Mt 21

Yezu agera i Yeruzalemu

1 Begereye i Betifage ku Musozi w’Iminzenze uteganye na Yeruzalemu, Yezu atuma babiri mu bigishwa be

2 ati: “Mujye muri ziriya ngo, nimuhagera murahita mubona indogobe iziritse hamwe n’iyayo, muziziture muzinzanire.

3 Nihagira ubabaza impamvu mumubwire muti: ‘Ni Databuja uzikeneye kandi arazigarura vuba.’ ”.

4 Kwari ukugira ngo bibe nk’uko byavuzwe n’umuhanuzi ngo:

5 “Nimubwire abaturage b’i Siyoni muti:

‘Dore umwami wanyu aje abasanga,

yicishije bugufi ahetswe n’indogobe,

ndetse ahetswe n’icyana cyayo.’ ”

6 Abigishwa baragenda bakora uko Yezu yabategetse,

7 bazana indogobe n’icyana cyayo, bazisasaho imyitero yabo maze Yezu ayicaraho.

8 Imbaga nyamwinshi y’abantu bari aho barambura imyitero yabo mu nzira, abandi baharambika amashami y’ibiti baciye.

9 Nuko imbaga y’abantu bari kumwe na we, bamwe imbere abandi inyuma, barangurura amajwi bati:

“Hozana! Harakabaho Mwene Dawidi!

Hasingizwe uje mu izina rya Nyagasani!

Mu ijuru nibasingize Imana bati: ‘Hozana!’ ”

10 Yezu yinjiye muri Yeruzalemu umujyi wose urakangarana, abantu bakabaza bati: “Mbese uyu ni nde?”

11 Rubanda bati: “Ni Yezu wa muhanuzi w’i Nazareti muri Galileya.”

Yezu yirukana abacururizaga mu Ngoro y’Imana

12 Nuko Yezu yinjira mu rugo rw’Ingoro y’Imana, amenesha abacuruzaga n’abaguraga ahasanze. Ahirika ameza y’abavunjagaamafaranga n’intebe z’abacuruzaga inuma.

13 Nuko arababwira ati: “Ibyanditswe biravuga ngo ‘Inzu yanjye izitwa Inzu yo gusengeramo’, naho mwe mwayigize indiri y’abajura.”

14 Nuko impumyi n’abacumbagira bamusanga mu rugo rw’Ingoro y’Imana maze arabakiza.

15 Abakuru bo mu batambyi n’abigishamategeko bararakara babonye ibitangaza akoze, babonye n’abana basakuriza mu rugo rw’Ingoro y’Imana bavuga bati: “Hozana! Harakabaho Mwene Dawidi!”.

16 Ni ko kubwira Yezu bati: “Aho ntiwiyumvira ibyo bavuga?”

Arabasubiza ati: “Yee, ndabyumva. Ariko se ntimwasomye Ibyanditswe ngo ‘Wateganyije ko ibitambambuga n’abana bonka bagusingiza’ ”

17 Nuko abasiga aho ava mu mujyi, yerekeza i Betaniya ararayo.

Yezu avuma igiti cy’umutini

18 Kare mu gitondo Yezu ari mu nzira asubira mu mujyi arasonza.

19 Arabukwa igiti cy’umutini kiri ku nzira. Akigeze iruhande asanga ari amababi masa maze arakibwira ati: “Ntukere imbuto ukundi!” Ako kanya icyo giti kiruma.

20 Abigishwa be babibonye baratangara baramubaza bati: “Kiriya giti cyumye gite aka kanya?”

21 Yezu arabasubiza ati: “Ndababwira nkomeje. Mwizeye Imana mudashidikanya ntimwakora ibyo nkoreye uyu mutini gusa ahubwo mwashobora no kubwira uriya musozi muti: ‘Shyiguka aho wirohe mu nyanja’, maze bikaba bityo.

22 Rwose nimusenga mwizeye Imana, icyo muzasaba cyose muzagihabwa.”

Ubushobozi bwa Yezu buva he?

23 Nuko Yezu yinjira mu rugo rw’Ingoro y’Imana. Abakuru bo mu batambyi n’abakuru b’imiryango y’Abayahudi bajya aho yari ari yigisha, baramubaza bati: “Uvana he ubushobozi bwo gukora ibyo ukora? Ni nde wabuguhaye?”

24 Yezu arabasubiza ati: “Nanjye reka ngire icyo mbibariza kimwe gusa, nimunsubiza ndabona kubabwira aho nkura ubushobozi bwo kubikora.

25 Mbese Yohani yatumwe na nde kubatiza? Ni Imana cyangwa se ni abantu?”

Bajya inama bati: “Nituvuga ko yatumwe n’Imana, aratubaza ati: ‘Kuki mutamwemeye?’

26 Na none kandi nituvuga ko yatumwe n’abantu, ntidukira rubanda kuko bose bemera ko Yohani yari umuhanuzi.”

27 Nuko basubiza Yezu bati: “Ntitubizi.”

Yezu ni ko kubabwira ati: “Nanjye rero simbabwiye aho nkura ubushobozi bwo gukora ibyo nkora.”

Umugani w’umugabo n’abana be babiri

28 “Mbese iby’uyu mugani mubivugaho iki? Habayeho umugabo akagira abahungu babiri. Asanga uwa mbere aramubwira ati: ‘Mwana wanjye, uyu munsi ujye gukorera ibiti by’imizabibu.’

29 Nuko aramusubiza ati: ‘Ndanze’, nyuma yisubiraho ajyayo.

30 Wa mubyeyi asanga n’uwa kabiri na we amubwira atyo. Uwo we ahita amusubiza ati: ‘Ndajyayo mubyeyi’, nyamara ntiyagenda.

31 Mbese muri abo bombi ni nde wakoze ibyo se ashaka?”

Baramusubiza bati: “Ni uwa mbere.”

Yezu arababwira ati: “Ndababwira nkomeje ko abasoresha n’indaya bazabatanga kwinjira mu bwami bw’Imana.

32 Yohani yazanywe no kubayobora inzira y’ubutungane ntimwamwemera. Abasoresha n’indaya bo baramwemera naho mwe murabireba, ariko ntimwihana ngo mumwemere.

Umugani w’abahinzi b’abagome

33 “Nimwumve n’undi mugani. Habayeho umugabo wari afite umurima, awuteramo ibiti by’imizabibu awuzengurutsa uruzitiro, acukuramo urwengero yubakamo n’umunara w’abarinzi, maze uwo murima awātira abahinzi. Birangiye ajya mu rugendo.

34 Igihe cy’isarura kigeze atuma abagaragu kuri ba bahinzi, kugira ngo bamuhe icyatamurima ku mbuto basaruye.

35 Nuko abahinzi basumira abo bagaragu, umwe baramukubita undi baramwica, undi bamutera amabuye.

36 Arongera yohereza abandi bagaragu baruta aba mbere ubwinshi, na bo babagenza batyo.

37 Ubwa nyuma abatumaho umuhungu we yibwira ati: ‘Umwana wanjye ntibazamwubahuka.’

38 Abahinzi babonye uwo mwana baravugana bati: ‘Dore uwarazwe ibintu araje! Nimuze tumwice maze ibye byose bibe ibyacu.’

39 Baramusumira, bamukurubana inyuma y’uruzitiro baramwica.

40 “Mbese nk’ubwo igihe nyir’imizabibu azagarukira, mubona azagenza ate abo bahinzi?”

41 Baramubwira bati: “Abo bagome azabatsemba, maze imizabibu ayishyiremo abandi bazajya bamuha ibye uko isarura rigeze.”

42 Yezu arababaza ati: “Mbese ntimwasomye Ibyanditswe? Biravuga ngo

‘Ibuye abubatsi banze,

ni ryo ryabaye insanganyarukuta.

Ibyo ni Nyagasani wabikoze,

none bitubereye igitangaza!’

43 Ni cyo gituma mbabwira ko muzanyagwa ubwami bw’Imana, bugahabwa abandi bakora imirimo ikwiranye n’ubwo bwami. [

44 Umuntu wese uzagwa kuri iryo buye azavunagurika, ariko uwo rizagwira rizamujanjagura.”]

45 Abakuru bo mu batambyi n’Abafarizayi bumvise imigani ye, bamenya ko ari bo avuga.

46 Nuko bashaka uburyo bamufata ariko batinya rubanda, kuko bo bemezaga ko ari umuhanuzi.

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/MAT/21-d2ba751fc42ff44389d161ee9ebbcd8f.mp3?version_id=387—