Mt 6

Ibyerekeye gufasha abakene

1 “Ibikorwa byiza byanyu murajye mwirinda kubikorera imbere y’abantu kugira ngo babarebe, mutazivutsa ingororano ya So uri mu ijuru.

2 “Igihe uhaye umukene imfashanyo ntukabyamamaze nk’uko abantu b’indyarya babigenza, bari mu nsengero no mu mayira kugira ngo abantu babashime. Ndababwira nkomeje ko ingororano yabo baba bamaze kuyishyikira.

3 Ahubwo wowe igihe uhaye umukene imfashanyo, ntihakagire n’inyoni ibimenya.

4 Bityo ibyo umuhaye bizabe ibanga. Nuko So we umenya ibiri mu ibanga azakwitura.

Ibyerekeye gusenga

5 “Igihe musenga ntimukamere nk’abantu b’indyarya, bakunda gusenga bahagaze mu nsengero no mu mahuriro y’inzira kugira ngo abantu bababone. Ndababwira nkomeje ko ingororano yabo baba bamaze kuyishyikira.

6 Ahubwo wowe igihe usenga ujye winjira mu cyumba cyawe ukinge, maze usenge So uba ahatagaragara. Nuko So we umenya ibiri mu ibanga azakwitura.

7 “Igihe musenga ntimugatondagure amagambo atagira icyo avuga, nk’uko abatazi Imana babigenza bibwira ko bazasubizwa kubera amagambo menshi.

8 Ntimukagenze nka bo, kuko So aba azi icyo mukeneye mutarakimusaba.

9 Nuko rero mujye musenga muti:

‘Data uri mu ijuru,

izina ryawe niryubahwe,

10 ubwami bwawe nibuze.

Ibyo ushaka bibe ari byo bikorwa ku isi,

nk’uko bikorwa mu ijuru.

11 Uduhe none ifunguro ridukwiriye.

12 Utubabarire ibyo twagucumuyeho,

nk’uko natwe tubabarira abaducumuyeho.

13 Ntutureke ngo tugwe mu byadushuka,

ahubwo udukize ikibi,

[kuko ubwami n’ubushobozi n’ikuzo ari ibyawe iteka ryose. Amina.]’

14 “Nimubabarira abandi ibyo babacumuyeho, So uri mu ijuru na we azabababarira ibyo mumucumuraho.

15 Ariko nimutababarira abandi, So uri mu ijuru na we ntazabababarira ibyo mumucumuraho.

Ibyerekeye kwigomwa kurya

16 “Igihe mwigomwe kurya ntimukijime mu maso nk’abantu b’indyarya bakambya agahanga, kugira ngo abantu bamenye ko bigomwe kurya. Ndababwira nkomeje ko ingororano yabo baba bamaze kuyishyikira.

17 Naho wowe niwigomwa kurya, wiyuhagire mu maso kandi usokoze,

18 kugira ngo abantu batamenya ko wigomwe kurya, keretse So uba ahatagaragara. Nuko So we umenya ibiri mu ibanga azakwitura.

Kwirundanyiriza ubukungu mu ijuru

19 “Ntimukirundanyirize ubukungu ku isi aho inyenzi n’ingese bibwangiza, n’abajura bakahaca ibyuho bakiba.

20 Ahubwo mubwirundanyirize mu ijuru aho inyenzi n’ingese bitabwangiza, n’abajura ntibahace ibyuho ngo bibe.

21 Aho ubukungu bwawe buri ni ho uzahoza umutima.

Uko umubiri umurikirwa

22 “Itara ry’umubiri ni ijisho. Nuko rero ijisho ryawe niriba rizima, umubiri wawe wose uzaba umurikiwe.

23 Ariko ijisho ryawe niriba rirwaye, umubiri wawe wose uzaba ucuze umwijima. Niba rero urumuri rwawe ruzimye, mbega ukuntu umwijima ukurimo uba mwinshi!

Kudategekwa n’amafaranga

24 “Nta mugaragu ushobora gukorera ba shebuja babiri. Iyo adakunze umwe ngo yange undi, ayoboka umwe agasuzugura undi. Nuko rero ntimushobora kuba abagaragu b’Imana ngo mube n’abagaragu b’amafaranga.

Kutabunza imitima

25 “Reka mbabwire rero ku byerekeye ubuzima: ntimukabunze imitima mwibaza icyo muzarya [cyangwa icyo muzanywa] cyangwa icyo muzambara. Mbese ubuzima ntiburuta ibyokurya, n’umubiri ukaruta imyambaro?

26 Nimurebe inyoni: ntizibiba, ntizinasarura, ntizihunika, nyamara So uri mu ijuru arazigaburira. Mbese ntimuzirusha agaciro cyane?

27 Ni nde muri mwe wakongēra nibura akanya na gato ku gihe azamara, kubera ko yabungije imitima?

28 “Ni iki gituma rero mubunza imitima mwibaza icyo muzambara? Mwitegereze ukuntu indabyo zo mu gasozi zikura: nta murimo zikora, nta n’imyenda ziboha.

29 Nyamara mbabwiye ko na Salomo mu bukire bwe bwose, atigeze arimba nka rumwe muri zo.

30 None se mwa bantu bafite ukwizera guke mwe, ubwo Imana yambika ityo ibyatsi byo ku gasozi biba biriho none ejo bakabicana, ntizabarushirizaho cyane?

31 “Ntimukabunze imitima rero mwibaza muti: ‘Tuzarya iki?’ cyangwa muti: ‘Tuzanywa iki?’ cyangwa muti: ‘Tuzambara iki?’

32 Ibyo byose abanyamahanga batazi Imana ni byo baharanira, nyamara So uri mu ijuru azi ko mubikeneye uko bingana.

33 Ahubwo mbere ya byose muharanire ubwami bw’Imana no kuyitunganira, bityo n’ibyo bindi byose na byo muzabihabwa.

34 Nuko rero ntimukabunze imitima mwibaza iby’ejo, kuko ‘iby’ejo bibara ab’ejo’. Ingorane za buri munsi zirahagije ku bwawo!

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/MAT/6-1e89417f588bcf3edccecd8dc2acde02.mp3?version_id=387—