Mt 23

Ibyaha by’abigishamategeko n’Abafarizayi

1 Nyuma y’ibyo Yezu abwira imbaga y’abantu hamwe n’abigishwa be ati:

2 “Abigishamategeko n’Abafarizayi ni bo basimbuye Musa mu gusobanura Amategeko.

3 Nuko rero ntimukabure gukora ibyo bababwira byose, nyamara muzirinde gukora ibyo bakora, kuko ibyo bavuga atari byo bakora.

4 Bahambirira abantu imitwaro iremereye bakayibashyira ku ntugu, nyamara bo bakaba batakwemera kuyikozaho n’urutoki.

5 Byose babikorera kwibonekeza, ni cyo gituma bakunda kongēra udufuka batwaramo udupapuro tw’Ibyanditswe, kandi bagahinura incundaz’amakanzu yabo bakazigira ndende.

6 Bakunda ibyicaro by’imbere aho batumiwe, n’intebe z’icyubahiro mu nsengero.

7 Bakunda kuramukirizwa aho abantu bateraniye no kumva abantu babita ‘Mwigisha’.

8 Mwe ntimugakunde ko babita ‘Mwigisha’, kuko Umwigisha wanyu ari umwe gusa naho mwebwe mwese mukaba muri abavandimwe.

9 Ntimukagire uwo mwita ngo ‘data’ kuri iyi si, kuko So ari umwe kandi akaba mu ijuru.

10 Ntimukemere kandi ko babita abatware, kuko umutware wanyu ari umwe gusa, ni Kristo.

11 Umukuru muri mwe nabe umugaragu wa bagenzi be.

12 Uwishyira hejuru wese azacishwa bugufi, naho uwicisha bugufi azashyirwa hejuru.

Abigishamategeko n’Abafarizayi bazabona ishyano

13 “Muzabona ishyano mwa ndyarya mwe z’abigishamategeko n’Abafarizayi, kuko mukingirana abantu mukababuza kwinjira mu bwami bw’ijuru, ubwanyu ntimwinjire kandi abashaka kwinjira mukabakumira. [

14 Muzabona ishyano mwa ndyarya mwe z’abigishamategeko n’Abafarizayi, kuko murya ingo z’abapfakazi nyamara mukiha kuvuga amasengesho y’urudaca. Ni cyo gituma muzacirwa urubanza rukaze kurusha abandi.]

15 “Muzabona ishyano mwa ndyarya mwe z’abigishamategeko n’Abafarizayi, kuko mucuragana mu nyanja no mu bihugu muhirimbanira kugira uwo mwemeza idini, mwamara kumushyikira mukamuhindura uwo kurohwa mu nyenga y’umuriro, ndetse biruse ibyanyu incuro ebyiri.

16 “Muzabona ishyano bayobozi muhumye muvuga ngo, niba umuntu arahiye ashingiye ku Ngoro y’Imana nta cyo bivuze, ariko yaba arahiye ashingiye ku izahabu yo mu Ngoro ngo ni bwo aba akomeje.

17 Mwa bapfu mwe b’impumyi, mbese ikiruta ikindi ni ikihe, ni iyo zahabu, cyangwa ni Ingoro yubahiriza iyo zahabu?

18 Ubundi kandi muravuga ngo, niba umuntu arahiye ashingiye ku rutambiro nta cyo bivuze, ariko yaba arahiye ashingiye ku ituro riri ku rutambiro ngo ni bwo aba akomeje.

19 Ni ko mwa mpumyi mwe, ikiruta ikindi ni ikihe, ni ituro, cyangwa ni urutambiro rwubahiriza iryo turo?

20 Urahiye ashingiye ku rutambiro, aba arahiye arushingiyeho hamwe n’ibiruteretsweho byose.

21 Urahiye ashingiye ku Ngoro y’Imana, aba arahiye ayishingiyeho hamwe n’Uyituyemo.

22 Urahiye ashingiye ku ijuru, na we aba arahiye ashingiye ku ntebe ya cyami y’Imana no ku Mana iyicayeho.

23 “Muzabona ishyano mwa ndyarya mwe z’abigishamategeko n’Abafarizayi, mutanga na kimwe cya cumicy’isogi n’icy’imbwija n’icy’inyabutongo, ariko mukirengagiza ingingo z’ingenzi z’Amategeko, ari zo ubutabera n’impuhwe n’umurava. Ibyo ni byo mwagombaga gukora mutaretse n’ibyo bindi.

24 Mwa bayobozi muhumye mwe, muminina umubu mu byo munywa, nyamara ingamiya mukayimira bunguri!

25 “Muzabona ishyano mwa ndyarya mwe z’abigishamategeko n’Abafarizayi, mumeze nk’ibikombe n’amasahane boza inyuma gusa, kuko imbere mwuzuye ubwambuzi no kutifata.

26 Mufarizayi uhumye, banza woze igikombe imbere, ni bwo n’inyuma hazaba hasukuye.

27 “Muzabona ishyano mwa ndyarya mwe z’abigishamategeko n’Abafarizayi, mumeze nk’imva zisīze ingwa, ugasanga inyuma ari nziza nyamara imbere huzuye amagufwa y’abapfuye, n’ibihumanya by’ubwoko bwose.

28 Namwe ni nk’uko mugaragariza abantu ko muri intungane, nyamara imbere mwuzuye uburyarya n’ubugome.

Ibihano by’Abafarizayi n’abigishamategeko

29 “Muzabona ishyano mwa ndyarya mwe z’abigishamategeko n’Abafarizayi, kuko mwubakira imva z’abahanuzi kandi mugashyira imitāko ku bituro mwubakiye intungane z’Imana zapfuye.

30 Mukavuga ngo: ‘Iyo tuba twarabayeho mu gihe cya ba sogokuruza, ntituba twarafatanyije na bo kwica abahanuzi.’

31 Bityo mukaba muhamya ubwanyu ko mukomoka ku babishe.

32 Ngaho namwe nimurangize ibyo ba sokuruza batangiye!

33 Yemwe mwa nzoka mwe, mwa rubyaro rw’impiri mwe, muzarokoka mute igihano cyo kujugunywa mu nyenga y’umuriro?

34 Dore nzaboherereza abahanuzi n’abanyabwenge n’abigisha, bamwe muzabica mubabambe ku musaraba, abandi muzabakubitira mu nsengero zanyu, kandi muzabatoteza mubirukane no mu mijyi bahungiyemo.

35 Bityo muzaryozwa amaraso y’intungane zose yamenetse ku isi, uhereye ku maraso ya Abeli w’intungane, kugeza ku ya Zakariyamwene Barakiya mwatsinze hagati y’Ingoro y’Imana n’urutambiro rwayo.

36 Ndababwira nkomeje ko ibyo byose ab’iki gihe bazabiryozwa.

Yezu aterwa agahinda n’ibya Yeruzalemu

37 “Yeruzalemu! Yeruzalemu! Wica abahanuzi kandi ukicisha amabuye abagutumweho! Ni kangahe nashatse gukorakoranya abana bawe nk’uko inkoko ibundikira imishwi yayo mu mababa, ariko ntimunkundire!

38 Dore iwanyu hagiye gusigara ari itongo.

39 Reka mbabwire: ntimuzongera kumbona kugeza igihe muzavuga muti: ‘Hasingizwe uje mu izina rya Nyagasani!’ ”

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/MAT/23-a90e2ec4c1a3047f5bb0e7d4a0f3492a.mp3?version_id=387—