Mt 26

Abakuru b’Abayahudi bajya inama yo kwica Yezu

1 Nuko Yezu arangije kuvuga ibyo byose abwira abigishwa be ati:

2 “Nk’uko mubizi, hasigaye iminsi ibiri ngo habe umunsi mukuru wa Pasika, ni bwo Umwana w’umuntu azatangwa abambwe ku musaraba.”

3 Abakuru bo mu batambyi n’abakuru b’imiryango y’Abayahudi bakoranira mu ngoro y’Umutambyi mukuru witwaga Kayifa,

4 bajya inama yo gufata Yezu ku mayeri kugira ngo bamwicishe.

5 Baravuga bati: “Ntituzamufate mu minsi mikuru kugira ngo rubanda badatera imidugararo.”

Umugore asīga Yezu amarashi

6 Igihe Yezu yari i Betaniya kwa Simoni umubembe,

7 haje umugore azanye icuparyuzuye amarashi ahenda cyane, ayasuka ku mutwe wa Yezu ari ku meza.

8 Abigishwa be babibonye bararakara, baravuga bati: “Ariya marashi ayapfushirije iki ubusa?

9 Mbese ntiyari kugurishwa amafaranga menshi agahabwa abakene?”

10 Yezu abimenye arababwira ati: “Uyu mugore muramuhora iki kandi icyo ankoreye ari cyiza?

11 Abakene muhorana na bo, naho jye ntituzahorana.

12 Ansīze aya marashi ku mubiri, antegurira guhambwa.

13 Ndababwira nkomeje ko ku isi yose aho ubu Butumwa bwiza buzamamazwa, ibyo uyu mugore angiriye bizavugwa, abantu babimwibukireho.”

Yuda yiyemeza kugambanira Yezu

14 Maze umwe mu bigishwa cumi na babiri witwa Yuda Isikariyoti, asanga abakuru bo mu batambyi

15 arababaza ati: “Murampa iki nkabashyikiriza Yezu?” Bamubarira ibikoroto mirongo itatu by’ifeza.

16 Kuva icyo gihe Yuda asigara ashaka igihe gikwiriye cyo kumubashyikiriza.

Yezu asangira n’abigishwa be ifunguro rya Pasika

17 Umunsi wa mbere w’iminsi mikuru y’Imigati idasembuye, abigishwa ba Yezu baramusanga baramubaza bati: “Ni hehe ushaka ko tugutegurira ifunguro rya Pasika?”

18 Yezu ati: “Nimujye mu mujyi kwa kanaka, mumubwire muti: ‘Umwigisha akudutumyeho ngo igihe cye kiregereje, arashaka kuza iwawe akizihiza Pasika hamwe n’abigishwa be.’ ”

19 Abigishwa ba Yezu babigenza uko yabategetse, bategura ifunguro rya Pasika.

20 Bugorobye Yezu yicarana n’abigishwa be cumi na babiri barafungura.

21 Nuko mu gihe bafungura aravuga ati: “Ndababwira nkomeje ko umwe muri mwe agiye kungambanira.”

22 Birabababaza cyane batangira kumubaza umwe umwe bati: “Nyagasani, mbese ni jye?”

23 Yezu arabasubiza ati: “Uwo duhuriza intoki ku mbehe ni we ugiye kungambanira.

24 Koko Umwana w’umuntu agiye kwicwa nk’uko Ibyanditswe bivuga kuri we. Nyamara ugiye kumugambanira azabona ishyano. Icyari kuba cyiza kuri uwo muntu ni iyo aba ataravutse.”

25 Maze Yuda wari ugiye kumugambanira, aramubaza ati: “Mwigisha, mbese ni jye?”

Yezu aramubwira ati: “Urabyivugiye.”

Ifunguro rihamya Isezerano rishya

26 Igihe bafunguraga, Yezu afata umugati, amaze gushimira Imana arawumanyura, awuhereza abigishwa be ati: “Nimwakire murye, uyu ni umubiri wanjye.”

27 Afata n’igikombe, ashimira Imana, arakibahereza, ati: “Nimunyweho mwese.

28 Aya ni amaraso yanjye ahamya Isezerano [rishya] Imana igiranye n’abayo, amenwe ku bw’abantu benshi kugira ngo bababarirwe ibyaha.

29 Reka mbabwire: sinzongera kunywa kuri bene iyi divayi, kugeza igihe nzasangirira namwe divayi nshya mu bwami bwa Data.”

30 Nuko bamaze kuririmba, barasohoka bajya ku Musozi w’Iminzenze.

Yezu abwira Petero ko ari bumwihakane

31 Maze Yezu arababwira ati: “Ibigiye kumbaho iri joro biri bubace intege mwese, ni na ko Ibyanditswe bivuga ngo: ‘Nzica umushumba, intama zitatane.’

32 Ariko nimara kuzuka, muzansanga muri Galileya.”

33 Petero aramubwira ati: “Ibigiye kukubaho naho bose byabaca intege, jye ndi bukomere nta kabuza!”

34 Yezu aramusubiza ati: “Ndakubwira nkomeje ko muri iri joro, inkoko ijya kubika umaze kunyihakana gatatu.”

35 Petero ati: “Naho byatuma mpfana nawe sindi bukwihakane na gato!”

Abandi bigishwa bose na bo bavuga batyo.

Yezu asengera i Getsemani

36 Nuko Yezu ajyana n’abigishwa be ahantu hitwa Getsemani. Bahageze arababwira ati: “Nimube mwicaye hano mu gihe ngiye hariya gusenga.”

37 Maze ajyana na Petero na bene Zebedeyi bombi, atangira kugira agahinda n’ishavu.

38 Nuko arababwira ati: “Agahinda mfite karenda kunyica. Nimugume hano mube maso hamwe nanjye.”

39 Nuko yigira imbere gato yikubita hasi yubamye, arasenga ati: “Data, niba bishoboka igiza kure yanjye iki gikombe cy’umubabaro. Icyakora ntibibe uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka.”

40 Nyuma asubira aho yasize abigishwa be asanga basinziriye, abaza Petero ati: “Bite se, ntimuruhije muba maso hamwe nanjye byibura isaha imwe?

41 Mube maso kandi musenge kugira ngo mutagwa mu bishuko. Umutima w’umuntu ugira imigambi myiza, ariko umubiri wo ugira intege nke.”

42 Asubirayo arasenga ati: “Data, niba bidashoboka ko iki gikombe gica kure yanjye ntakinyoye, ibyo ushaka bibe.”

43 Ahindukiye asanga na none basinziriye, kuko amaso yabo yari aremerewe n’ibitotsi.

44 Yongera kubasiga ajya gusenga ubwa gatatu, avuga amagambo nk’aya mbere.

45 Nuko asubira aho yasize abigishwa be arababwira ati: “Mbese muracyasinziriye? Muriruhukiye?Yemwe, igihe kiregereje kugira ngo Umwana w’umuntu agabizwe abanyabyaha.

46 Nimuhaguruke tugende, dore ungambanira araje.”

Bafata Yezu

47 Akivuga ibyo, Yuda umwe muri ba bigishwa cumi na babiri aba araje. Yari kumwe n’igitero cy’abantu benshi, bitwaje inkota n’amahiri, boherejwe n’abakuru bo mu batambyi n’abakuru b’imiryango.

48 Uwamugambaniraga yari yabahaye ikimenyetso ati: “Uwo nza kuramutsa musoma, araba ari we mumufate.”

49 Ako kanya Yuda asanga Yezu aramusuhuza ati: “Mwiriwe mwigisha.” Nuko aramusoma.

50 Yezu aramubwira ati: “Ncuti, kora ikikuzanye!”

Nuko ba bantu baratambuka, basumira Yezu baramufata.

51 Ni bwo umwe mu bari kumwe na Yezu akuye inkota, ayikubita umugaragu w’Umutambyi mukuru amuca ugutwi.

52 Nuko Yezu aramubwira ati: “Subiza inkota yawe mu rwubati, kuko umuntu wese urwanisha inkota na we azicishwa inkota.

53 Mbese ntuzi ko nshobora gutabaza Data, agahita ampa imitwe y’ingabo y’abamarayika irenze cumi n’ibiri?

54 Ariko se bibaye bityo Ibyanditswe byasohozwa bite, kandi bivuga ko ari uku bigomba kuba?”

55 Ubwo nyine Yezu ni ko kubaza igitero cy’abantu bari baje ati: “Kuki muje kumfata mwitwaje inkota n’amahiri nk’abagiye gufata igisambo? Iminsi yose nicaraga mu rugo rw’Ingoro y’Imana nigisha, ntimwamfashe.

56 Ariko ibi byose bibereyeho kugira ngo ibyanditswe n’abahanuzi bibe.”

Maze abigishwa be bose baramutererana barahunga.

Yezu ajyanwa mu rukiko rw’ikirenga rw’Abayahudi

57 Abari bafashe Yezu bamujyana kwa Kayifa Umutambyi mukuru, abigishamategeko n’abakuru b’imiryango barahakoranira.

58 Ubwo Petero amukurikirira kure aza kugera mu rugo rw’Umutambyi mukuru, arinjira yicarana n’abakozi baho, ashaka kureba amaherezo.

59 Abakuru bo mu batambyi n’abandi bose bagize urukiko rw’ikirenga, bashakaga ibyo babeshyera Yezu kugira ngo bamwicishe,

60 ariko ntibabibona nubwo hari haje benshi bo kumushinja ibinyoma. Nyuma haza kugoboka abantu babiri bati:

61 “Uyu muntu yaravuze ngo: ‘Mbasha gusenya Ingoro y’Imana, nkongera nkayubaka mu minsi itatu.’ ”

62 Noneho Umutambyi mukuru arahaguruka, aramubaza ati: “Ko nta cyo usubiza ku byo aba bantu bagushinja?”

63 Yezu aricecekera. Umutambyi mukuru ni ko kumubwira ati: “Nkurahije Imana nzima, utubwire niba ari wowe Kristo, Umwana w’Imana.”

64 Yezu aramusubiza ati: “Urabyivugiye. Byongeye kandi reka mbabwire, bidatinze muzabona Umwana w’umuntu yicaye ku ntebe ya cyami iburyo bw’Imana Nyirububasha, munamubone aje ku bicu byo ku ijuru.”

65 Umutambyi mukuru ni ko gushishimura imyambaro ye kugira ngo agaragaze ko bimushegeshe, maze aravuga ati: “Aratuka Imana! Turacyashaka abagabo b’iki se kandi? Dore namwe mumwiyumviye atuka Imana!

66 Murabitekerezaho iki?”

Barasubiza bati: “Akwiriye gupfa!”

67 Nuko bamucira mu maso bamutera n’amakofi, abandi bamukubita inshyi bati:

68 “Kristo, hanura. Ni nde ugukubise?”

Petero yihakana Yezu

69 Icyo gihe Petero yari yicaye hanze mu rugo. Umwe mu baja aramwegera aramubwira ati: “Nawe wari kumwe na Yezu wo muri Galileya!”

70 Petero ahakanira imbere ya bose ati: “Sinzi icyo ushaka kuvuga!”

71 Ahavuye agana ku irembo undi muja aramubona, abwira abari aho ati: “Uyu yari kumwe na Yezu w’i Nazareti!”

72 Petero yongera guhakana ndetse ararahira ati: “Uwo muntu simuzi!”

73 Hashize akanya, abari aho basanga Petero baramubwira bati: “Ni ukuri nawe uri uwo muri bo, yewe n’imvugo yawe irakuranga!”

74 Nuko Petero atangira kwivuma no gucurikiranya indahiro ati: “Uwo muntu simuzi!”

Ako kanya inkoko irabika.

75 Petero ni ko kwibuka ijambo Yezu yari yavuze ati: “Inkoko irajya kubika umaze kunyihakana gatatu.” Asohoka ashavuye, ararira cyane.

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/MAT/26-aee2aa11e0c5ad05c743e8b8266e2dd5.mp3?version_id=387—