Mt 17

Abigishwa babona ikuzo rya Yezu

1 Iminsi itandatu ishize Yezu ajyana Petero n’abavandimwe babiri Yakobo na Yohani, bihererana mu mpinga y’umusozi muremure.

2 Nuko ahinduka bamureba, mu maso he harabagirana nk’izuba, imyambaro ye irererana.

3 Bagiye kubona babona Musa na Eliya baganira na Yezu.

4 Petero abwira Yezu ati: “Nyagasani, ko ari nta ko bisa kwibera hano! Nubishaka ndubaka utuzu dutatu tw’ingando, kamwe kabe akawe, akandi aka Musa, naho akandi kabe aka Eliya.”

5 Akivuga atyo igicu kibengerana kirabatwikīra, bumva ijwi ry’uvugira muri icyo gicu ati: “Uyu ni Umwana wanjye nkunda cyane, ni we nishimira. Nimumutege amatwi!”

6 Abigishwa bumvise iryo jwi bagwa bubamye, bagira ubwoba bwinshi cyane.

7 Maze Yezu arabegera abakoraho, ati: “Nimubyuke mwigira ubwoba.”

8 Bubuye amaso ntibagira undi babona, uretse Yezu wenyine.

9 Bakimanuka umusozi arabihanangiriza ati: “Ntimugire uwo mubwira ibyo mumaze kwerekwa, kugeza ubwo Umwana w’umuntu azaba amaze kuzuka.”

10 Abigishwa ba Yezu ni ko kumubaza bati: “Kuki abigishamategeko bavuga ko Eliya agomba kubanza kuza?”

11 Arabasubiza ati: “Ni koko, Eliya agomba kuza agatunganya byose.

12 Ndetse mbabwire: Eliya yaraje nyamara abantu ntibamumenya, ahubwo bamugirira nabi uko bishakiye. Umwana w’umuntu na we ni ko bazamugirira.”

13 Noneho abigishwa basobanukirwa ko ari Yohani Mubatiza yababwiraga.

Yezu akiza umuhungu wahanzweho

14 Bageze aho imbaga y’abantu yari iri, umuntu yegera Yezu aramupfukamira.

15 Nuko aravuga ati: “Nyagasani, girira impuhwe umwana wanjye! Arwara igicuri akababara cyane ku buryo kenshi kimutura mu muriro, kikamuroha no mu mazi.

16 Namuzaniye abigishwa bawe bananirwa kumukiza.”

17 Yezu arasubiza ati: “Yemwe bantu b’iki gihe mutizera Imana kandi mugoryamye, nzabana namwe ngeze ryari? Nzabihanganira ngeze ryari? Ngaho nimumunzanire.”

18 Yezu acyaha iyo ngabo ya Satani, imuvamo. Uwo mwanya umwana arakira.

19 Nuko abigishwa be baramusanga, baramwihererana bati: “Kuki twe tutabashije kuyimenesha?”

20 Arabasubiza ati: “Ni ukubera ukwizera kwanyu kudahagije. Ndababwira nkomeje ko muramutse mufite ukwizera nibura kungana urwara, mwabwira uyu musozi muti: ‘Va aha ujye hariya’ maze ukahajya, nta kintu na kimwe cyabananira. [

21 Ariko bene iyo ngabo ya Satani ntishoborwa n’ikindi kitari ugusenga no kwigomwa kurya.”]

Yezu yongera kuvuga ko azapfa akazuka

22 Abigishwa bageze muri Galileya, Yezu arababwira ati: “Umwana w’umuntu agiye kuzagabizwa abantu,

23 bamwice maze ku munsi wa gatatu azuke.” Nuko barashavura cyane.

Gutanga umusoro w’Ingoro y’Imana

24 Yezu n’abigishwa be bageze i Kafarinawumu, abasoresha b’Ingoro y’Imana basanga Petero baramubaza bati: “Mbese umwigisha wanyu ntatanga umusoro w’Ingoro y’Imana?”

25 Petero arasubiza ati: “Arawutanga.”

Nuko Petero agarutse imuhira Yezu aramutanguranwa ati: “Mbe Simoni, ubibona ute? Abami b’isi bahabwa na ba nde imisoro cyangwa amakoro? Mbese ni abana babo cyangwa ni rubanda?”

26 Petero aramusubiza ati: “Ni rubanda.” Yezu ati: “Nuko rero abana babo si abo gusoreshwa.

27 Nyamara kugira ngo tudaha abo bantu urwitwazo, jya ku kiyaga unagemo urushundura, ifi ufata bwa mbere uyasamure, urayisangamo igikoroto gihwanye n’umusoro wanjye n’uwawe, maze ukizane ugitange ho umusoro wacu twembi.”

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/MAT/17-ee93152d9e4a6ec55d1e376d5246004c.mp3?version_id=387—