Abakozi bahembwe kimwe
1 “Iby’ubwami bw’ijuru wabigereranya n’umukungu wazindutse kare, ararika abantu bo kumukorera mu biti bye by’imizabibu.
2 Amaze gusezerana na bo igihembo gisanzwe cy’umubyizi, abohereza gukora mu mizabibu ye.
3 Asohotse saa tatu abona abandi bantu bahagaze ku isoko nta cyo bakora,
4 arababwira ati: ‘Namwe nimujye mu mizabibu yanjye mukore, ndabahemba uko bikwiye.’
5 Nuko baragenda. Yongeye gusohoka saa sita na saa cyenda, na bwo abigenza atyo.
6 Na none nka saa kumi n’imwe yongera gusohoka, asanga abandi bahagaze aho arababaza ati: ‘Kuki mwahagaze aho umunsi wose nta cyo mukora?’
7 Baramusubiza bati: ‘Ni uko nta waduhaye akazi.’ Na we ati: ‘Namwe nimujye mu mizabibu yanjye.’
8 “Nimugoroba nyir’imizabibu abwira umukoresha we ati: ‘Hamagara abakozi baze ubahembe, uhereye ku baje nyuma kugeza ku ba mbere.’
9 Nuko abatangiye nka saa kumi n’imwe baraza, buri muntu ahabwa igihembo cy’umubyizi.
10 Aba mbere na bo baraza batekereza ko ari bubarengerezeho, ariko na bo abahembera umubyizi.
11 Bakira ibihembo bitotombera nyir’imizabibu bati:
12 ‘Bariya baje nyuma bakora isaha imwe gusa, none tunganyije igihembo kandi twe twatangiye bugicya, izuba ry’umunsi wose rikaturengeraho!’
13 “Ni bwo asubije umwe muri bo ati: ‘Mugenzi wanjye, nta cyo nkurenganyijeho. Mbese si igihembo cy’umubyizi twasezeranye?
14 Fata ibyawe ugende. Koko nshatse guha uyu waje nyuma igihembo kingana n’icyawe.
15 Mbese hari icyambuza gukora icyo nshatse mu byanjye? Cyangwa undebye nabi kuko ngize ubuntu?’ ”
16 Nuko Yezu ati: “Uko ni ko aba nyuma bazaba aba mbere, n’aba mbere bakaba aba nyuma.”
Yezu avuga ubwa gatatu ko azapfa akazuka
17 Yezu azamutse ajya i Yeruzalemu, yihererana n’abigishwa be cumi na babiri. Bakigenda arababwira ati:
18 “Dore tugiye i Yeruzalemu, Umwana w’umuntu azashyikirizwa abakuru bo mu batambyi n’abigishamategeko, bamucire urubanza rwo gupfa.
19 Bazamugabiza abanyamahangabamushinyagurire, bamukubite ibiboko bamubambe ku musaraba, maze ku munsi wa gatatu azuke.”
Nyina wa Yakobo na Yohani abasabira ubutoni
20 Nuko nyina wa bene Zebedeyi ari kumwe n’abahungu be, asanga Yezu aramupfukamira agira ngo agire icyo amusaba.
21 Yezu aramubaza ati: “Mbese urashaka iki?”
Na we ati: “Tegeka ko aba bana banjye bombi bazicarana nawe, umwe iburyo undi ibumosoigihe uzaba wimye ingoma.”
22 Yezu arasubiza ati: “Ntimuzi icyo musaba. Mbese mwashobora kunywera ku gikombe cy’umubabarongomba kunywa?”
Baramusubiza bati: “Twabishobora.”
23 Arababwira ati: “Ni koko igikombe cyanjye muzakinyweraho, naho gutanga ibyicaro iburyo cyangwa ibumoso bwanjye si jye ubigaba, ahubwo Data afite abo yabigeneye.”
24 Bagenzi babo uko ari icumi babyumvise, barakarira abo bavandimwe bombi.
25 Yezu arabarembuza arababwira ati: “Muzi ko abategeka amahanga bayatwaza igitugu, kandi n’abakomeye bo muri yo bakayabuza epfo na ruguru.
26 Ariko muri mwe ntibikagende bityo. Ahubwo ushaka kuba mukuru muri mwe agomba kujya abakorera,
27 kandi ushaka kuba uw’imbere muri mwe agomba kuba umugaragu wanyu.
28 Ni na ko Umwana w’umuntu atazanywe no gukorerwa, ahubwo yazanywe no gukorera abandi no kubapfira, kugira ngo abe incungu ya benshi.”
Yezu ahumūra impumyi ebyiri
29 Bavuye i Yeriko imbaga y’abantu benshi ikurikira Yezu.
30 Nuko impumyi ebyiri zikaba zicaye iruhande rw’inzira. Zumvise ko Yezu aje zirangurura amajwi ziti: “Nyagasani Mwene Dawidi, tugirire impuhwe!”
31 Abantu barazicyaha ngo ziceceke, ariko zo zirushaho kurangurura ziti: “Nyagasani Mwene Dawidi, tugirire impuhwe!”
32 Yezu arahagarara ahamagara izo mpumyi, arazibaza ati: “Murashaka ko mbakorera iki?”
33 Ziramusubiza ziti: “Nyagasani, uduhumūre!”
34 Yezu azigirira impuhwe azikora ku maso, uwo mwanya zirahumuka ziherako ziramukurikira.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/MAT/20-b5c3dac62d01d0de085b35b8266914b2.mp3?version_id=387—