: “Yewe, nyoko n’abavandimwe bawe bahagaze hanze barashaka ko muvugana.”]

48 Yezu arasubiza ati: “Mama ni nde, abavandimwe banjye ni bande?”

49 Nuko arambura ukuboko yerekana abigishwa be, aravuga ati: “Mama n’abavandimwe banjye ni aba!

50 Umuntu wese ukora ibyo Data uri mu ijuru ashaka ni we murumuna wanjye, ni we mushiki wanjye, ni na we mama.”

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/MAT/12-c3a336b67640081da86c9bf58510046b.mp3?version_id=387—