Mt 13

Umugani w’umubibyi

1 Uwo munsi Yezu ava imuhira, ajya ku kiyaga yicara ku nkombe.

2 Imbaga nyamwinshi y’abantu iramukikiza bituma ajya mu bwato yicaramo, abantu bose bahagarara ku nkombe.

3 Nuko ababwira ibintu byinshi akoresheje imigani ati: “Habayeho umuntu wagiye kubiba,

4 igihe abiba imbuto zimwe zigenda zigwa ku nzira, hanyuma inyoni ziraza zirazitoragura.

5 Izindi zigwa ku gasi zihita zimera, kuko ubutaka ari bugufi.

6 Izuba ricanye rirazotsa ziruma, kuko zidafite aho zishorera imizi.

7 Izindi zigwa mu mahwa, amahwa azirengaho maze ziragwingira.

8 Izindi zigwa mu butaka bwiza zirera, zimwe zera imbuto ijana, izindi mirongo itandatu, izindi mirongo itatu.

9 Ufite amatwi yumva ngaho niyumve!”

Igituma Yezu yavugiraga mu migani

10 Nuko abigishwa be baramwegera baramubaza bati: “Ni iki gituma wigisha abantu ukoresheje imigani?”

11 Arabasubiza ati: “Mwebwe mwahawe kumenya amabanga y’ubwami bw’ijuru, nyamara bo ntibabihawe.

12 Ufite azongererwa ndetse ahabwe byinshi, naho udafite na busa azakwa n’utwo yaririragaho.

13 Naho abandi igituma mbabwira nkoresheje imigani ni uko bareba ariko ntibabone, batega amatwi ariko ntibumve kandi ntibasobanukirwe.

14 Bityo biba nk’uko byavuzwe n’umuhanuzi Ezayi ngo:

‘Kumva muzumva ariko ntimuzasobanukirwa,

kureba muzareba ariko nta cyo muzabona.

15 Erega aba ni abantu binangiye!

Biziba amatwi,

bahunza amaso,

kugira ngo be kubona, be no kumva,

kandi be gusobanukirwa,

kugira ngo batangarukira nkabakiza.’

16 Mwebwe murahirwa kuko amaso yanyu areba, n’amatwi yanyu akaba yumva.

17 Ndababwira nkomeje ko abahanuzi benshi n’intungane nyinshi bashatse kureba ibyo mureba ntibabibona, kandi bashatse kumva ibyo mwumva ntibabyumva.

Yezu asobanura umugani w’umubibyi

18 “Nimutege amatwi rero mwumve iby’uwo mugani w’umubibyi.

19 Umuntu wese wumva Ijambo ry’ubwami bw’ijuru ntarisobanukirwe, ahwanye na ha handi ku nzira imbuto zaguye, maze Sekibi akaza agasahura icyabibwe mu mutima we.

20 Aho zabibwe ku gasi ni nk’umuntu wumva Ijambo ry’Imana, ako kanya akaryakirana ubwuzu,

21 nyamara ntatume rishorera imizi muri we, bityo akarimarana igihe gito. Iyo habaye ingorane cyangwa gutotezwa ahōrwa Ijambo ry’Imana, ahita acika intege.

22 Aho zabibwe mu mahwa ni nk’umuntu wumva Ijambo ry’Imana, nyamara guhagarikwa umutima n’iby’isi no gushukwa n’ubukungu, bikarenga kuri iryo Jambo rikaba nk’imbuto zarumbye.

23 Aho zabibwe mu butaka bwiza ni nk’umuntu wumva Ijambo ry’Imana akarisobanukirwa akera imbuto, umwe ijana, undi mirongo itandatu, undi mirongo itatu.”

Ikigereranyo cy’urukungu mu ngano

24 Yezu abaha ikindi kigereranyo ati: “Iby’ubwami bw’ijuru wabigereranya n’umuntu wari warabibye imbuto nziza mu murima we.

25 Igihe abantu basinziriye, umwanzi araza abiba urukungu hagati mu ngano.

26 Nuko imyaka ibaye imigengararo, urukungu ruramenyekana.

27 Abagaragu babibonye, basanga nyir’umurima baramubaza bati: ‘Mbese ntiwabibye imbuto nziza mu murima wawe? None se urukungu rwajemo rute?’

28 Arabasubiza ati: ‘Ibyo ni umwanzi wabikoze.’ Abagaragu bati: ‘Mbese urashaka ko tujya kururandura?’

29 Na we ati: ‘Oya, mutarurandurana n’ingano.

30 Nimureke bikurane byombi kugeza igihe cy’isarura, ni bwo nzabwira abasaruzi nti: Mubanze murundanye urukungu, muruhambiremo imiba muyitwike, maze ingano muzihunike mu kigega cyanjye.’ ”

Ikigereranyo cy’akabuto

31 Yezu yongera kubaha ikigereranyo ati: “Ubwami bw’ijuru wabugereranya n’akabuto kitwa sinapi, umuntu yabibye mu murima we.

32 Karutwa n’izindi mbuto zose, nyamara kamara kumera kagasumba ibindi bihingwa kakangana n’igiti, inyoni zikaza zikarika mu mashami yacyo.”

Ikigereranyo cy’umusemburo

33 Arongera abaha n’ikindi kigereranyo ati: “Ubwami bw’ijuru wabugereranya n’umusemburo umugore yafashe, akawuvanga n’ibyibo bitatu by’ifu kugeza ubwo yose itutumbye.”

Akamaro k’imigani

34 Ibyo byose Yezu yabibwiraga rubanda akoresheje imigani. Nta cyo yababwiraga adakoresheje imigani.

35 Kwari ukugira ngo bibe nk’uko byavuzwe n’umuhanuzi ngo:

“Nzababwirira mu migani,

mbamenyeshe ibyahishwe kuva isi yaremwa.”

Yezu asobanura ikigereranyo cy’urukungu

36 Nuko Yezu asezera kuri rubanda asubira imuhira. Abigishwa be bajya aho ari baramubwira bati: “Dusobanurire cya kigereranyo cy’urukungu rwabibwe mu murima.”

37 Nuko arababwira ati: “Ubiba imbuto nziza ni Umwana w’umuntu,

38 umurima abibamo ni isi. Imbuto nziza abiba ni abayoboka ubwami bw’ijuru, naho urukungu ni abayoboka Sekibi.

39 Umwanzi warubibye ni Satani. Isarura ryo ni imperuka y’isi, naho abasaruzi ni abamarayika.

40 Nk’uko barundarunda urukungu bakarutwika, ni ko bizamera ku mperuka y’isi.

41 Umwana w’umuntu azatuma abamarayika be, batoratore abatera abandi gukora ibyaha n’inkozi z’ibibi, babakure mu bwami bwe

42 maze babarohe mu itanura ry’umuriro, aho bazarira kandi bagahekenya amenyo.

43 Ubwo abatunganiye Imana bazarabagirana nk’izuba mu bwami bwa Se. Ufite amatwi yumva ngaho niyumve!

Ibindi bigereranyo bitatu

44 “Iby’ubwami bw’ijuru wabigereranya n’ikintu cy’agaciro gihishwe mu murima, umuntu yakigwaho akongera akagihisha maze akagenda yamazwe n’ibyishimo, ku buryo agurisha ibyo afite byose akagaruka kugura uwo murima.

45 “Na none iby’ubwami bw’ijuru wabigereranya n’umucuruzi washakaga amasaro y’agahebuzo.

46 Nuko abonye rimwe ry’igiciro kinini, aragenda agurisha ibye byose ararigura.

47 “Byongeye kandi, iby’ubwami bw’ijuru wabigereranya n’umutego w’amafi banaze mu kiyaga, ugafata amafi y’amoko yose.

48 Iyo umaze kūzura bawukururira ku nkombe, bakicara bakajonjora amafi, ameza bakayashyira mu bitebo, amabi bakayajugunya.

49 Uko ni ko bizamera ku mperuka y’isi, abamarayika bazaza bajonjore ababi babakure mu ntungane,

50 babarohe mu itanura ry’umuriro aho bazarira kandi bagahekenya amenyo.”

Ubutunzi bushya n’ubwa kera

51 Nuko arababaza ati: “Ibyo byose murabyumvise?”

Bati: “Yee.”

52 Arababwira ati: “Noneho rero umwigishamategeko wese wigishijwe iby’ubwami bw’ijuru, wamugereranya na nyir’urugo ukora mu byo atunze, akazana ibintu bimwe bishya n’ibindi bya kera.”

Ab’i Nazareti bahinyura Yezu

53 Nuko Yezu amaze kubacira iyo migani, arahava

54 ajya mu mujyi w’iwabomaze yigishiriza mu rusengero rwaho. Baratangara cyane bati: “Mbese ubwenge afite n’ibitangaza akora abikura he?

55 Mbese si umwana wa wa mubaji? Ese nyina ntiyitwa Mariya? Mbese abavandimwe be si Yakobo na Yozefu na Simoni na Yuda?

56 Mbese bashiki be bose ntiduturanye? None se biriya akora byose abikura he?”

57 Ibyo bituma batamwemera.

Yezu ni ko kubabwira ati: “Nta handi umuhanuzi asuzugurwa, uretse mu karere k’iwabo n’iwe mu rugo.”

58 Nuko aho ntiyahakorera ibitangaza byinshi kubera ko batamwemeye.

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/MAT/13-32ae5f81d1dfd626bead9bf1b72e51fa.mp3?version_id=387—