Yezu ahanura ko Ingoro y’Imana izasenywa
1 Yezu ava mu Ngoro y’Imana aragenda, abigishwa be baramwegera kugira ngo bamuratire imyubakire myiza y’iyo Ngoro.
2 Nuko arababwira ati: “Aho ntimureba biriya byose? Ndababwira nkomeje ko aha nta buye rizasigara rigeretse ku rindi, byose bizasenywa!”
Amakuba azaba ku isi mu minsi y’imperuka
3 Nyuma yicaye ku Musozi w’Iminzenze, abigishwa bamusanga ahiherereye baramubaza bati: “Tubwire igihe ibyo bizabera, n’ikimenyetso kizaranga ukuza kwawe n’icy’iherezo ry’isi.”
4 Yezu arabasubiza ati: “Muramenye ntihazagire ubayobya,
5 kuko hazaduka benshi biyita izina ryanjye bavuga bati: ‘Ni jye Kristo’, kandi bazayobya benshi.
6 Mugiye kuzumva urusaku rw’intambara ziri hafi n’amakuru y’intambara za kure. Muramenye ntibizabakure umutima. Ibyo bizagomba kuba ariko si byo herezo.
7 Igihugu kizarwana n’ikindi, kandi umwami atere undi mwami. Hirya no hino hazaba inzara n’imitingito y’isi.
8 Ibyo byose bizaba bimeze nk’imigendo ibanziriza ibise by’umugore.
9 “Ubwo ni bwo bazabagabiza ababababaza kandi bakabica. Muzangwa n’amahanga yose babampōra.
10 Ibyo bizaca benshi intege, bitume bagambanirana bangane.
11 Hazaduka n’abahanurabinyoma batari bake, bayobye abantu benshi.
12 Kuko ubugome buzaba bwiyongereye, urukundo rwa benshi ruzayoyoka,
13 ariko uzihangana akageza ku munsi w’imperuka azarokoka.
14 Ubu Butumwa bwiza bw’ubwami bw’ijuru buzamamazwa ku isi yose bubere amahanga yose ubuhamya, noneho rero imperuka igere.
Yudeya izagusha ishyano
15 “Nimubona cya ‘Giterashozi kirimbuzi’ cyavuzwe n’umuhanuzi Daniyeli gihagaze mu Ngoro y’Imana – usoma ibi abyumve neza –
16 icyo gihe abazaba bari muri Yudeya bazahungire mu misozi.
17 Uzaba ari hejuru y’inzuaramenye ntazamanuke ngo yinjire mu nzu agire icyo avanamo.
18 N’uzaba ari mu murima ntazasubire imuhira gushaka umwitero we.
19 Hagowe abazaba batwite cyangwa bonsa muri iyo minsi.
20 Musabe Imana kugira ngo uko guhunga kwanyu kutazaba mu mezi y’imbeho cyangwa ku isabato,
21 kuko icyo gihe hazaba amakuba akabije atigeze abaho kuva isi yaremwa kugeza ubu, kandi atazongera kubaho ukundi.
22 Iyo Imana itagabanya iyo minsi nta wari kuzarokoka. Ariko kubera abo yitoranyirije iyo minsi izagabanywa.
23 “Icyo gihe nihagira ubabwira ati: ‘Dore nguyu Kristo’, cyangwa ati: ‘Nguriya’ ntimuzabyemere.
24 Hazaduka abiyita Kristo n’abiyita abahanuzi. Bazerekana ibimenyetso bikomeye bakore n’ibitangaza, ku buryo byayobya n’abo Imana yitoranyirije bibaye ibishoboka.
25 Dore mbibamenyesheje bitaraba.
26 “Nuko rero nibababwira bati: ‘Dore ageze mu butayu’ ntimuzajyeyo, cyangwa bati: ‘Dore ari mu mbere ariherereye’ ntimuzabyemere.
27 Uko umurabyo urabiriza iburasirazuba ako kanya ukabonekera n’iburengerazuba, ni ko no kuza k’Umwana w’umuntu kuzaba.
28 “Aho intumbi izaba hose ni ho inkongoro zizakoranira.
Ukuza k’Umwana w’umuntu
29 “Bidatinze, nyuma y’imibabaro yo muri iyo minsi, izuba rizijima n’ukwezi kwe kumurika, inyenyeri zihanantuke ku ijuru, n’ibinyabubasha byo mu ijuru bihungabane.
30 Ubwo ni bwo mu ijuru hazagaragara ikimenyetso kiranga ukuza k’Umwana w’umuntu. Amoko yose yo ku isi azacura imiborogo, maze abone Umwana w’umuntu aje ku bicu byo ku ijuru, afite ububasha n’ikuzo byinshi.
31 Azatuma abamarayika be bavuza impanda nyamunini, bakoranye abo yitoranyirije babavane iburasirazuba n’iburengerazuba, mu majyaruguru no mu majyepfo, kuva aho ijuru ritangirira kugera mu mpera zaryo.
Ikigereranyo cy’igiti cy’umutini
32 “Murebere ku giti cy’umutini kibabere urugero: iyo mubonye amashami yacyo atoshye akameraho ibibabi, mumenya ko impeshyi yegereje.
33 Ni na ko rero igihe muzabona ibyo byose muzamenya ko Umwana w’umuntu ari hafi, ndetse ko ageze ku irembo.
34 Ndababwira nkomeje ko ab’iki gihe batazashira ibyo byose bitabaye.
35 Ijuru n’isi bizashira, ariko amagambo yanjye azahoraho..
Nta wuzi igihe bizabera
36 “Icyakora umunsi n’isaha bizabera ntawe ubizi, habe n’abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana w’Imana, bizwi na Data wenyine.
37 Nk’uko byagenze mu gihe cya Nowa, ni ko bizaba no mu gihe cyo kuza k’Umwana w’umuntu.
38 Muri iyo minsi yabanjirije umwuzure, bararyaga bakanywa bagashyingirwa, kugeza umunsi Nowa yinjiriye muri bwa bwato bunini.
39 Abantu b’icyo gihe ntibagira icyo bikanga kugeza igihe umwuzure uziye, urabahitana bose. Ni na ko bizamera mu kuza k’Umwana w’umuntu.
40 Icyo gihe, abagabo babiri bazaba bari mu murima, umwe azajyanwa undi asigare.
41 Abagore babiri bazaba bari hamwe basya, umwe azajyanwa undi asigare.
42 “Murabe maso rero, kuko mutazi umunsi Umwami wanyu azazira.
43 Murabizi. Iyaba nyir’urugo yamenyaga igihe umujura azira, yabaye maso ntatume acukura inzu ye!
44 Namwe rero muhore mwiteguye, kuko Umwana w’umuntu azaza igihe mudakeka.
Umugaragu w’indahemuka n’uw’umuhemu
45 “Mubirebye ni nde mugaragu w’indahemuka kandi uzi ubwenge, shebuja yashinze abo mu rugo rwe ngo abahe ifunguro mu gihe gikwiye?
46 Ni uwo shebuja azasanga akora ibyo yamushinze, uwo mugaragu azaba ahiriwe.
47 Ndababwira nkomeje ko azamwegurira ibyo afite byose.
48 Nyamara niba ari umugaragu mubi azibwira ati: ‘Databuja aratinze’,
49 maze atangire gukubita abagaragu bagenzi be, yirire yinywere, asangira n’abasinzi.
50 Shebuja azaza ku munsi atamwiteze no mu gihe atari azi,
51 amucemo kabiriabarirwe hamwe n’indyarya, ni ho bazarira kandi bagahekenya amenyo.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/MAT/24-ea077cdc4bfeeac5c41c2955db8202b1.mp3?version_id=387—