Mt 22

Umugani w’ibirori by’ubukwe

1 Yezu yongera kuvugana n’abantu akoresheje imigani agira ati:

2 “Iby’ubwami bw’ijuru wabigereranya n’umwami wacyuje ubukwe bw’umuhungu we.

3 Nuko atuma abagaragu be guhamagara abatumiwe mu bukwe, maze banga kuza.

4 Arongera atuma abandi bagaragu kubwira abatumiwe ngo: ‘Dore nateguye amazimano, nabagishije ibimasa byanjye n’andi matungo y’imishishe. Byose byateguwe nimuze mu bukwe.’

5 Ariko bo ntibabyitaho barigendera, umwe ajya mu murima we undi mu bucuruzi bwe.

6 Abasigaye basumira abagaragu b’umwami, babagirira nabi barabica.

7 Noneho umwami ararakara atuma ingabo ze zitsemba abo bicanyi, zitwika ibigo byabo.

8 “Nyuma abwira abagaragu be ati: ‘Iby’ubukwe byateguwe, ariko abatumiwe ntibari babikwiye.

9 Nuko rero nimujye amayira ahurira, mutumire mu bukwe abantu bose muri bubone.’

10 Abagaragu bahita bagenda bakwira amayira, bakoranya abo babonye bose ari abeza ari ababi. Nuko inzu y’ubukwe yuzura abatumirwa.

11 “Umwami aherako arinjira agira ngo arebe abatumirwa be, maze ahabona umuntu utambaye umwambaro w’ubukwe.

12 Aramubaza ati: ‘Mugenzi wanjye, waje hano ute udafite umwambaro w’ubukwe?’ Undi araceceka.

13 Nuko umwami abwira abahereza ati: ‘Nimumubohe amaboko n’amaguru mumujugunye hanze mu mwijima, ni ho bazaririra bagahekenya amenyo.’ ”

14 Yezu yungamo ati: “Erega hahamagarwa benshi hagatoranywa bake!”

Umusoro w’umwami w’i Roma

15 Nuko Abafarizayi baragenda, bajya inama y’uburyo bari bufatire Yezu mu byo avuga.

16 Bamutumaho abigishwa babo hamwe n’abo mu ishyaka rya Herodibati: “Mwigisha, tuzi ko uri umunyakuri kandi ko wigisha abantu inzira y’Imana mu kuri nta cyo utinya, kuko ufata abantu bose kimwe.

17 Ngaho rero tubwire rero: mbese ibi ubyumva ute? Ese ni ngombwa ko dutanga umusoro w’umwami w’i Roma, cyangwa si ngombwa?”

18 Nuko Yezu wari uzi ubugome bwabo arababaza ati: “Mwa ndyarya mwe, kuki muntega iyo mitego?

19 Nimunyereke igicerimutanga ho umusoro.” Bakimuzaniye,

20 arababaza ati: “Iyi shusho n’iri zina biriho ni ibya nde?”

21 Baramusubiza bati: “Ni iby’umwami w’i Roma.”

Yezu arababwira ati: “Nuko rero iby’umwami w’i Roma mubihe umwami w’i Roma, n’iby’Imana mubihe Imana.”

22 Babyumvise batyo baratangara, bamusiga aho barigendera.

Ikibazo cyerekeye izuka ry’abapfuye

23 Uwo munsi Abasaduseyi (abo ni bo bavuga ko kuzuka bitabaho) basanga Yezu baramubwira bati:

24 “Mwigisha, Musa yaravuze ngo niba umuntu apfuye agasiga umugore batarabyarana, umugabo wabo ajye amucyura acikure nyakwigendera.

25 Iwacu rero habayeho abavandimwe barindwi. Uwa mbere ashaka umugore apfa nta mwana babyaranye, maze murumuna we acyura uwo mugore.

26 Uwa kabiri na we biba bityo, n’uwa gatatu kugeza ku wa karindwi, bose bapfa ntawe umubyayeho umwana.

27 Amaherezo umugore na we arapfa.

28 Mbese igihe abantu bazazuka uwo mugore azaba muka nde, ko bose uko ari barindwi bazaba baramutunze?”

29 Yezu arabasubiza ati: “Mwarayobye, kuko mutamenye Ibyanditswe ntimumenye n’ububasha bw’Imana.

30 Erega mu gihe cy’izuka ntawe uzagira umugore, nta n’uzagira umugabo. Ahubwo bazamera nk’abamarayika bo mu ijuru.

31 Ku byerekeye izuka ry’abapfuye, mbese ntimwasomye ijambo Imana yababwiye iti:

32 ‘Ndi Imana ya Aburahamu n’Imana ya Izaki n’Imana ya Yakobo?’ Erega Imana si iy’abapfuye, ahubwo ni iy’abazima!”

33 Nuko rubanda babyumvise batangarira izo nyigisho ze.

Amategeko abiri y’ingenzi

34 Abafarizayi bumvise ko Abasaduseyi babuze icyo basubiza Yezu, bahita bakoranira aho ari.

35 Umwe muri bo wari umuhanga mu by’Amategeko ashatse kumutegera mu byo avuga, aramubaza ati:

36 “Mwigisha, mu Mategeko yose iry’ingenzi ni irihe?”

37 Yezu aramusubiza ati: “ ‘Ukunde Nyagasani Imana yawe n’umutima wawe wose n’ubuzima bwawe bwose, n’ubwenge bwawe bwose.’

38 Iryo ni ryo tegeko ry’ingenzi riruta ayandi yose.

39 Irya kabiri rimeze nka ryo ni iri: ‘Ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.’

40 Ayo mategeko yombi ni yo shingiro ry’Amategeko yose n’ibyanditswe n’abahanuzi.”

Ibya Kristo ukomoka kuri Dawidi

41 Abafarizayi bamaze gukorana, Yezu arababaza ati:

42 “Ibya Kristo mubyumva mute? Ni mwene nde?”

Baramusubiza bati: “Ni mwene Dawidi.”

43 Yezu ati: “Bishoboka bite, kandi Dawidi ubwe abihishuriwe na Mwuka w’Imana, yaravuze ko Kristo ari umwami we igihe yagiraga ati:

44 ‘Nyagasani yabwiye Umwami wanjye ati:

“Icara ku ntebe ya cyami iburyo bwanjye,

nanjye nzashyira abanzi bawe munsi y’ibirenge byawe.” ’

45 None se ubwo Dawidi yita Kristo umwami we, Kristo yaba ate kandi umwana we?”

46 Nuko ntihagira ubasha kugira icyo amusubiza, ndetse kuva uwo munsi nta wongeye kumuhangara agira icyo amubaza.

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/MAT/22-15823c8c3b4bf83b65df978cdb7eee01.mp3?version_id=387—