Yezu ahinyura inyigisho z’Abafarizayi
1 Nuko Abafarizayi n’abigishamategeko baturutse i Yeruzalemu basanga Yezu, baramubaza bati:
2 “Kuki abigishwa bawe barenga ku muhango wa ba sogokuruza? Kuki mu gihe cyo gufungura batabanza gukaraba?”
3 Yezu arababaza ati: “Kuki mwe murenga ku Mategeko y’Imana mukihambira ku mihango yanyu?
4 Imana yaravuze iti: ‘Ujye wubaha so na nyoko’, kandi iti: ‘Uzatuka se cyangwa nyina azicwe.’
5 Naho mwebwe muvuga ko umuntu yabwira se cyangwa nyina ati: ‘Icyo najyaga kugufashisha ngomba kugitura Imana’,
6 ntabe acyubaha se [cyangwa nyina]. Bityo mukaba muhinduye ubusa Amategeko y’Imana mwitwaje imihango yanyu.
7 Mwa ndyarya mwe, Ezayi yabahanuye uko muri agira ati:
8 ‘Aba bantu bampoza ku rurimi,
ariko imitima yabo imba kure.
9 Barushywa n’ubusa bansenga,
kuko inyigisho bigisha ari amategeko y’abantu gusa.’ ”
Ibihumanya umuntu
10 Nuko Yezu ahamagara rubanda arababwira ati: “Nimuntege amatwi kandi musobanukirwe ibi:
11 igihumanya umuntu si ikijya mu kanwa, ahubwo ni ikikavamo.”
12 Nuko abigishwa be baramwegera baramubaza bati: “Uzi ko Abafarizayi bumvise ibyo uvuze bikabarakaza?”
13 Yezu ni ko kubasubiza ati: “Agati kose katatewe na Data uri mu ijuru kazarandurwa.
14 Nimubareke ni impumyi zirandata izindi. Iyo impumyi irandase indi mpumyi, zombi zigwa mu rwobo.”
15 Petero ni bwo amubwiye ati: “Dusobanurire ayo marenga.”
16 Yezu aramusubiza ati: “Mbese namwe muri abaswa bigeze aho?
17 Mbese ntimwumva ko ikintu cyose cyinjiye mu muntu kinyuze mu kanwa kijya mu nda, nyuma kikamuvamo kinyuze epfo?
18 Ariko igisohoka mu kanwa cyose kiba kivuye mu mutima, ni na cyo gihumanya umuntu,
19 kuko mu mitima y’abantu ari ho hava imigambi mibi: ubwicanyi n’ubusambanyi n’ubujura, kubeshyerana no gutukana.
20 Ibyo ni byo bihumanya umuntu, naho kurisha intoki zidakarabye si byo byamuhumanya.”
Umugore utari Umuyahudi yizera Yezu
21 Nuko Yezu avayo ajya mu karere gahereranye n’imijyi ya Tiri na Sidoni.
22 Umugore w’Umunyakanānikaziwabaga muri ako karere, aramusanga avuga aranguruye ati: “Nyagasani Mwene Dawidi, ngirira impuhwe! Umukobwa wanjye yahanzweho n’ingabo ya Satani, ameze nabi rwose.”
23 Yezu ntiyagira icyo amusubiza, maze abigishwa be baramwegera baramwinginga bati: “Musezerere kuko adusakuza inyuma.”
24 Yezu arasubiza ati: “Nta bandi natumweho uretse Abisiraheli bameze nk’intama zazimiye.”
25 Uwo mugore araza aramupfukamira ati: “Nyagasani mfasha!”
26 Yezu aramusubiza ati: “Si byiza gufata ibyokurya by’abana ngo ubijugunyire imbwa.”
27 Umugore aramusubiza ati: “Ni koko Nyagasani, ariko kandi n’imbwa zitungwa n’ibigwa hasi bivuye ku meza ya ba shebuja.”
28 Yezu ni ko kumusubiza ati: “Wa mugore we, ufite ukwizera gukomeye, bikubere uko ubishaka.” Uwo mwanya umukobwa we arakira.
Yezu akiza abantu benshi
29 Nuko Yezu ava aho agenda akikiye ikiyaga cya Galileya, azamuka umusozi maze aricara.
30 Imbaga nyamwinshi y’abantu iramusanga bamuzaniye abacumbagira n’impumyi, ibirema n’ibiragi n’abandi barwayi benshi, babashyira imbere ye arabakiza.
31 Nuko rubanda batangazwa no kubona ibiragi bivuga, ibirema bikira, abacumbagira bagenda neza n’impumyi zikareba. Nuko basingiza Imana ya Isiraheli.
Yezu agaburira abantu barenze ibihumbi bine
32 Yezu ahamagara abigishwa be arababwira ati: “Aba bantu barambabaje. Dore uyu ni umunsi wa gatatu turi kumwe kandi ntibagifite icyo bafungura. None sinshaka kubasezerera kandi nta mpamba bafite, inzara itabatsinda ku nzira.”
33 Abigishwa be baramubaza bati: “Ko aha hantu hadatuwe, twakura he ibyahaza abantu bangana batya?”
34 Yezu arababaza ati: “Mufite imigati ingahe?”
Baramusubiza bati: “Dufite irindwi n’udufi dukeya.”
35 Nuko ategeka abantu kwicara hasi.
36 Afata iyo migati uko ari irindwi na twa dufi, ashimira Imana, arabimanyura, abiha abigishwa na bo babikwiza iyo mbaga.
37 Bose bararya barahaga, bateranya ibisagutse byuzura ibitebo birindwi.
38 Abariye bari ibihumbi bine, utabariyemo abagore n’abana.
39 Nuko Yezu amaze gusezerera iyo mbaga y’abantu ajya mu bwato, yerekeza mu karere ka Magadani.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/MAT/15-c77da26ed94636276f668f628241a2bc.mp3?version_id=387—